Gatsibo: Hangijwe ibiyobyabwenge byiganjemo ibituruka muri Uganda by’arenga miliyoni 5 Frw

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 4 Kamena 2019 saa 02:48
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwavuze ko byinshi mu biyobyabwenge bifatirwa muri aka karere bituruka muri Uganda, busaba abaturage kureka kubishakiramo indonke kuko amategeko yakajijwe cyane kandi ntawe azababarira mu gihe yafashwe abicuruza cyangwa abinywa.

Ubu butumwa bwatanzwe ubwo hangizwaga ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 5.1 Frw. Byiganjemo Zebra, Waragi n’izindi nzoga zo mu masashi atandukanye zikorerwa muri Uganda, urumogi n’izindi nzoga z’inkorano zitemewe ku butaka bw’u Rwanda.

Izi nzoga zikaba zarafashwe mu gihe cy’amezi atatu mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gatsibo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko byinshi mu biyobyabwenge bikunze kugaragara muri aka karere bituruka muri Uganda.

Ati “Ibiyobyabwenge twamennye byiganjemo ibituruka mu gihugu cy’abaturanyi nka Zebra, Waragi n’izindi nyinshi. Twishimiye ko tuzimennye hari urubyiruko rwinshi ruri gutozwa indangagaciro, twabanje kubigisha ububi bwabyo kandi twizeye ko bazadufasha mu gukangurira abandi babikoresha kubireka”.

Gasana yakomeje avuga ko impamvu ibiyobyabwenge bitagabanyuka kandi babimena kenshi gashoboka, harimo no kuba mu bihugu bituranye n’u Rwanda nta bihano bikarishye bihaba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Twizeyimana Hamdun, yavuze ko uko imyaka ishira ibiyobyabwenge bigenda bigabanyuka.

Ati “Ikigaragara abanyarwanda baracyabyishoramo ariko ntabwo bakiri benshi nka kera. Ubu twakagije amategeko kugira ngo turusheho kubikumira”.

“Ubu twabikubiye mu byiciro bitatu hari ibiyobyabwenge byoroheje bihanishwa igifungo cy’imyaka irindwi, ibiyobyabwenge bikomeye bihanishwa imyaka 25 ndetse n’iboyobyabwenge biri ku rwego ruhambaye bihanishwa igifungo cya burundu.”

CIP Twizeyimana yashimiye abaturage ku bufatanye bakomeza kugira mu gutanga amakuru no gufata ibiyobyabwenge bitandukanye abasaba kandi kwirinda kubijyamo kuko Polisi iri maso kandi itazagirira impuhwe umuntu wese ubyishoramo.

Ibiyobyabwenge ku isonga mu byongereye ibyaha mu Karere ka Gatsibo

Umushinjacyaha w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, Rusanganwa Augustin yavuze ko ubusanzwe mu Karere ka Gatsibo hakunda kugaragara dosiye ziri hagati 250 na 300 ariko ko ibiyobyabwenge byatumye muri aya mezi abiri ashize bitumbagira bikikuba kabiri.

Ati “Nko mu kwezi kwa Mata twakiriye dosiye 548 ziganjemo izituruka ku biyobyabwenge, muri Gicurasi twakira 579 murumva ko ibiyobyabwenge bituma ibyaha byiyongera, kuko iyo bamaze kubinywa bahita bakora ibyaha byinshi byinganjemo urugomo.”

Urubyiruko rwiyemeje kubihashya

Urubyiruko ruri ku rugerero ruciye ingando mu Karere ka Gatsibo rungana na 278, rwiyemeje gufatanya n’inzego za leta mu guhashya ibiyobyabwenge muri aka karere nyuma yo kwigishwa no kwerekwa ububi bw’ibiyobyabwenge.

Munganyinka Egidie w’imyaka 21 waturutse mu Murenge wa Nyagihanga, avuga ko nyuma yo kubona agaciro k’ibiyobyabwenge bamennye biyemeje kubihashya iwabo.

Ati “Nyuma yuko tubonye uburyo hangizwa ibiyobyabwenge bitandukanye biba byaratwaye amafaranga menshi y’abaturage nk’urubyiruko ruri gutozwa dufite intego yuko nitugera iwacu tuzongera ubukangurambaga mu kubirandura aho duturuka, dufite imbaraga kandi twizeye kuzabigeraho.”

Ndindiriyimana Samson we asanga ubujiji buri mu bituma ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ryiyongera cyane cyane mu giturage.

Ati “Nko mu cyaro iwacu usanga umusore yumva ko nanywa urumogi biri bumwongerere imbaraga, rero twe icyo tugiye gukora ni ukongera ubukangurambaga iwacu tukereka ababikoresha ibibi byabyo kuko abenshi babinywa tuba tubazi nubwo tuba tutarabafata na leta niyongere ubukangurambaga mu baturage bizagera aho bigabanyuke.”

Muri Werurwe uyu mwaka muri Gatsibo, bari bamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro k’asanga miliyoni 3.5 Frw.

Umuyobozi w'agateganyo was Polisi mu Karere ka Gatsibo CIP Bucyangenda Jean Baptiste yerekana inzoga zitemewe zikunda gucuruzwa mu Rwanda
Urubyiruko ruri mu rugerero ruciye ingando bitabiriye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge
Umushinjacyaha w'Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare Rusanganwa Augustin yavuze ko dosiye z'ibyaha bikomoka ku biyobyabwenge zongereye ibyaha bikorerwa mu Karere ka Gatsibo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza