Gatsibo: Umuvunyi Mukuru yatanze amezi atandatu ku kibazo cy’amasambu y’abaturage yasaranganyijwe bitemewe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 5 Kamena 2019 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo bagejeje ku Umuvunyi Mukuru ikibazo cy’isaranganya ry’ubutaka ritakurikije amategeko, ubwo abaturage bamwe bahabwaga ibibanza ku midugudu, bikaswe mu masambu y’abaturage ariko ntihatangwe ingurane.

Mu 1996-1998 muri gahunda yo gutuza abaturage ku midugudu, haherewe ku bari batuye mu tubande no mu manegeka kuko hashoboraga guteza ibyago hanagamijwe kubegereza ibikorwa by’amajyambere. Abaturage bari bafite imirima ku mihanda basabwe guha ibibanza bagenzi babo ariko hagatangwa ingurane.

Mu murenge wa Kiramuruzi ho si ko byagenze kuko abari bafite amasambu ahatoranyijwe ngo hatuzwe abaturage mu midugudu, ibibanza byakaswe bigahabwa abari batuye mu manegeka nta ngurane, bityo bahabwa ibibanza by’ubuntu mu mirima y’abaturage, n’amasambu yabo barayagumana.

Ubwo Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yagendereraga abatuye mu Kagari ka Kabuga kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Kamena, iki kibazo hamwe n’ibindi bishingiye ku butaka biri mu byiganje mu bibazo yagejejweho n’abaturage.

Sebuzuneko Yohani w’imyaka 77 wahungiye muri Tanzania muri Jenoside yakorewe Abatutsi agahunguka mu 1998, yabwiye Umuvunyi ko yasanze isambu ye yarasaranganyijwe abantu bane bakuwe mu manegeka.

Yavuze ko batujwe mu isambu ye kandi basanganywe andi masambu yabo, nta ngurane yigeze ahabwa kandi bo baracyahinga muri ya masambu bari batuyemo mu gihe we yasigaranye agasambu atuyemo gusa, agasaba kurenganurwa.

Mukavuguziga Amina na we avuga ko ubwo mu 1996 leta yashishikarizaga abaturage gutura mu midugudu, hari abari batuye mu tubande n’ahandi bahawe ibibanza ku muhanda ariko ntibabyishyure cyangwa ngo batange ingurane.

Ati “Abasaranganyijwe bose bari basanzwe bafite amasambu ya bo, barangije babagabanya n’ayacu kugira ngo bature mu midugudu, ugasanga bamuhaye isambu nini kuruta iyo wasigaranye nyamara afite na ya yindi ye bamukuyemo hamwe yari atuye, mu gihe wowe wasigaranaga agace gato cyane.”

“Rero kuva icyo gihe ikibazo twakigejeje ku nzego zibishinzwe ariko tubura abagikemura.”

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yavuze ko ibyakozwe atari isaranganya ryemewe, bityo Akarere gakwiye gusuzuma uko abo baturage bahawe amasambu, bagatanga ingurane ihwanye n’ibyo bibanza byaba isambu cyangwa amafaranga.

Ati “Icyo kibazo kigomba gutandukanywa n’isaranganywa kuko isaranganywa ryabaye hagati y’Abanyarwanda bari bafite ubutaka n’Abanyarwanda batari babufite bari batahutse bagarutse mu gihugu cyabo, cyangwa abari abakene nta mutungo w’ubutaka bafite, leta igafata icyemezo cyo kubasaranganya ku butaka bw’ababufite na bo bakabonaho aho gutura.”

“Icyo gihe twumvikanye ko uwari ufite ubutaka hari igice yasigaranaga ikindi gice kigahabwa udafite ubutaka. Icyo gisubizo leta yatanze kuri icyo kibazo nta muturage n’umwe na hano Gatsibo wigeze agisubiza inyuma kuko babyemeye bose kuko yari politiki nziza ijyanye n’amateka y’ibyo twari tuvuyemo.”

Umuvunyi Mukuru yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo gushyiraho akanama kihariye kabarura ibyo bibazo uko bingana mu Karere kose, noneho mu gihe cy’amezi atandatu bakaba babonye igisubizo.

Yijeje abaturage ko mu Ukuboza Umuvunyi azasubira kureba uko byakemutse.

Abaturage batonze umurongo ngo bageze ibibazo byabo ku Umuvunyi Mukuru
Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yari kumwe n'abayobozi batandukanye mu Ntara y'Iburasirazuba
Murekezi yasabye ko ibi bibazo bikemurwa mu mezi atandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza