Gisozi:Umukozi wo mu rugo yishe umwana we amukebye ijosi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 12 Kanama 2016 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Umugore utuye mu Mudugudu w’Amajyambere mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi yishe uruhinja yari amaze kubyara, arukebye ijosi.

Saa ine z’amanywa zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kanama 2016, ni bwo uwo mugore w’imyaka 22 wakoraga akazi ko mu rugo, yishe umwana w’umukobwa yari amaze kubyarira aho yakoraga, amukebye ijosi anamuteragura ibyuma.

Uwo mugore yatangarije abanyamakuru bari aho ko yemera icyaha cyo kwica umwana we ndetse ko yabitewe n’uko yari yabuze umusore wamuteye inda.

Ababonye uwo murambo bavuga ko ijosi ryendaga gucika ndetse n’umubiri we ukaba wari wuzuye ibikomere.

Ingengo ya 143 y’igitabo cy’amategeko ahana yo mu Rwanda iteganya igifungo cya burundu ku muntu wese uhamwe n’icyaha cyo kwica.

Ibiro by'Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza