Gatabazi, Bamporiki n’abaminisitiri bashya batandatu mu bo Kagame yagiriye icyizere

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 31 Kanama 2017 saa 01:42
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma nshya aho abaminisitiri batandatu batari basanzwe bayigaragayemo; batatu mu bari bagize Guverinoma icyuye igihe babura imyanya yabo mu gihe Minisiteri ebyiri zirimo iy’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga zagabanyijwemo kabiri.

Mu baminisitiri 20 batangajwe muri Guverinoma, 11 muri bo ni ab’igitsina gore barimo 6 bari basanzwe muri Guverinoma icyuye igihe, abandi bakaba ari bashya.

Iyari Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) iyoborwa na Jean Philbert Nsengimana, yaciwemo ibice bibiri habaho Minisiteri y’Urubyiruko iyobowe na Mbabazi Rosemary wari Umunyamabanga uhoraho muri MINEACOM naho Jean Philbert Nsengimana asigara ari muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho.

Rwanyindo Kayirangwa Fanfan wari usanzwe ari Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi kuva mu Ukwakira 2013 ni undi mugore winjiye muri Guverinoma aho yahawe kuyobora Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo. Iyi yari isanzwe iyoborwa na Uwizeye Judith wagizwe Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika.

Kayisire Marie Solange wakoraga mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, nawe yinjiye muri Guverinoma aho ari Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, umwanya wari usanzweho Stella Ford Mugabo utagaragaye muri iyi Guverinoma nshya.

Debonheur Jeanne d’Arc wakoze mu Rukiko rw’Ikirenga ni umwe mu baminisitiri bashya nawe aho yasimbuye Seraphine Mukantabana ku mwanya wa Minisitiri ushinzwe Impunzi n’Imicungire y‘Ibiza.

Tumushime Francine wari Umuyobozi Mukuru muri Minaloc nawe yahawe kuyobora Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba. Ni Minisiteri itari isanzweho kuko inshingano zayo zari zikomatanyijwe n’iziy’Umutungo Kamere yayoborwaga na Dr Vincent Biruta. Uyu we akaba yagumye muri Guverinoma ariko ayobora Minisiteri y’Ibidukikije.

Munyeshyaka Vincent wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage muri Minaloc yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda asimbuye François Kanimba wari umaze igihe kinini kuri uyu mwanya.

Mu banyamabanga ba Leta ho impinduka zabayemo ni uko hiyongereyemo umwe bakaba 11 mu gihe bari basanzwe ari 10. Mu banyamabanga ba leta batatu bashya barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba [umwanya utari usanzweho] aho Nduhungirehe Olivier wari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi ariwe uwuriho.

Undi ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu wagizwe Uwihanganye Jean de Dieu wakoraga muri NPD Cotraco akaba yarigeze no kuba umunyamakuru kuri Radio Salus. Ni umwanya asimbuyeho Nzahabwanimana Alexis.

Harelimana Cyriaque yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage asimbuye Munyeshaka Vincent wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

Murekezi, Gatabazi na Bamporiki babonye imyanya itunguranye

Murekezi Anastase wari usanzwe ari Minisitiri w’Intebe mu buryo busa n’ubwatunguranye nyuma yo gukurwa kuri uyu mwanya, yagizwe Umuvunyi Mukuru asimbuye Aloysia Cyanzayire naho Gatabazi JMV wari Umudepite agirwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru asimbuye Musabyimana Claude wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba.

Naho Bamporiki Edouard wari umaze imyaka igera kuri ine mu Nteko Ishinga Amategeko yagizwe Perezida w’Itorero ry’Igihugu asimbuye Rucagu Boniface wagizwe umwe mu bagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye.

Mukantabana Seraphine wari Minisitiri w’Impunzi n’Ibiza, we yagizwe Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero mu gihe Rugira Amandin wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.

Kanda hano usome impinduka zabaye muri Guverinoma n’abayobozi bashya bashyizweho

Rwanyindo Kayirangwa Fanfan wari usanzwe ari Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi kuva mu Ukwakira 2013 ni undi mugore winjiye muri Guverinoma aho yahawe kuyobora Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
Bamporiki Edouard wari umaze imyaka igera kuri ine mu Nteko Ishinga Amategeko yagizwe Perezida w’Itorero ry’Igihugu asimbuye Rucagu Boniface
Gatabazi JMV wari Umudepite yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru
Aloysia Cyanzayire yasimbuwe na Murekezi Anastase ku mwanya w'Umuvunyi Mukuru
Minisiteri y’Urubyiruko iyobowe na Mbabazi Rosemary wari Umunyamabanga uhoraho muri MINEACOM
Kaboneka Francis aracyari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu naho Uwizeye Judith yagizwe Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika
Uwizeyimana Evode aracyari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko ndetse na Munyakazi Isaac, aracyari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye
Nyirasafari Esperance yagumye kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza