Gatsibo: Akanyamuneza ku ngo 560 zakuwe mu bwigunge zigahabwa amashanyarazi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 18 Gicurasi 2019 saa 05:42
Yasuwe :
0 0

Ingo 560 zo mu mudugudu wa Rutenderi, Akagari ka Marimba, Umurenge wa Kabarore, zagejejweho amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba izajya itanga Kilowatt 50.

Aya mashanyarazi bayagejejweho n’ikompanyi yitwa Absolute Energy isanzwe ifasha abaturage mu bihugu by’u Rwanda na Uganda mu bikorwa bijyanye n’iterambere.

Kugira ngo buri muturage ahabwe aya mashanyarazi, asabwa kwemeranya n’iyi kompanyi ko azajya yishyura amafaranga ibihumbi bitatu buri kwezi, ubundi abakozi b’iyi kompanyi bakawushyira mu nzu ye agatangira gucana.

Hakizimana Gerard utuye muri uyu mudugudu wa Rutenderi yavuze ko bari bariho mu bwigunge bukomeye ngo kuko no gushyira umuriro muri telefone byabafataga iminsi itatu.

Yagize ati “Mbere yuko tubona uyu muriro twari turi mu bwigunge kuko twari twaratandukanye n’ibintu byose bikoresha amashanyarazi. wabaga ufite telefone umuriro washiramo ukayibika nk’iminsi itatu ugategereza kuzajya Marimba mu isoko ukaba aribwo ujya kuyishyirishamo umuriro, muri iyo minsi itatu urumva nta muntu waguhamagaraga ngo akubone.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubona umuriro batangiye kugera ku iterambere ngo abacuruza inyungu yikubye kabiri.

Ati “Nkanjye nari mfite akabari ariko nacuruzaga kugeza saa mbiri bitewe n’umwijima mwinshi uba inaha nyuma yaho ntabakiriya nabonaga. Nyuma yo kubona umuriro inyungu yikubye kabiri ubu nsigaye mfite na firigo ushaka agakonje turakamuha, ubu nta muturage ukigenda ibirometero byinshi ajya kwiyogoshesha, gucaginga telefone n’ibindi byinshi.”

Hakizimana yasabye leta gufatanya na Absolute Energy, bakareba uko bagabanya igiciro abaturage bawufatiraho ngo kuko ibihumbi bitatu bishyura buri kwezi akiri menshi cyane.

Singirankabo Joseph ufite icyuma gisya we avuga ko umuriro utaraza yakoreshaga mazutu bigatuma ahenda abaturage cyane ndetse n’abamugana bakaba bake ariko ngo aho yaboneye umuriro abakiriya babaye benshi agabanya n’ibiciro.

Ati “Umuriro rero wahinduye byinshi cyane, mbere ntabwo twasyaga ibigori cyangwa ngo tubitonore ariko ubu turabikora hakiyongeraho gutonora umuceri n’ibindi byinshi. Inyungu yarazamutse cyane ku buryo bugaragara ubu niguriye n’ubutaka buhagaze miliyoni n’igice mu mafaranga nakuyemo hano.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, yasabye abaturage babonye umuriro kuwubyaza umusaruro, yabasabye gutekereza cyane ku bikorwa bitandukanye byatuma umudugudu wabo ugera ku iterambere.

Ati “Uyu muriro ntube uwo kubaha urumuri gusa ahubwo ubafashe mu kuzamura imibereho yanyu myiza no kuzamura ubucuruzi burimo salo zogosha, restaurant, inganda ntoya n’ubundi bucuruzi butandukanye butuma murushaho kwiteza imbere.”

Umuyobozi Mukuru wa Absolute Energy Alberto Pisanti, yashimiye abayobozi n’ibigo bitandukanye byamufashije mu kwegereza abaturage amashanyarazi.

Ati “Icyo ngamije muri uyu mushinga wanjye ni uguteza imbere abaturage bo muri uyu mudugudu wa Rutenderi, mu mwaka wa 2015 nibwo nabonye ko amashanyarazi adafatiye ku miyoboro minini ariyo akwiye ahantu nka hano, mpitamo kuyazana hano.”

Yakomeje avuga ko amashanyarazi atari urumuri gusa ahubwo abaturage bakwiye kuyakoresha no mubindi bikorwa bitanga akazi bikanabateza imbere ubwabo.

Yavuze ko uretse amashanyarazi yifuza gukomeza gukorana n’abaturage bo muri uyu mudugudu mu bikorwa byinshi bitandukanye bibyara inyungu.

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego ko mu mwaka wa 2021 abaturage bangana na 80% bazaba bagerwaho n’amashanyarazi, naho mu 2024 bakaba 100%.

Avuga ko nyuma yo kubona amashanyarazi yagabanyije igiciro cyo gushesha
Uru ruganda rw'amashanyarazi akomoka ku zuba ruzajya rutanga kilowatt 50
Guverineri Mufulukye yasabye abaturage kubyaza umusaruro amashanyarazi bahawe
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko aya mashanyarazi azongera umubare w'abayatunze muri aka karere
Umuyobozi Mukuru wa Absolute Energy Alberto Pisanti yavuze ko agifite imishinga myinshi ibyara inyungu yifuza gukorana n'abaturage bo mu mudugudu wa Rutenderi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza