Gen Nyamvumba yasabye abasirikare guhindura Afurika ahantu hifuzwa

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 7 Kamena 2019 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, yasabye abasirikare guhindura Afurika nziza kurushaho, igahinduka ahantu hifuzwa guturwa, ikanarangwamo amahoro n΄umutekano

Ni ubutumwa yabageneye mu muhango wo guha impamyabumenyi abasirikare bakuru 47 baturutse mu bihugu 10 by΄Afurika, basoje amasomo yabo mu bya gisirikare bari bamaze umwaka baherwa mu ishuri rikuru ry΄igisirikare cy΄u Rwanda (RDFCSC), riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, umuhango wabaye kuri uyu wa 7 Kamena 2019.

Muri aba basirikare bakuru harimo abapolisi babiri naho 30 muri bo barangije icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters), ku bufatanye na kaminuza y΄u Rwanda, aho bize amasomo y΄ibijyanye n΄umutekano no kuyobora.

Umuyobozi w΄ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Nyakinama, Maj Gen Jean Bosco Kazura, avuga ko aya masomo baha aba basirikare aba agamije kuzuza inshingano bahawe zo gutegura ingabo zifite imitekerereze yo ku rwego rwo hejuru no kuyobora izindi ngabo mu buryo bw΄umwuga.

Ati "Icyambere turishimira ko ku nshuro ya karindwi dutanga izi mpamyabumenyi, bihuye n΄uko twizihiza umunsi mukuru w΄imyaka irindwi tumaze. Aya masomo bahabwa rero ni adufasha gutegura ingabo ziri ku rwego rwo hejuru, zitekereza neza, zikora neza akazi zishinzwe zikayobora n΄izindi ngabo ariko ku buryo bw΄umwuga.”

Umugaba Mukuru w΄ingabo z΄u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, asaba aba basirikare gukoresha ubumenyi bamaze umwaka bahabwa bukabafasha guhindura Afurika nziza ikaba ahantu hifuzwa guturwa.

Ati "Mu gihe muvuye muri iri shuri nimugende mukoreshe ubumenyi mumaze umwaka muherwa muri iri shuri, mukore ibishoboka byose muharanire ko umugabane wa Afurika urangwamo amahoro n΄umutekano, kandi muyihindure umugabane uteye imbere, unabe ahantu heza buri wese yaharanira guturamo. Imbaraga mwakoresheje mukurikirana aya masomo ari nazo muzakoresha mwuzuza ishingano mwahawe".

Bamwe mu basoje aya masomo bavuga ko bahakuye ubumenyi bwiyongera k΄ubwo bari basanganywe, bikazabafasha kuzuza inshingano mu kazi kabo by΄umwihariko mu kurinda ibihugu, no guhindura Afurika umugabane wifuzwa.

Maj Kazarwa wo mu ngabo z΄u Rwanda yagize ati " Aya masomo yari akubiyemo ibintu byinshi birebana n΄akazi kacu ka buri munsi ka gisirikare, hari ibyo ntarinzi nungukiye muri aya masomo, nk΄uko mwabyumvise badusabye ko tugomba guhindura Afurika nziza nk΄ahantu ho guturwa, tugomba kuyishakira amahoro cyane ko hakunze kuba amakimbirane cyane, nkatwe abasirikare tugomba kumenya uko dukemura ayo makimbirane igihe yabaye no kuyakumira ndetse no kurenganura abo yahutaje cyane abaturage"

Maj. EYM Komedjah wo mu ngabo za Ghana, yakomeje agira ati “Aya masomo yabaye ingirakamaro kuri twe, usibye no kuba twarakuyemo byinshi bizadufasha mu kazi kacu ka gisirikare, twanakuyemo inshuti twagiranye umubano mwiza, tuzajya dukenera no mu gihe tuzaba tutari kumwe yaba muri gahunda y΄akazi no mu buzima busanzwe”.

Yakomeje agira ati “Turashima cyane umukuru w΄igihugu cy΄u Rwanda Paul Kagame, kuko twakiriwe neza tukanahabwa amahirwe yo gukurikirana aya masomo, twiteguye guharanira ko Afurika ihinduka ahantu hifuzwa n΄Isi yose haba mu mutekano no mu bwiza”.

Ishuri rikuru ry΄igisirikare cy΄u Rwanda ryatangiye mu 2012, ritangizwa n΄umukuru w΄Igihugu Perezida Kagame, aho abakabakaba 300 barinyuzemo. Ryahawe inshingano zo kongerera abasirikare ubumenyi n΄ubunyamwuga mu kuyobora urugamba, hagamijwe guhangana n΄ibibazo bibangamira umutekano mu gihugu.

Abasirikare 30 muri 47 barangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza
Abasirikare bakuru n'abapolisi bahawe impamyabumenyi
Gen Nyamvumba yasabye abarangije amasomo guhindura Afurika umugabane wifuzwa
Abarangije amasomo n'abayobozi bitabiriye uyu muhango bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza