Guverineri Gatabazi yaburiye abakozi ba leta bacungana n’amasaha y’akazi batatanze umusaruro

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 22 Gashyantare 2018 saa 11:58
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yanenze abayobozi batubahiriza inshingano zabo bigatuma serivisi baha abaturage zidindira, asaba ababishinzwe kujya babagaragaza kugira ngo babiryozwe.

Yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo Intara y’Amajyaruguru yagiranye na Komisiyo y’Abakozi ba Leta, yari igamije kureba uko iyi ntara ihagaze mu micungire y’abakozi n’inozwa rya serivisi zihabwa abaturage, yabereye mu Karere ka Musanze ku wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2018.

Guverineri Gatabazi yagarutse ku kibazo cy’abakozi batita ku nshingano zabo ahubwo ugasanga basa n’abihisha muri bagenzi babo bakora.

Yagize ati “ Hari abakozi buzuza inshingano zabo uko bisabwa, ariko hari n’abandi baba bari aho gusa; turasaba ababishinzwe kubagaragaza bagahanwa byaba ngombwa bakanirukanwa kuko ntiwakwerekana ukuntu abakozi bose bahabwa amanota 90% ngo bakora neza ariko akarere kakaba aka nyuma. Mwihishira abo bantu, ukora neza abihemberwe ukora nabi abihanirwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo Munyarukato Jean Baptiste nk’umwe mu bafite inshingano zo kugenzura abakozi, yemeza ko ikibazo cy’abakozi badatanga umusaruro gihari aho usanga baba bacungana n’amasaha y’akazi gusa.

Yagize ati “Hari imyanya igomba guhabwa abantu bazi icyo gukora cyane cyane mu turere kuko hari abakozi usanga bacungana n’amasaha y’akazi gusa aho gukora ngo batange umusaruro, biratugora kuba hari icyo twabakoraho kuko usanga yihisha inyuma y’amategeko ariko mu kuri bacungana n’ukwezi gusa bagahabwa umushahara.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Abakozi ba leta, Angelina Muganza, yasabye ko abakozi bavunisha abandi bakagaragazwa bagahanwa.

Ati “Ubundi iyo ushaka gukora neza ukaryoherwa n’akazi ntubara amasaha, ahubwo ureba umusaruro w’ibyo ukora, naho abavunisha abandi ndasaba ababishinzwe kubagaragaza tukamenya impamvu batuzuza inshingano zabo bagafatirwa ibihano bibakwiriye.”

Komisiyo y’Abakozi ba Leta ifite inshingano rusange yo kugenzura uko inzego za leta zishyira mu bikorwa politiki, amahame n’amategeko ajyanye no gushaka, gushyiraho no gucunga abakozi ba Leta.

Guverineri Gatabazi ari kumwe n'Umunyamabanga wa Komisiyo y'Abakozi ba Leta, Angelina Muganza
Bamwe mu bari bitabiriye Inama Nyunguranabitekerezo yahuje Intara y'Amajyaruguru na Komisiyo y'Abakozi ba Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza