Green Party ishaka imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko izanye iki?

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 20 Kanama 2018 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, ryashinzwe mu 2009, ryaserukanye abakandida 32 mu matora y’Abadepite, ryifuzamo imyanya irenga 10.

Green Party ikomeje kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, yemeza ko hari umusanzu izatanga niramuka igiriwe icyizere, byose ikabikora ku bufatanye n’andi mashyaka azatsinda.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Perezida w’iri shyaka Dr Frank Habineza, yavuze ko Abanyarwanda nibabagirira icyizere, bazaharanira ko abaturage bagishwa inama ku mategeko agiye kubakorerwa.

Ati “Ntabwo twagera ku banyarwanda bose ndetse nta nubwo abanyarwanda bose bakwishimira itegeko ariko twavuganye na benshi bashoboka nka 1000 mu karere, byaba byiza.”

Ikindi ni uko rizashyiraho umwanya ku rubuga rw’inteko, aho buri wese yaba umuntu ku giti cye, imiryango itegamiye kuri leta, ikigo runaka, bashobora gutanga igitekerezo basaba ko abantu babashyigikira ku itegeko bifuza ko rikorwa.

Ubu buryo bwajya busuzumwa hakarebwa abashyigikiye ubwo busabe, hanyuma inteko ikaba yakwicara igakora itegeko igendeye ku gitekerezo cy’abaturage. Ibi ni ibintu bikoreshwa no mu Bwongereza.

Iri shyaka kandi rizakora ubuvugizi bugamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi risaba ko hashyirwaho ushinzwe ubuhinzi ‘Agronome’ ku rwego rw’Akagari, wo kugira inama abaturage, bahinge ibyo bifuza mu butaka bwabo.

Dr Habineza avuga ko bazakora ubuvugizi bwo kongerera ubushobozi abasirikare n’abapolisi, bashyiraho amategeko abafasha kubona inzu zo kubamo zifite amashuri, ibitaro bakwivurizamo kandi zikaba muri buri karere.

Ati “Umusirikare akazajya abasha kubana n’umuryango we, kandi tukongera umushahara w’abapolisi n’abarimu”.

Mu bijyanye n’uburezi, iri shyaka rishaka kugira Umudepite wa mbere mu mateka yaryo, rivuga ko rizaharanira ko imibereho ya mwarimu yitabwaho, hakagenwa ifunguro ryiza abanyeshuri bakwiye gufata ku mashuri.

Rivuga kandi ko rizaharanira ko indimi zihabwa agaciro kangana mu mashuri Icyongereza kikangana n’Igifaransa, ndetse no mu kazi ka Leta bikagenda gutyo.
Hari kandi gushyiraho impamyabumenyi z’ikirenga mu Kinyarwanda ku buryo haba inzobere muri uru rurimi.

Ese birashoboka?

Dr Habineza avuga ko bafite abantu benshi cyane bafite ubumenyi, ubushobozi, abakoze mu mirimo ya Leta, abayikoramo ubu, abafite ubunararibonye mpuzamahanga, ku buryo nta mpungenge bafite zo kugera ku byo biyemeje.

Ati “Natwe nk’abakandida dufite ubumenyi, benshi muri bo barize, baraminuje, harimo n’abafite impamabumenyi z’ikirenga n’izindi mu bintu bitandukanye”.

Gusa abakandida b’iri shyaka ntabwo bose barajya mu nzego za leta ariko ngo bafite amaboko, yaba mu nzego za leta, abazivuyemo, abari mu myanya mikuru iyobora igihugu n’abandi bayobozi bakomeye bose bari muri Green Party.

Habineza avuga ko banashingira ku ngengabitekerezo y’ishyaka, imbaraga zaryo, imikoranire n’andi mashyaka muri Afurika, aho ku bwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’amashyaka yo muri Afurika aharanira kurengera ibidukikije rifite icyicaro muri Burikina Faso.

Ati “Ku itegeko dushaka nabwo byatunanira kuba twasaba ubunararibonye, ubumenyi ku bandi wavuga ko bateye imbere. Ubushobozi turabufite, ari ubw’ubwenge, ubushake, gukunda igihugu, byose turabifie nacyo tubuze”.

“Ntabwo twabura ubushobozi cyangwa ubwenge bwo gufata ibyemezo cyangwa gukora itegeko runaka, ahubwo twabuze umwanya gusa.”

Mu 2010 Green Party yashatse kwiyamamaza mu matora ya Perezida ntibyakunda, mu 2013, nabwo ishyaka ryanditswe habura umunsi umwe kugira ngo barangize gutanga kandidatire mu matora y’Abadepite.

Mu 2017 ryiyamamaje mu matora y’Umukuru w’Igihugu ariko umukandida waryo agira amajwi 0.48%.

Muri uru rugendo ngo bigiyemo kwihangana, kumenya uko bavugana n’abandi bantu n’imikoranire n’indi mitwe ya politiki.

Dr Frank Habineza, yavuze ko Abanyarwanda nibabagirira icyizere, bazaharanira ko abaturage bagishwa inama ku mategeko agiye kubakorerwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza