Gasabo yatangaje ingengo y’imari y’umwaka utaha, ihigira kuguma ku isonga

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Ugushyingo 2016 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwashyize ahagaragara ingengo y’imari ingana na miliyari zisaga 11 bazakoresha mu mwaka utaha wa 2017/2018, banashimangira ko intego yabo ari ukuguma ku isonga mu kwesa imihigo.

Asaga 64% by’iyi ngengo y’imari ingana na miliyari 11, miliyoni 761, ibihumbi 858 n’amafaranga 126 y’u Rwanda, azakoreshwa mu guteza imbere ubukungu, 19.1% mu miyoborere myiza n’ubutabera, andi asaranganywe mu bindi bisigaye.

Iyi ngengo y’imari yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ugushyingo 2016 mu kiganiro nyunguranabitekerezo Akarere ka Gasabo kagiranye n’itangazamakuru hagaragazwa ibiri gukorwa muri uyu mwaka wa 2016/2017 ndetse hanatangwa ibitekerezo mu igenamigambi rya 2017/2018.

Hatanzwe ibitekerezo biganisha ku kwibutsa no kumenyesha ibice bitibanzweho mu igenamigambi ry’uyu mwaka, hagaragazwa ibyakosorwa.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gasabo, Mberabahizi Raymond Chretien, yavuze ko ibitekerezo bitangwa bizagenderwaho mu igenamigambi ry’ubutaha.

Yagize ati “Impamvu twabatumiye ni ukugira ngo mugire uruhare mu gutanga ibitekerezo mu igenamigambi ry’abaturage b’Akarere ka Gasabo, tuzavanemo iby’ingenzi bidufashe gukora ibikorwa bisubiza neza ibibazo by’abaturage.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwatangaje ko ibi bizabafasha gushyira imbaraga mu iterambere ryabo no gukorera hamwe birinda gusubira inyuma mu mihigo.

Ku rutonde rw’umwaka wa 2015/2016 mu kwesa imihigo, aka karere kaje ku mwanya wa mbere kavuye ku wa munani muri 2015 n’uwa 28 muri 2014 mu turere 30 tw’u Rwanda.

Mu byo ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje ko buzibandaho mu igenamigambi ry’umwaka utaha mu buhinzi birimo gushishikariza abahinzi guca amaterase y’indinganire ndetse no guhuza ubutaka hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi muri rusange.

Mu mibereho myiza y’Abaturage, bazibanda ku kunoza imiturire y’abaturage no kugabanya ubutaka butuweho, hubakwa inzu zahawe inyito ya rya 4 in 1, zishobora gutuzwamo imiryango ine. Zizahabwa abapfakazi n’abandi bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi n’indi miryango itishoboye.

Akarere karateganya kandi kubaka agakiriro kazigishirizwamo imyuga itandukanye. Muri gahunda zigenewe abaturage, hazatangwa inka 354 muri Girinka Munyarwanda, abasaga 208 bazahabwa inkunga ya VUP ku bantu bageze mu zabukuru, naho abagera ku 4 301, bahabwe akazi mu bikorwa rusange nka VUP n’ibindi.

Iyi gahunda yo gutegura igenamigambi abaturage bakarigiramo uruhare yateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’iy’Imari n’Igenamigambi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage, Munyeshyaka Vincent, aherutse gutangaza ko abaturage bagomba guhabwa umwanya bakagira uruhare mu gutegura igenamigambi ry’ibyo bagomba gukorerwa cyangwa se kwikorera.

Ibi bifasha mu kugena ibizakenera amafaranga bikaba bizwi ndetse hakabaho no gusuzuma niba ibyashyizwe mu igenamigambi ari byo bikenewe koko.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gasabo, Mberabahizi Raymond Chretien, yatangaje ko gukora igenamigambi ry'umwaka utaha hakiri kare bizabafasha kurushaho kwesa imihigo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza