Gatatu: Umubare –bufindo kuri ba Minisitiri b’Intebe bose b’u Rwanda

Yanditswe na Ngabo Gabriel
Kuya 31 Kanama 2017 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Kuva u Rwanda rwagendera ku mahame ya Repubulika, rumaze kugira ba Minisitiri b’Intebe cumi n’umwe. Mu buryo bw’impurirane, umubare Gatatu ugenda ugaruka nk’ufite ibyo wisangije (Chiffre Magique) mu Baminisitiri b’Intebe babayeho mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1961 kugeza none mu 2017.

Gushyirwaho no kuvanwaho ku wa Gatatu ...

Niwo munsi ugaruka kenshi mu minsi y’icyumweru abagizwe ba Minisitiri b’Intebe baherewe uyu myanya, cyangwa basorejeho izi nshingano.

• Kayibanda Grégoire yahawe uyu mwanya ku wa Gatatu tariki ya 26 Ukwakira 1960, atangira akazi kuwa 28 Ukwakira 1960. (Icyo gihe yashyizeho Guverinoma y’Abaminisitri icyenda n’ababungirije 12. Mu Baminisitri n’abungiriza, harimo Ababiligi umunani.)

• Dr Nsanzimana Sylvestre yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe kuwa Gatatu tariki ya 01 Mata 1992, bucya uhabwa Dr Nsengiyaremye Dismas. Ubwegure bwe bwatewe n’inanizwa ry’amashyaka menshi atarumvikanaga ku isaranganywa ry’imyanya.

• Uwilingiyimana Agatha yarangije imirimo ye nka Minisitiri w’Intebe kuwa Gatatu tariki ya 06 Mata 1994, atabaruka yishwe muri iryo joro rishyira kuwa Kane tariki ya 07 Mata 1994

• Pierre Celestin Rwigema yasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe kuwa Gatatu, tariki ya 08 Werurwe 2000.

• Makuza Bernard yagizwe Minisitiri w’Intebe kuwa Gatatu tariki ya 08 Werurwe 2000.

• Dr Pierre Damien Habumuremyi yacyuye ikivi nka Minisitiri w’Intebe kuwa Gatatu tariki ya 24/07/2014.

• Murekezi Anasthase yahawe Umwanya wa Minisitiri w’Intebe kuwa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga 2014.

• Dr Edouard Ngirente yagizwe Minisitiri w’Intebe anabirahirira kuwa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017.

ATATU...

Ni umubare w’amezi Minisitiri w’Intebe wayoboye igihe gito mu Rwanda yamazeho. Uyu ni Jean Kambanda, wayoboye kuva kuwa 09 Mata 1994 kugeza kuwa 04 Nyakanga 1994.

BATATU...

Ni bo babaye ba Minisitiri b’Intebe b’u Rwanda barabanje kuyobora Minisiteri y’Uburezi, bakayivamo bakomereza ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe batanyuze mu yindi mirimo. Abo ni Dr Pierre Damien Habumuremyi, Rwigema Pierre Celestin na Uwilingiyimana Agathe.

Cyakora na Grégoire Kayibanda yarayiyoboye, ariko we yazifatanyaga zombi icya rimwe. Yari Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Uburezi, mu gihe bariya batatu bavuye mu y’Uburezi bakomereza mu y’Intebe. Kayibanda yavuye muri izi Minisiteri zombi agirwa Perezida wa Repubulika.

BATATU ...

Nibo babaye ba Minisitiri b’Intebe b’u Rwanda, ariko ubu batakiriho. Abo ni Grégoire Kayibanda, Uwilingiyimana Agathe na Dr Nsanzimana Sylvestre (uyu yigeze no kuba Perezida wungirije wa Afurika Yunze Ubumwe, icyitwa OUA, yigeze no kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda muri Repubulika ya mbere, yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda – UNR)

BATATU ...

Nibo ba Minisitiri b’Intebe bahunze igihugu nyuma yo gusoza imirimo yabo. Abo ni Faustin Twagiramungu, Pierre Celestin Rwigema (wahungutse nyuma), na Kambanda Yohani wahunze urugamba rurimbanyije.

Gatatu, Gatatu, Gatatu, ...

* Kayibanda yicaye ku ntebe imyaka ibiri ibura amezi atatu

* Dr Nsengiyaremye yayimazeho amezi atatu ubugira kabiri (atandatu)

* Dr Nsengiyaremye yayicayeho umwaka n’amezi atatu

* Agatha Uwilingiyimana yayimazeho umwaka ubura amezi atatu

* Kambanda Yohani yabaye Minisitiri w’Intebe amezi atatu gusa

* Twagiramungu Faustin yicaye muri iyi ngoro amezi cumi n’atatu

* Dr Pierre Damien Habumuremyi yicaye kuri iyi ntebe amezi mirongo itatu n’atatu. Ni ukuvuga imyaka itatu ibura amezi atatu.

* Anasthase Murekezi yabaye Minisitiri w’Intebe mu gihe cy’imyaka itatu

Umwanya wa Minisitiri w’Intebe wavuyeho mu 1962 ubwo Kayibanda yabaga Perezida wa Repubulika u Rwanda rukibona ubwigenge, usubizwaho mu mwaka wa 1991 bisabwe n’amashyaka menshi yari amaze kwemezwa mu gihugu.

Uruhererekane rwa ba Minisitiri b’Intebe Cumi n’umwe mu Rwanda

1. Kayibanda Grégoire

2. Dr Nsanzimana Sylvestre

3. Dr Nsengiyaremye Dismas

4. Uwilingiyimana Agatha

5. Kambanda Yohani

6. Twagiramungu Faustin

7. Rwigema Pierre Célestin

8. Makuza Bernard

9. Dr Habumuremyi Pierre Damien

10. Murekezi Anastase

11. Dr NGIRENTE Edouard

Ngabo Gabriel


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza