Gereza y’abana ya Nyagatare yafunguwemo ibyumba bizajya byigishirizwamo ikoranabuhanga

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 16 Kanama 2019 saa 02:15
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya leta Johnston Busingye ari kumwe na Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Jenny Ohlsson, bafunguye ku mugaragaro ibyumba bibiri byigishirizwamo ikoranabuhanga bizwi nka ‘Smart Classrooms’, muri Gereza y’abana ya Nyagatare.

Ibi byumba byafunguwe kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2019, mu ruzinduko aba bayobozi bagiriye kuri iyi gereza hagamijwe kureba imibereho y’abana barimo kuyigororerwamo.

Icyumba cya mbere kizajya gikoreshwa n’abiga mu mashuri abanza kirimo mudasobwa 67 zo mu bwoko bwa XO, naho ikizajya gikoreshwa n’abiga mu mashuri atatu y’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye kirimo mudasobwa 50 za Positivo BGH, ariko Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB, cyabahaye izindi 105 zizashyirwa mu cyumba kitari cyubakwa.

Minisitiri Busingye yasabye abafungiye muri iyi gereza kwiga bashyizeho umuhate, kuko n’ubwo bafunzwe, leta ibitayeho kandi yifuza ko bahinduka bagahindura n’ubuzima bwabo.

Yakomeje agira ati “Turifuza kubashyigikira mukiga neza mukagenda mugatangaza Isi.”

Abana bafungiwe muri iyi gereza bagejeje kuri Minisitiri Busingye ibibazo birimo kutagira ibitabo bihagije byo gusoma, abizeza ko mu minsi mike bizaba byabonetse.

Ati “Hari ubuyobozi bushaka kubikora kandi byaratangiye, hari isomero n’ubundi muvuga muti ‘nta bintu byinshi birimo’ariko hari ubushake bwo kubishyiramo, abifuza ko mwiga barakora ibishoboka ngo mubone buri kimwe cyose mukeneye ngo amasomo yanyu agende neza.”

Nkundimana Hussein wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, yavuze ko kimwe mu bituma batsinda neza harimo no kuba babona umwanya uhagije wo gusubiramo amasomo.

Ati “Ikidufasha kwiga vuba vuba kandi tugatsinda, icya mbere ni uko nkanjye nk’umunyeshuri mbanza nkakunda ibyo niga, nkubaha mwalimu kandi nkabona umwanya uhagaije wo gusubiramo ibyo mwarimu yatwigishije.”

Muri Gereza y’abana ya Nyagatare hafungiyemo abagororwa 454 biganjemo abagiye bafatirwa mu byaha birimo gufata kungufu, ibiyobyabwenge n’ibindi.

Kuva mu 2016 batangiye gukora ibizamini bya leta, abana 55 babitsinze ku kigero gishimishije ndetse barekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, bajya gukomereza amasomo mu mashuri asanzwe.

Komiseri Mukuru wa RCS George Rwigamba yavuze ko iki cyumba ari ingenzi ku bana bagororerwa muri iyi gereza
Minisitiri Busingye areba imwe muri mudasobwa izajya yifashishwa n'abiga mu mashuri abanza
Izi mudasobwa zigenewe abiga mu mashuri abanza
Izi mudasobwa zifite ubushobozi bwisumbuye zigenewe abiga mu mashuri yisumbuye
Amb. Jenny Ohlsson afungura ku mugaragaro icyumba kizajya cyigishirizwamo ikoranabuhanga
Minisitiri Busingye yijeje abana bafungiwe muri Gereza ya Nyagatare kubakorera ubuvugizi ku bindi bamusabye birimo laboratwari, ibitabo byo gusoma n'ibindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza