Gasabo: Umuyobozi w’uruganda yatawe muri yombi ashinjwa kwiba amashanyarazi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 Werurwe 2018 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’uruganda rusya ibigori rugakoramo ifu ruherereye mu Karere ka Gasabo, yatawe muri yombi ashinjwa kwiba amashanyarazi.

Ku wa 13 Gashyantare 2018, ni bwo uyu mugore yafashwe n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) bavugaga ko bavumbuye ko uruganda rwiba amashanyarazi.

Umukozi wa REG ishami rya Gatsata, Niyonkuru Jacques, yagize ati “ Bafashwe mu gikorwa cy’ubugenzuzi turi kugenda dukora, uyu twasanze hari insinga ebyiri yacishije ku ruhande zidakora mu mashini (cash power) ngo ibare umuriro.”

Yongeyeho ko abakozi ba REG barebye muri cash power basanga iyo nta bujura bubayeho mu masegonda 30 uruganda rukoresha umuriro wa kilowate 0,54 mu gihe basanze ruri gukoresha kilowate 0,01.

Umuyobozi w’uru ruganda yahakanye icyaha avuga ko ubujura ashinjwa atabuzi kuko abakozi ba REG ari bo bonyine bajya binjira ahari cash power, bavuga ko yacomokoyeho insinga.

Uyu mugore yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatsata. Itegeko riteganya ko uruganda rwibye amashanyarazi rucibwa amande ya miliyoni 10 Frw mu gihe umuturage acibwa miliyoni imwe kandi akanariha umuriro wose yakoresheje atishyuye.

REG ivuga ko uruganda rwacomokoye insinga kuri cash power
Imodoka ya Polisi yatwaye umuyobozi w’uruganda ushinjwa kwiba amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza