Ghana yemeye kwakira Abanyarwanda babiri mu baburaniye muri TPIR i Arusha

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 27 Ukuboza 2016 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Dr Bizimungu Casimir wigeze kuba Minisitiri w’Ubuzima ndetse n’uw’Ububanyi n’Amahanga wagizwe umwere n’urukiko na Sylvain Nsabimana wayoboye Perefegitura ya Butare mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko akaba yararangije igifungo yari yarakatiwe, bakiriwe na Ghana bavuye i Arusha muri Tanzania.

Sylvain Nsabimana yashinjwaga gucura umugambi wa Jenoside, kugira uruhare rutaziguye muri Jenoside no gushishikariza rubanda gukora Jenoside n’ibyaha byibasira inyokomuntu. Dr Casimir Bizimungu we yakekwagaho gucura umugambi wa Jenoside, gushora abantu mu cyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Mu manza zaciwe na ICTR, hari Abanyarwanda barekuwe ariko ntibahita babona ibihugu bibakira barimo André Ntagerura wahoze ari Minisitiri w’Ubwikorezi, Jérôme Bicamumpaka wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Justin Mugenzi wari Minisitiri w’Ubucuruzi, Dr Casimir Bizimungu wari Minisitiri w’Ubuzima, Prosper Mugiraneza, Sylvain Nsanzimana n’abandi bahoze ari abasirikare bakuru n’abacuruzi.

Amakuru aturuka mu rwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’urwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha, MICT, avuga ko kuwa Gatanu nimugoroba aribwo Dr Casimir Bizimungu wari umaze hafi imyaka itanu ahanaguweho icyaha yageze muri Ghana.

BBC yanditse ko Dr Bizimungu yajyanye na Sylvain Nsabimana, wahise afungurwa akimara gukatirwa imyaka 18 y’igifungo n’urukiko rw’ubujurire mu mpera z’umwaka ushize, dore ko igihe yari amaze mu buroko cyarengagaho gato iyo myaka yari amaze gukatirwa.

Dr Bizimungu ni impuguke mu buvuzi bw’abantu, naho Nsabimana akaba azobereye mu by’ubuhinzi. Aba bombi bashobora kuzahabwa ibyangombwa ndetse bakaba banahabwa akazi mu gihugu bagiyemo.

Ikibazo cyo kwakira abarekuwe n’uru rukiko rw’Umuryango w’Abibumbye cyakomeje kuba ingorabihizi, ibihugu bikanga kubakira, dore ko bamwe muri bo bagiye banga kugaruka mu Rwanda.

Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascène yagiranye na The New Times muri Mutarama 2016, yasabye abarekuwe kuza mu Rwanda bagafatanya n’abandi kubaka urwababyaye, yongeraho ko abantu barangije ibihano byabo badafite ikindi bakurikiranyweho, badakwiye kugira ubwoba bwo gutaha iwabo.

Yagize ati “ Bagarutse mu rugo, u Rwanda ntirwabasubiza mu nkiko niba baragizwe abere cyangwa bakarangiza ibihano byabo, kuko amategeko agena ko nta muntu ushobora kuburanishwa inshuro ebyiri ku cyaha kimwe.”

Nyuma y’abo babiri babonye igihugu kibakira, ubu hasigaye 11 batarabona ababakira, barimo batandatu bahanaguweho icyaha na batanu barangije ibihano bahawe.

Umaze igihe kirekire muri bose, ni Ntagerura André wahoze ari Minisitiri wo gutwara ibintu n’abantu umaze imyaka irenga 12 ahanaguweho ibyaha yaregwaga by’itsembabwoko n’ibindi byibasiye inyokomuntu.

Muri MICT bavuga ko bakomeje gushakisha ukuntu haboneka ibihugu bibabakira. Bamwe muri bo na none baravuga ko bizera ko iyi nzira Ghana ifunguye, ishobora gufungura n’izindi mu bindi bihugu, byaba ibya Afurika no hanze yayo.

Dr Casimir Bizimungu wari umaze hafi imyaka itanu ahanaguweho icyaha yakiriwe muri Ghana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza