Gitifu w’Umurenge wa Muhima ushinjwa kwaka ruswa yafunguwe by’agateganyo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 19 Mata 2017 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafunguye by’agateganyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Ruzima John, wari umaze iminsi afungiye icyaha cya ruswa.

Ruzima yatawe muri yombi tariki ya 21 Werurwe 2017 ashinjwa kwaka ruswa y’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda umuturage witwa Ntagungira Fred.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2017, umucamanza yasanze hari impamvu zikomeye zituma Ruzima akekwaho icyaha aregwa, ariko ategeka ko arekurwa by’agateganyo akazajya yitaba Ubushinjacyaha rimwe mu cyumweru.

Icyaha cya ruswa gisobanurwa n’ingingo ya 635 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemeye amasezerano yabyo kugira ngo agire icyo akora kinyuranyije n’amategeko cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’indonke yatse.

Indi nkuru bifitanye isano: Gitifu wa Muhima yatawe muri yombi akekwaho ruswa

Ruzima John yarekuwe by'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza