Gicumbi: Hari abagitsimbaraye ku muco wo gusangirira ikigage n’urwagwa ku muheha

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 27 Mata 2019 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Hashize imyaka 14 Minisiteri y’Ubuzima itangiye gushishikariza abanyarwanda gucika ku muco wo gusangirira ku muheha kubera indwara zitandukanye bashobora kubyanduriramo ziganjemo iz’ubuhumekero.

Gusa iyo utembereye mu bice bitandukanye cyane cyane iby’icyaro, usanga bagitsimbaraye kuri uyu muco, aho umuheha umwe unywesha n’abantu batanu kuzamura.

IGIHE yasuye bamwe muri abo baturage bo mu Karere ka Gicumbi, isanga hakiri abaturage bagifite umuco wo gusangirira ku muheha birengagije ko bashobora kwanduzanya indwara zitandukanye, zirimo izo mu kanwa n’izandurira mu myanya y’ubuhumekero nk’igituntu n’izindi.

Ngarukiyintwari François wo mu gasanteri ka Kadobogo mu Kagari ka Kabuga mu murenge wa Kageyo, ahamya ko basangira inzoga ku muheha kuko baba bizerana 100% ko ntawakwanduza undi indwara.

Yagize ati “Turasangira twese kuko tuba tuziranye kandi twizerana. Tumaze igihe kirekire tubikora ku buryo nta n’umuturage byari byagiraho ingaruka ngo tubone yanarwaye biturutse ku kuba hari uwamwanduje indwara.”

Umukecuru w’imyaka isaga 80 y’amavuko Nyirampara Anastasie, avuga ko gusangirira ku muheha batabicikaho kuko ari umuco nyarwanda wahozeho kuva kera.

Ati “None se wareka gusangira na mugenzi wawe agasururu cyangwa akagwa ngo ni amabwiriza y’ubuyobozi? Twe twatojwe kutagira ubusambo ni nayo mpamvu umuco wacu wo gusangira utajya ucika.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga gatuwe n’abasaga 3000, Rukundo Jean Damascène, yemeza ko uyu muco wo gusangirira ku muheha ugihari ariko ugenda ugabanyuka buhoro buhoro.

Yagize ati “Ikintu kijyanye no gusangirira ku miheha ni ikintu twabujije abaturage kenshi kandi tunabagaragariza ingaruka zacyo zitari nziza ariko kwa kundi k’umuco w’u Rwanda, hari imico myiza n’itari myiza bakuriyemo yo gusangira, hari igihe bagira gutya bakumva ko bamwe muri bo bagomba gusangira kuko nta n’ubuyobozi buba bubareba.”

Yongeyeho ko uyu muco umaze kugabanyuka ndetse kugira ngo ucike bisaba gukomeza ubukangurambaga no kwigisha abaturage buri gihe.

Uretse gusangirira ku muheha umwe, akenshi usanga abacuruzi bafata imiheha yanyweshejwe n’abandi bakayoza bagakomeza kuba ari yo bakoresha.

Minisiteri y’Ubuzima itanga inama yuko buri muntu yakoresha umuheha we cyangwa igikombe. Ibi bigamije kurinda Abanyarwanda kwanduzanya indwara zitandukanye, zirimo izo mu kanywa n’izandurira mu myanya y’ubuhumekero nk’igituntu n’izindi.

Abaturage bakomeje gutsimbarara ku muco wo gusangirira ku muheha umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza