Gutera ibiti by’imbuto ziribwa, bumwe mu buryo bwo guhangana n’imirire mibi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Mata 2019 saa 05:42
Yasuwe :
0 0

Ikibazo cy’imirire mibi kiri mu mbogamizi ziri ku isonga mu bibangamira iterambere u Rwanda rwifuza dore ko ari kimwe mu bitera igwingira ry’abana, kikanagira ingaruka ku myigire yabo.

Guhuriza hamwe imbaraga ku nzego zitandukanye zaba iza leta n’izigenga ni bumwe mu buryo bwafasha kurandura iki kibazo burundu.

Ni muri urwo rwego ku wa 15 Werurwe 2019 ku bufatanye n’Umuryango World Vision, urubyiruko rusaga 500 n’abatuye Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero bahurije imbaraga mu muganda wo gutera ibiti by’imbuto ibihumbi 11 mu ngo.

Abaturage baterewe ibiti biribwa birimo avoka n’imyembe banejejwe n’iki gikorwa kuko ngo basanganywe ikibazo cyo kutabona aho bagurira imbuto bigatuma abana babo bagwingira.

Bazubagira Pelagie wo mu kigero cy’imyaka 67 yagize ati “Izi avoka zizadufasha kuko abana bacu bazajya bazigereka ku biryo babashe gukura neza. Muri aka gace kugira ngo ubone igiti cya avoka cyangwa umwembe cyari ikibazo gikomeye ariko ubu turasubijwe.”

Akarere ka Ngororero kari mu tuza imbere tugaragaramo imirire mibi aho ubushakashatsi buheruka bwagaragaje ko iki kibazo kiri ku gipimo cya 48%.

Umurenge wa Nyange watewemo ibiti ufite ingo ibihumbi 5,847; kugera mu Ugushyingo 2018, hari ingo 110 zarimo imirire mibi ariko ubu harabarurwa 27 zonyine isigayemo.

Umuyobozi w’Umurenge wa Nyange, Mukasano Gaudence, yashimye Minisiteri y’Urubyiruko yatekereje ku biti by’imbuto kuko bizagira uruhare mu kwihutisha ingamba zo kurwanya imirire mibi.

Yagize ati “Mu by’ukuri uyu murenge wari ufite ikibazo cy’imbuto mu ngo z’abaturage kuko n’ibiti bateye kera usanga byarashaje nta musaruro bigitanga. Izi mbuto nziza badutereye zizafasha abaturage mu mirire yabo bityo na kwa kugwingira kw’abana biva ku mirire mibi tubashe kubihashya.”

Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko, Ngabonziza Benoît, yavuze ko iki gikorwa cyateguwe mu rugendo rwo guhashya imirire mibi.

Ati “Nkuko mubizi urubyiruko rugize umubare munini w’Abanyarwanda kandi ni imbaraga z’igihugu. Iyi niyo mpamvu twasanze tutasigara inyuma mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi dutera ibi biti biribwa mu ngo z’abaturage kandi ku buntu.’’

Ngabonziza yakomeje avuga ko abaturage baterewe ibiti basabwa kubibungabunga ngo bizakure neza babone umusaruro wihuse dore ko izi mbuto bahawe ari iza kijyambere kandi zikura vuba.

Iki gikorwa cyateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko ifatanyije na World Vision cyatangiriye muri Ngororero kizagera mu gihugu hose mu rugamba rwo kurandura burundu imirire mibi.

Igenzura ryakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda mu 2015 (DHS), ryerekanye ko kugwingira ku bana bari munsi y’imyaka itanu bigabanuka ku muvuduko wa 1, 3 buri mwaka.

Abari bagwingiye bageraga kuri 38% bavuye kuri 51% mu 2005 na 44% mu 2010; abana 9% bafite ibilo bidahagije ugereranije n’imyaka yabo, 2% bafite ibidahagije ugereranije n’uburebure bafite naho 37% bafite amaraso adahagije.

Ibi biti byitezweho gutanga umusaruro ku guhangana ikibazo cy'igwingira ry'abana rinashamikiye ku mirire mibi
Bazubagira Pelagie yavuze ko asubijwe kuko kubona imbuto zirimo avoka n'imyembe byamugoraga
Ibiti byatewe byitezweho uruhare mu kurwanya ikibazo cy'imirire mibi mu ngo
Abaturage bateye ibiti biribwa ibihumbi 11 mu Karere ka Ngororero
Imbuto yatanzwe ni iza kijyambere kandi zikura vuba
Ingabo z'Igihugu na zo zatanze umusanzu wazo nkuko zidahwema kubikora
Urubyiruko ni rwo rwifashishijwe mu gutanga umusanzu warwo mu kurwanya igwingira ry'abana
Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko, Ngabonziza Benoît, yavuze ko iyi ari intangiriro y'ibikorwa bizazenguruka igihugu cyose
Umuyobozi w’Umurenge wa Nyange, Mukasano Gaudence, yashimye Minisiteri y’Urubyiruko yatekereje kwegereza abaturage ibiti by’imbuto mu ngo zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza