Gufunguza konti ku mu Agent wa Cogebanque, inzira yo kwizigamira no kungukirwa

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 11 Ukwakira 2016 saa 12:18
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho Cogebanque ishyize abayihagarariye mu duce dukorerwamo ubucuruzi, igashyiraho konti ya Itezimbere ifasha abakiriya bayo n’Abanyarwanda muri rusange kwizigamira, iyi banki yashyizeho gahunda ya Teganya aho wizigamira ukanahabwa inyungu ishimishije.

Konti ya Itezimbere ifungurwa binyuze mu ba “Agent” ba Cogebanque bari hirya no hino mu gihugu, ifite umwihariko wo kudakatwa amafaranga yo gucunga konti buri kwezi, uyifite ahabwa serivisi nk’iz’abafungurije ku mashami asanzwe.

Ufite iyi konti yafungurije k’uhagarariye Cogebanque ashobora kuyisabiraho agatabo ko kubikuza kimwe n’ikarita ya MasterCard.

Mu rwego rwo gufasha abakiriya bayo kwizigamira, Cogebanque yazanye iyi konti idakurwaho amafaranga buri kwezi, inashishikariza abakiriya bayo gahunda y’ifatizo ry’iterambere rirambye “Teganya” yo kungukirwa hakurikijwe amafaranga yose ari kuri konti.

Umukiriya ukoresha konti ya “Teganya” atangira kubarirwa inyungu iyo agejeje ku mafaranga 50. 001 FRW.

Ukoresha “Teganya” abitsa amafaranga ashatse mu gihe ashakiye si ngombwa ko ategereza ukwezi.

Si izi serivisi gusa wasanga ku bahagarariye Cogebanque kuko umukiriya uri muri Mobile Banking ya Cogebanque [winjiramo ukanze *505#] ashobora koherereza umuntu [umukiriya wa Cogebanque cyangwa udafitemo konti] amafaranga yakira ku mu “Agent” amweretse ubutumwa bugufi muri telefone igendanwa.

Ubu buryo bwa “Send Money” ya Cogebanque burahendutse mu koherezanya amafaranga ndetse amafaranga wohererejwe uyakirira henshi mu gihugu ahari abahagarariye Cogebanque.

Konti ya Itezimbere ifunguriwe ku mu agent ntikurwaho amafaranga ya buri kwezi
Teganya ni gahunda yashyiriweho abakiriya yo kwizigamira ugahabwa inyungu ishimishije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza