Gishari: Aba-DASSO 429 basoje amahugurwa yo gutyaza ubumenyi (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Kamena 2019 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa gatanu, i Gishari mu ishuri ry’amahugurwa Polisi y’u Rwanda (Police Training School) hasojwe amahugurwa yo gutyaza ubumenyi yitabiriwe n’aba-DASSO 429 barimo 37 b’igitsina gore baturutse mu mirenge yose y’igihugu.

Muri aya mahugurwa yari amaze ibyumweru bitatu bahawe amasomo abongerera ubumenyi mu kazi kabo ka buri munsi, bahawe n’inzego zitandukanye zirimo Minaloc, Urwego rw’Umuvunyi, RDF, n’izindi zitandukanye.

Mu masomo bahawe kandi harimo ayo gukunda igihugu, gutanga serivisi inoze kandi neza, kumenya no kurwanya ruswa, akarasisi, imbunda, gutanga amakuru no gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Asoza aya mahugurwa , ACP Uwimana Safari wari umushyitsi mukuru yibukije aba-DASSO basoje amahugurwa ko imikoranire y’inzego ariyo yubaka igihugu kandi ikinyabupfura no gukora kinyamwuga bisigasira isura y’urwego rwabo.

Muri iki cyumweru ubwo yasuraga aba ba-DASSO bari bari mu mahugurwa, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yabashishikarije kurushaho kwita no kubaha umuturage, guha umuturage serivisi nziza uko bikwiye, gutanga amakuru ku cyabangamira umuturage ntacyo bishisha, gukora akazi kabo kinyamwuga no kuzamura icyizere bagirirwa n’umuturage.

Umwe mu ba-DASSO wasoje aya masomo witwa Nzasingizimana Innocent uturuka mu Karere ka Huye, avuga ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane kuko abenshi nyuma y’amahugurwa y’ibanze batabona andi.

Ati “Bitugaruyemo imbaraga kuko twabashije kuganira n’abo mu tundi turere twungurana inama.”

Aya mahugurwa ngo azabafasha cyane mu gutinyuka gutanga amakuru ku gihe, barwanya ruswa n’akarengane, bita ku iterambere ry’umuturage no kunoza imikorere, barwanya icyadindiza icyerekezo cy’igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza