Gatsibo:Guhana imbabazi mu miryango bibafasha kwiteza imbere no kugira amahoro mu ngo

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 7 Ukwakira 2016 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage batuye Akarere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba bavuga ko amahoro adacuruzwa, adahingwa, ntacurwe mu ruganda, ntaremwa nk’umuntu nta n’uyatora aho ari ho hose, ahubwo akenshi ava mu bwiyunge bwa bamwe mu banyarwanda bayashaka kandi bakanayaharanira.

Mu gihe kingana n’icyumweru u Rwanda rwashyizeho icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda,aho insanganyamatsiko igira iti “dukomere ku gihango dufitanye n’u Rwanda turinda ibyagezweho”.

Bamwe mu batuye Gatsibo bavuga ko ibi bari kugenda babigeraho ku bw’ubufasha n’ibiganiro byo mu matsinda babonera muri ‘Mvura Nkuvure’.

Mukanziga Melania utuye mu mudugudu w’Ikinyaga, Akagari ka Rwankuba, asaba abacitse ku icumu ko batakomeza guheranwa n’agahinda, ahubwo bakihatira guhura n’ababahemukiye bakabagirira imbabazi.

Ati “Hari abantu benshi banyishyura ibyanjye bangije muri Jenoside yakorewe abatutsi, ariko uburyo mbanye na bo n’uburyo mbanyemo n’abo nahaye imbabazi biratandukanye cyane, abo nahaye imbabazi turasurana, duhana amatungo.Tubana no mu bimina, ariko abandi bo usanga bandeba nabi n’iyo duhuye usanga nta rukundo rugaragara hagati yacu”.

Mukanziga akomeza avuga ko amaze guha imbabazi abantu 20, muri aba bose babanye neza, akaba avuga ko ibi byose yagiye abifashwamo n’ibiganiro mu matsinda bya Mvura nkuvure.

Mukabarema umuturanyi we, avuga ko nyuma y’ibiganiro mu matsinda yahawe na ‘Mvura Nkuvure’, yatinyutse akikuramo ubwoba agasaba imbabazi abo yahemukiye.

Yagize ati “Narishimye mbonye nsabye imbabazi abo nahemukiye nkazihabwa, byaranshimishije cyane ku buryo n’ubu bari mu bantu mfata nk’abavandimwe banjye bahafi.”

Yakomeze avuga ko babanye neza n’abamuhaye imbabazi ko umwe muri bo iyo agize ikibazo habaho gufashanya kigakemurwa.

Ndizeye Benjamin, Umuhuzabikorwa wa ‘Duhumurizanye iwacu Rwanda’, itanga ibiganiro mu matsinda hagamijwe komora ibikomera biba byaratewe n’ubuzima n’ibibazo abantu baba baranyuzemo, avuga ko ibiganiro ‘Mvura nkuvure’ bibera mu matsinda byatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu mwaka 2005.

Iyo gahunda yatangirijwe ahitwaga i Byumba (mu Karere ka Gicumbi), mu 2008 ishyirwa mu Karere ka Bugesera, ubu ikaba ikorera mu turere umunani mu Rwanda hose harimo Muhanga, Nyamagabe, Karongi, Rubavu, Rulindo, Gicumbi na Gatsibo.

Ndizeye avuga ko Mvura Nkuvure ari uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo ababanye baba bafitanye.

Yagize ati “Ni uburyo bwo komorana ibikomere bikorwa hifashishijwe amatsinda y’abantu kuva ku 10 kugera kuri 15 bigakorwa rimwe mu cyumweru bikamara ibyumweru 15. Bahurira hamwe bagirana inama ndetse banarebera hamwe umwanzuro wibibazo byabo mu buzima busanzwe”.

Akomeza avuga ko bamaze kugira amtsinda 160 mu karere ka gatsibo gusa.

Ibiganiro bya Mvura Nkuvure bifasha n’ubuyobozi bw’ite bwa Leta

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro, Hategekimana Achile Saon,avuga ko ibiganiro bya Mvura Nkuvura bivura kandi bihuza abanyarwanda.

Yagize ati “ Mvura Nkuvure ni umufatanyabikorwa wacu, iradufasha cyane kuko hamwe muhakorerwa amatsinda yayo nta bibazo bishingiye ku makimbirane tuhabona.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko ibiganiro bya Mvura Nkuvure itanga bifasha abaturage mu kugira umuco wo gukemura ibibazo hagati yabo.

Komiseri wungirije wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Uwimana Xaverine, ashima ibyo Mvura Nkuvure imaze kugeza ku batuye Gatsibo, asaba n’abaturage ko muri iki cyumweru bajya bishimira ibyagezweho, hamurikwa ibikorwa byiza byagezweho mu bumwe n’ubwiyunge, bakazanamurikira abarinzi b’igihango baranzwe n’indangagaciro z’abanyarwanda bashimwa n’ibikorwa by’indashyikirwa by’umumwe n’ubwiyunge bakoze.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ku gipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda mu mwaka wa 2015 (reconciliation baramoter 2015) cyerekanye ko abanyarwanda bateye intambwe ishimishije cyane mu bwiyunge bigeze kukigereranyo cya 92,5% bavuye kuri 82,3% muri 2010. Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko 93,3% bumva batewe ishema no kuba abanyarwanda.

Abafashamyumvire ba Mvura Nkuvure
Abagore bo mu matsinda ya Mvura Nkuvure
Abaturage bari mu biganiro mu matsinda muri gahunda ya Mvura Nkuvure
Mukamwiza Melania umwe mu batanze imbabazi ku bamuhemukiye
Muri iyi gahunda uguhaye inka ngo muba mugiranye igihango gikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza