Gitifu wa Gishamvu,Ruti Bizimana yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 9 Kanama 2016 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwakatiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishamvu, Emmanuel Ruti Bizimana igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha aregwa rigikomeza.

Emmanuel Ruti Bizimana yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano tariki 21 Nyakanga uyu mwaka akaba yaragejejwe imbere y’ubutabera bwa mbere ku wa Kane tariki ya 4 Kanama 2016.

Akurikiranyweho ibyaha bigera ku munani bihuriye ku kunyereza umutungo wa leta no kutabanira neza abaturage yari ashinzwe kuyobora.

Itabwa muri yombi rya Bizimana ryaje rikurikira ibirego by’abaturage yayoboraga bamureze imbere ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka ubwo yasuraga umurenge wa Gishamvu, mu kwezi gushize.

Ibi birego kutita ku bibazo by’abaturage, kubarenganya, kujya mu itsinda ry’abatishoboye ryo kwizigama nawe akaba umunyamuryango.

Bizimana yari afungiye kuri stasiyo ya polisi ya Ngoma mu karere ka Huye.

Inkuru bifitanye isano:Gitifu yavugirijwe induru imbere ya Minisitiri Kaboneka

Huye: Gitifu waregewe Minisitiri Kaboneka yatawe muri yombi

Emmanuel Ruti Bizimana, ubwo yisobanuraga imbere a Minisitiri Kaboneka nyuma yo kuregwa n'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza