Gusimbuza idolari ku isoko ry’akarere twibeshyaga ko ari ibintu byoroshye- Rwangombwa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 27 Nzeri 2017 saa 03:02
Yasuwe :
1 0

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yavuze umushinga wo gusimbuza idolari nk’ifaranga shingiro ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ari ikintu kigoye kurusha uko byatekerezwaga mu ntangiriro.

Mu mwaka ushize nibwo banki nkuru z’ibihugu byo mu Karere zashyize imbaraga mu kunoza uburyo bwazatuma nk’Umunyarwanda ugiye kurangura ibicuruzwa muri kimwe mu bihugu bigize EAC atabanza kuvunjisha amafaranga ye mu madolari, ahubwo akayatwara uko yakabaye yizeye guhita akoreshwa muri icyo gihugu.

Gusa mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Guverineri Rwangombwa yavuze ko iyi gahunda bamaze gusanga igoye kurusha uko bayitekerezaga mbere.

Yagize ati “Haracyarimo akazi, tubitangira ngira ngo twibeshyaga ko ari ibintu byoroshye, ariko ejo bundi mu nama twagize ihuza ba guverineri ba banki nkuru z’aka karere muri Kanama i Kampala, twasanze hakirimo akazi gakenewe,”

Aho ngo harimo kwigisha abantu kumva inyungu zo kuba wafata nk’Amafaranga y’u Rwanda ukajya kugura ibintu muri Kenya ukayavunja ako kanya mu mashilingi ya Kenya utabanje kuyanyuza mu madolari nk’uko abantu babimenyereye.

Yavuze ko hakenewe kwigisha abacuruzi bakumva inyungu zabyo kimwe na banki zikorana nabo zikemera kubafasha, nubwo hagenda hagaragara n’ikibazo gishingiye ku ngano y’ubucuruzi bukorwa hagati y’ibi bihugu.

Rwangombwa yakomeje agira ati “Iyo igihugu kimwe cyohereza ibintu byinshi kurusha ibyo gikura mu kindi, bivuze y’uko niba nk’urugero dukura ibintu byinshi muri Uganda, tuzagira amafaranga y’u Rwanda menshi ajya kugura ibintu muri Uganda.”

“Ariko niba Abagande bagura ibintu bike hano, amagande azaba make aza kugura ibintu mu Rwanda, bityo ya manyarwanda menshi yagiye muri Uganda ntabone amagande angana nayo yaje hano, n’ubundi ntabwo hazabura ko hazamo amadolari.”

“Ariko icyo gihe muri bwa bwumvikane twari twavuze ko banki nkuru y’igihugu cyagize menshi yadusubiza nka Banki Nkuru y’u Rwanda, tukabaguranira. Uko kuvunja kukaba kwakorwa ku rwego rwa banki nkuru, ariko abacuruzi bagacuruza mu mafaranga y’ibi bihugu.”

Ibyo ngo haracyari akazi ko kubyumvikanisha ku nzego zose, kuko hari ubwo nk’umuntu ashobora gutekereza ko naba ari nko muri Uganda akabona amafaranga y’u Rwanda menshi atari buhite abona Umugande ushaka kugura ibintu mu Rwanda ngo ayagure, bikamubangamira mu kuyakira.

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko mu birebana n’ubucuruzi bw’u Rwanda n’ibindi bihugu, mu mezi umunani ya mbere ya 2017 rwabashije kugabanya ikinyuranyo cy’ibyo rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga kuri 24.9%, kiva kuri miliyoni $1179.1 kigera kuri miliyoni $885.4.

Ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize, iby’ u Rwanda rwohereje mu mahanga, agaciro kabyo kazamutseho 44.9% mu gihe ibyo rwatumije byagabanutseho 7.9%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yavuze umushinga wo gusimbuza idolari nk’ifaranga shingiro ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ari ikintu kigoye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza