Gucana inkwi byasimbujwe gas mu nkambi z’impunzi

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 16 Nzeri 2017 saa 05:59
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura Impunzi yatangije igikorwa cyo gukoresha gas igasimbura inkwi mu gucana ibyo guteka mu nkambi zakira impunzi.

Iki gikorwa cyatangiye kugeragezwa mu nkambi ebyiri harimo iya Nyarushishi mu karere ka Rusizi na Kijote mu Karere ka Nyabihu. Ku mugaragaro bikaba byakozwe mu Nkambi yakira impunzi by’agateganyo ya Nyarushishi iherereye mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2017.

Minisitiri Ushinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza, Debonheur Jeanne d’Arc, yavuze ko usibye kurengera ibidukikije bizanagabanya amafaranga yakoreshwaga hagurwa inkwi zo gucana maze agashyirwa mu bikorwa by’iterambere.

Yagize ati “Ikibazo cyagaragaraga cyane ni icyo gukoresha inkwi nyinshi hakagenda ingengo y’imari nini bigatuma bidindiza ibindi bikorwa by’iterambere kandi noneho n’imisozi ikambara ubusa kubera gutema amashyamba bikadutera ibiza byica Abanyarwanda.”

Akomeza agira ati “Ubundi hagendaga ingengo y’imari nini ku buryo ku mwaka byashoboraga gutwara miliyoni 900 ariko ubu hashobora kuzajya hakoresha nka kimwe cya kabiri ikindi kimwe cya kabiri kigakoreshwa mu bikorwa by’iterambere.”

Bamwe mu Banyarwanda batahutse bagakoresha inkwi kuri ubu bakaba bari gukoresha gas babwiye IGIHE ko bacanaga inkwi bikabagora kuko imyotsi yabicaga, bakarya ibiryo bitameze neza kandi bigatinda gushya bakaba bashima kuba hatangiye gukoreshwa gas.

Ingabire Beatrice ati “Imyotsi yatwicaga ariko ibi [gas] nta myotsi bigira, turashima abantu bashyizeho iri iterambere.”

Joyeux Samuel yunzemo ati “Nageze hano tariki ya kabiri z’ukwa munani, nacanye inkwi kuva nagera hano, zari mbi cyane kuko najyaga nicwa n’imyotsi, ubundi tukarya ibiryo birimo imyotsi, urumva turashima ubuyobozi bwatekereje ubu buryo kuko ni ukurya nta myotsi.”

Umuyobozi w’Inkambi ya Nyarushishi yakira impunzi by’agateganyo, Haguma Ildephonse, yatangaje ko hari impinduka zigiye kugaragara kuko impunzi zazaga bakaziha inkwi bigafata umwanya munini no kuzasa. Ikindi ni uko ubu bigiye gutuma aho impunzi zararaga harangwa isuku kuko ariho zashyiraga inkwi.

Iki gikorwa cyo kugerageza uyu mushinga mu gihe cy’amezi atatu mu Nkambi ya Nyarushishi cyatwaye amafaranga angana na miliyoni 80 ku bufatanye bwa MIDIMAR n’Umuryango w’Abibumbye, ishami rishinzwe kwita ku mpunzi, UNHCR.

Bamwe mu Banyarwanda batahutse bishimiye gas bavuga ko bari basanzwe bacana inkwi zibangiza mu myanya y'ubuhumekero kubera imyotsi
Ikigega kibika gas ingana na toni imwe nicyo kizajya cyifashishwa mu gutekera impunzi zitahutse
Ikoreshwa rya gas ryitezweho kugabanya amafaranga yakoreshwaga ku nkwi
Impunzi zizajya zijya zica mu nkambi ya Nyagatare zizajya zifashisha gaze mu gucana
Minisitiri w'Impunzi n'Imicungire y'Ibiza acana gas mu nkambi ya Nyagatare

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza