Gisagara: Hatoraguwe umurambo w’umugabo

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 24 Kanama 2016 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Kabiri hatoraguwe umurambo w’umugabo bikekwa ko yishwe akubiswe.

Nteziryayo Anastase uri mu kigero cy’imyaka 35 yabonywe n’umuryango we nyuma y’iminsi ibiri umubuze kuko ngo yagiye ku Cyumweru ntiyongera kugaruka.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri ni bwo bumvise ko abaturage babonye umurambo w’umuntu wapfuye mu murima asa n’uwakubiswe ndetse yambuwe imyenda.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana, yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo, ariko avuga ko hataramenyekana intandaro yarwo kuko iperereza rigikomeje.

Yagize ati “Twarabimenye tumusanga aho yapfiriye, umurambo we tuwujyana kwa muganga kugira ngo tumenye igishobora kuba cyamwishe, kugeza ubu nta gisubizo baraduha. Twatangiye kubaza abaturiye ahabonetse uwo murambo niba hari ababigezemo uruhare ngo bafatwe ariko kugeza ubu mu iperereza turi gukora nta muntu uratabwa muri yombi akekwaho urupfu rwe.”

Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Gisagara bwavuze ko akenshi ahantu iyo hagaragara impfu nk’izi biterwa n’uko amarondo aba adakorwa neza.

Abatuye Umurenge wa Save basabwe kwitabira gukora amarondo, kuko ngo ngo abaye akorwa uko bikwiye n’ibyaha bikorwa mu ijoro cyangwa izindi mpanuka bishobora guhagarara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza