Gusoma umugore we mu iteraniro, kwaka amaturo, kugurisha ubuhanuzi: Ikiganiro na Apôtre Masasu

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 18 Gashyantare 2019 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Abakirisitu bo mu yandi matorero bamufata nk’umugabuzi w’ijambo ry’Imana ryomora imitima, ariko abayoboke ba Evangelical Restoration church (ERC) bamwita umubyeyi wabo cyangwa ‘daddy’.

Uyu ni Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu! Ni we wagize iyerekwa ryo gutangiza Itorero ry’Isanamitima, ERC, ryavukanye intego yo kubaka umuryango Nyarwanda wari washegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Apôtre Masasu ahamya ko amaze imyaka 25 ategetswe n’Imana gutanga ubutabazi bwo gusana imitima no kurema imiryango mishya, akoresheje intwaro y’ivugabutumwa.

ERC ni itorero rishingiye ku musingi wo kubaka umuryango uhamye, aho imfubyi ibonera umubyeyi, umupfakazi akagira umwitaho. Ihishurirwa ryo kuritangiza Apôtre Masasu yarihawe mu 1984 mbere yo kurishinga mu 1994.

Apôtre Masasu ni umunyadushya! Benshi mu bamukurikiranira hafi bamufata nk’umunyakuri mu byo akora ndetse na we avuga ko “kuva yamenya Imana yahindutse burundu.’’

Mu nyigisho atanga mu materaniro arashyenga cyane, akoresha amagambo yihariye n’ingero zitanga ubutumwa bwifitemo inyito ihishe.

Iyo bigeze mu materaniro y’abubatse ho biba ibidasanzwe. Tariki ya 28 Nzeri 2018 mu gusoza amateraniro y’umuryango y’iminsi 14 yari afite intego ivuga ku “Guca bugufi no kwirinda ibisindisha byubaka umuryango”, uyu muvugabutumwa yasabye abagabo kwicarana n’abagore babo no kubakirigita mu gihe cyo kuramya.

Ubu busabe bwakurikiwe n’igikorwa cyo ku wa 3 Gashyantare 2019 aho yasomanye n’umugore we Pasiteri Lydia Masasu mu materaniro y’abashakanye.

Abakirisitu bamwe bavuze ko bidakwiye gukorwa n’abakozi b’Imana ariko Masasu ashimangira ko yari nk’imfashanyigisho nta cyaha kirimo, ahubwo “tugomba gufasha abashakanye kwegerana aho guhangana.”

Mu kiganiro kirambuye na IGIHE yavuye imuzi ingingo zitandukanye zirimo ishingiro ry’ivugabutumwa rye, kwishyuza ubutayu n’intambara z’amadini zishingiye ku kwigwizaho imitungo zibyara ubushyamirane hagati y’abapasiteri bashakira imibereho mu ntama baragiye, aho kuziyobora inzira y’agakiza.

Kuri we ‘umukozi w’Imana ntakwiye kugurisha ubuhanuzi’ nubwo ‘umukirisitu na we afite inshingano zo gutanga’.

IGIHE: Igitekerezo cyo gutangiza itorero rya ERC cyavuye he?

Apôtre Masasu: Imana yantegetse gutabara ariko kuko ntari umusirikare cyangwa umunyapolitiki, ubutabazi bwanjye bwari bukubiye mu ivugabutumwa. Mu mpera za Nyakanga 1994, nari ngeze muri Kigali. Imana yashakaga ko mba mu ba mbere babona uko igihugu cyasenyutse. Nakandagiye mu Bigogwe (Rubavu) aho nari naraherewe ubutumwa bwo kuzakorera umurimo mu myaka 10 (1984), Imana irambwira ngo cya gihe ni iki. Ndashaka ko ugaruka mu Rwanda ukankorera umurimo mushya wo gusana imitima, ukarema imiryango.

Imana yambwiye ko icyo Abanyarwanda bakeneye atari ibishyimbo, umuceri, amasahani n’ibyo kuraraho gusa. Bakeneye gushumbushwa umuryango batakaje, bakongera gusanwa.

IGIHE : Abakirisitu muyoboye babita ababyeyi, wowe bakakwita ‘Daddy’ n’umufasha wanyu akaba ‘Mummy’, hari ababifata nko gukunda icyubahiro. Ni amazina aturuka he?

Apôtre Masasu: Burya umuntu yisanga ku mubyeyi kurusha abayobozi nka perezida, umuvugizi, papa, bishop, arkiyepiskopi n’abandi. Kwitwa ‘Daddy’ si izina ahubwo ni umurimo. Ni uburyo bwo kwegerana buvanaho imipaka n’urwicyekwe.

Twashatse ko n’undi mushumba wa ERC yiyumva nka ‘Daddy’ aho kuba Révérend, bitume akunda abo aragiye nk’abo Imana yamushinze azabazwa.

Bikuraho ibintu byinshi kuko intambara ziba mu matorero zishingiye ku kuba iyo umushumba ateye imbere abo aragiye bavuga ngo ‘araturiye, aratumaze’, ariko nta mwana n’umwe mu muryango utishimira ko se atera imbere kandi nta mubyeyi utizihirwa n’iterambere ry’umwana we. Ibyiringiro by’abakirisitu bacu bizasohora mu gihe itorero rizaba umuryango nyawo.

IGIHE: Uruhare rwa ERC nk’itorero rigamije gusana umuryango ni uruhe mu guhangana n’ikibazo cy’amakimbirane yo mu ngo?

Apôtre Masasu: Iyo icyorezo cyabaye icy’igihugu buri wese akwiye gutanga umusanzu we. Mu ruhande rwanjye nemera ko Kirisitu ari igisubizo. Ni ikibazo kubona imanza za gatanya zizwi, zaciwe mu 2018 ari 1311. Itorero nk’umufatanyabikorwa mu kubaka Abanyarwanda, kurebera iki kibazo byaba ari ubugome kandi dufite umuti ariwo Bibiliya.

Twe hari impamvu ituma tutaceceka kuko turi itorero ry’umuryango. Twafashe igihembwe cy’amezi atatu aho tuvuga ku muryango, aho abashakanye baganirira. Mu 2019 twihaye gahunda yo mu cyumweru cya mbere aho abashakanye bahura bagasangira ubuhamya, icya kabiri kikaba icy’urubyiruko.

IGIHE: Mu 2018 mwategetse abagabo gukirigita abagore babo mu kuramya. Mu minsi ishize mwasomye umufasha wanyu mu materaniro. Mwashakaga gutanga ubuhe butumwa?

Apôtre Masasu: Iyo duteranye nk’abashakanye, muri za mpuguro tubagaragariza ko buri muntu yabana na mugenzi we ari inshuti. Ni imfashanyigisho nk’uko wavuga ngo mu minota ibiri umugabo akikire umugore we. Nta cyaha kirimo. Ni ukubabwira ko itorero ari mu nzu ya data kandi hubashywe. Tugomba gufasha wa muryango kwegerana kuruta guhangana.

Icyadufasha kubona abashakanye babana bakundanye, bacuditse kandi banubaha Imana…ibyemewe byose bitari ugukerensa inzu y’Imana twabikora.

IGIHE : Ababifashe nk’ibidakwiye gukorerwa ahera h’Imana mwababwira iki?

Apôtre Masasu : Baba batumva umusanzu wacu kandi bakawukerensa no kudufata nk’abantu bari mu buyobe, batubahishije umurongo w’Imana cyangwa b’abanyamubiri. Ababifata ko bidakwiriye ni ukudutesha agaciro ariko umucyo ukwiye kugaragazwa. Kuba wavuze ngo umugabo n’umugore bicarane bisanzuraneho, bigahindurwa ngo bakirigitane bari kuramya ni ukuvuga ngo bajya kuramya bibereye mu bindi.

Hari imvugo n’imikorere yatuma wa musanzu dutanga uteshwa agaciro. Dukwiye gufatanya twirinda ko ikintu cyiza cyambikwa isura mbi.

Ubusanzwe iyo abashakanye bateranye hari igihe mbasaba ko umugabo akikira umugore nk’uburyo bwo kugaragarizanya urukundo. Uwabyita ko baryamiranye yaba ashaka kubiha indi sura mbi.

IGIHE: Musaba abashakanye ‘gukirigitana’, mwashakaga kububakamo iki mu mibanire yabo?

Apôtre Masasu: Sinavuze ijambo gukirigita! Nashakaga kuvuga ko umuntu yashyira nk’ikiganza cye ku rutugu rw’umufasha we. Hari igihe usanga mu rusengero umugabo atandukanye n’umugore asa n’aho amutonda. Ikiba kigamijwe ni uko yamukoraho nk’uko umwana afata kuri nyina cyangwa inshuti igafata indi bahimbaza Imana. Si ugukerensa Imana ahubwo bari imbere y’Uwiteka biyeguriye nk’umuntu umwe.

IGIHE: Mu 2016 mwavuze ko abakiri ingaragu badafite ubushobozi mushobora kubishyurira fagitire z’ubukwe, haba hari ababagannye?

Apôtre Masasu: Umutwaro wacu ni uko abasore bubaka neza, bagakora ibirori byiza bitarimo ibikabyo. Hari aho umuhungu akunda umukobwa ariko yabona fagitire y’umunsi w’ibirori bikamutera ubwoba hakaba haziramo no kugumirwa.

Tunenga ibikabyo bikabije ku munsi w’ubukwe, aho usanga hari abashoramo ubushobozi bwose bafite, umuntu agafata umwenda wa miliyoni zirenga 8Frw agakora ubukwe, ejo wamusura ugasanga n’ikilo kimwe cy’ibishyimbo yakuzimanira ntagifite.

Twegerewe n’abantu batatu, babiri muri bo ntibari bakijijwe. Ni nko kuvuga ngo twamenye ko watworohereza, nanjye nti ‘mubanze mubone agakiza’. Abandi ntibari bafite abakunzi.

Umwe yaratubwiye ati ‘Ndifuza ko muzamfasha’ ariko iwabo w’umukobwa baranze ngo byaba biciriritse.

Mu buryo bwo koroshya dufite ihema dutanga ku mafaranga make ugereranyije n’ibyumba by’ubukwe. Hari abahakoreye ubukwe bwiza ku mafaranga atarenze miliyoni 2Frw.

IGIHE: Uritegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ubana n’umufasha wawe, ni irihe banga rituma umubano wanyu ukibereye benshi intangarugero?

Apôtre Masasu: Ayo mabanga tuzagenda tuyavungura muri uyu mwaka kuko twawise uw’amabanga arindwi. Twamenye ko umuntu atabaye umugeni wa Yesu nyawe, ntashobora kuba umugabo muzima. Uwarongoye na Kirisitu ni we uzarongora neza.

Unshoboza kubana neza na madamu twahuye tudasa ni Imana. Ni yo musifuzi uri hagati yacu. Ikindi ni ukubaho mu kuri. Umugore wanjye ntaranyirataho, muzi ari umunyakuri. Nanjye nihannye amateka mabi y’ubupagani, ubu ukuri kuraduhuza. Turakundana kandi namuhisemo mukunze, ntabihatiwe.

IGIHE: Muvuga iki ku nyigisho zadutse mu minsi ya none usanga zubakiye ku bitangaza [bamwe bagereranya n’ubutekamutwe n’ubupfumu] zikurura abayoboke bakanatanga amaturo kubera ubuhanuzi?

Apôtre Masasu: Igitangaza kuri njye kiruta ibindi byose ni ukubona umuntu wahindukiye akakira agakiza yari uwo kurimbuka. Hariho n’ibindi bitangaza nko gukira indwara, kugira amahoro utigeze, kwihanganira uwo wangaga n’ibindi.

Hari ibitari urusaku ariko hakaba n’ibindi aho ufite ubumuga agenda, umurwayi akira n’umupfu akazuka.

Kubera ko iyo mirimo ikorwa n’udukoreramo (Yesu) ubundi ntitwakabyishyuje. Niba ndi umuntu w’Imana, wagiriwe neza n’impano indimo nkakwishyuza ubwo ni ubucuruzi. Siko Bibiliya ibigaragaza.

Ibi ariko bikwiye gutandukanywa n’inshingano zo gutanga kandi Bibiliya yigisha ko inzira zo kuva mu bukene ari ugutanga. Uba uhaye Imana ntuba uhaye umukozi wayo. Uba wujuje inshingano zawe, icyacumi ni nk’umusoro w’ijuru, ituro ni umuganura ni nko kubanza Imana imbere y’ibindi.

IGIHE: Itorero muyoboye rifite ubutayu busengerwamo ariko ntibwavuzweho rumwe. Musanga bikwiye ko umukirisitu yishyura ahantu ho kwihererana n’Imana ye?

Apôtre Masasu: Ikiguzi cya 500 Frw ubwo ni ikiguzi? Muri Kigali ituwe na miliyoni nta hantu hari ubusitani bw’uburuhukiro kandi burakenewe. Ahantu haganwa n’abantu benshi hakwiye gufatwa neza.

Akandi gakoryo nagukubitiramo ni uko ariya 500 Frw yadukijije akajagari k’abahanuzi, abantu bari baravangiwe n’ubuhanuzi bwinshi. Wasangaga umuntu azanye abantu 50, uwo bafungiye itorero akaba yungutse indi paruwasi. Nta watugana adafite amafaranga ngo tumusubizeyo.

IGIHE: Mu materaniro mukunda kugaragara mutaraka bidasanzwe. Ni ubuhe butumwa buhishe muri ziriya mbyino bamwe bita iz’Isi?

Apôtre Masasu: Sinzi niba ari imbyino zidasanzwe, sinzi uko zimeze kereka uwazinyereka. Gusimbuka no kwidagadura ni cyo kibazo gihari? Ndi umuntu wirekura, icyo nemera ni uko guhimbarwa no gutaraka bitagira icyo bigenderaho.

Ntaraka mu mudendezo wose, sinari nziko hari abakozi b’Imana bifata babyinira Imana ariko njye niko meze.

IGIHE: Ni ubuhe buzima mwanyuzemo mu buto bwanyu mwicuza cyane, mutifuriza urubyiruko gucamo?

Apôtre Masasu: Nakijijwe mfite imyaka 22. Imana iyo ingirira neza ngakizwa kare byari kundinda byinshi. Abana bacu bakinishije ubusabane n’ingoro y’umwuka wera ariyo mibiri yabo, ntibayifashe neza. Ndavuga ubusambanyi, kunywa no kutamenya Imana ngo bayihe kare.

Njye nari impunzi, nambutse Rusizi ndi muto. Ubuzima bwarimo ubukene, kuragira ihene n’ibyaha. Maze gukizwa namenye ko Imana yampindurira amateka.

Ubuzima bw’ubuhunzi bukwigisha amayeri y’ubucakura menshi, ibyo gutereta abakobwa, kubeshya abo mukundana, ubusinzi, ubusambanyi n’ibindi. Ayo mateka yo kutaba umunyakuri ni yo mvuga ko ntayibuka. Nsubiye muri rwa ruhu rw’umushumba w’ihene nacenga byinshi, nabwira madamu ibyo ntatekereza. Ni amateka nipakuruye, nihannye, ntasubiramo.

IGIHE: Muherutse gutanga ubuhamya muvuga ku ikoreshwa ry’amarozi mu mupira w’amaguru. Kuki mwahisemo gukoresha ruriya rugero?

Apôtre Masasu: Mfite imyaka 12 twari dufite ikipe y’umupira w’amaguru mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bajyaga batujyana gushaka ‘feye’ cyangwa ‘icyatsi’ ngo dutsinde. Ibyo rwose twarabikoze. Twajyaga mu mwiherero ngo twitegure ariko bakazana n’umuntu ufite indi miterere. Yavugaga amazina y’abo mukina na bo n’utuntu mwambariraho.

IGIHE: Ni ubuhe butumwa muha abakinnyi ba none bakibyizereramo?

Apôtre Masasu: Satani ariho kandi imirimo ye irakora ku bayizera. Nubwo utayizera udafite ikindi wizeye yagukoraho. Biriya bintu ntiwabikinisha ngo ntibibaho, birakora. Nabonye dutsinda kandi kenshi bakatubwira aho igitego cyinjirira n’uri bugitsinde.

Twari abana ariko bafataga amazina y’abo dukina, bakayashyira mu mavuta bakayakaranga, bakavugaho ibintu. Uburozi burakora ariko Imana ishimwe ko Yesu yaje kumaraho imirimo y’umwijima.

Inama natanga ni uko abakinnyi bakwitoza, bagakina neza ariko bakanamenya Yesu. Nta handi wahungira umwijima usibye mu mucyo. Yesu yagufasha ukitwara neza ugatsinda ukoresheje imbaraga zawe.

Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu amaranye imyaka 30 n'umugore we Pasiteri Umulisa Lydia Masasu
Babyaranye abana batanu barimo abakobwa batatu n'abahungu babiri
Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu ni we wagize iyerekwa ryo gutangiza Itorero ry'Isanamitima, Evangelical Restoration Church rifite intego yo kubaka umuryango Nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza