Guverinoma yagaragaje uburyo bushya bwo kwakira amahoro mu isanduku ya leta

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 14 Kamena 2018 saa 05:23
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yatangaje ko guverinoma igiye gukora amavugurura muri gahunda z’imisoro n’ubwakirizi bwayo, kugira ngo igihugu kirusheho kwinjiza amafaranga menshi, mu rugendo rwo kwishakamo ingengo y’imari aho gushingira ku nkunga.

Kuri uyu wa Kane nibwo Minisitiri Dr Ndagijimana yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, abagezaho Umushinga w’Itegeko ry’Ingengo y’Imari ya 2018/2019, biteganyijwe ko izaba ingana na miliyari 2443.5Frw.

Muri izo miliyari, ingengo y’imari izava imbere mu gihugu ni miliyari 1645.2Fr, wongeyeho inguzanyo ziva hanze zingana na miliyari 402.2Frw bihita bihaza ingengo y’imari y’u Rwanda kuri 84%, inkunga ziva mu mahanga zigasigara ari 16% zingana na miliyari 396,3Frw.

Muri iyo ngengo y’imari kandi amafaranga akomoka mu misoro azaba miliyari 1351.7 Frw, yiyongereyeho 13% ugereranyije n’ay’uyu mwaka. Andi mahoro ateganyijwe azagera kuri miliyari 155.7Frw.

Yavuze ko ibyo ngo bigaragara ko u Rwanda ruri mu murongo mwiza wo kwigira, ashimangira ko hari n’ingamba guverinoma yafashe mu bijyanye na gahunda y’imisoro n’ubwakirizi bwayo, kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego rwihaye mu bijyanye no kwinjiza amafaranga ava imbere mu gihugu.

Muri zo harimo kuvugurura itegeko rishyiraho uburyo bwo kwakira umusoro, kuvugurura itegeko rishyiraho uburyo bwo kwakira imisoro ku nyongeragaciro VAT, cyane cyane hakwirakwizwa utumashini mu bacuruzi.

Yavuze ko hagomba kuvugurura itegeko rigena umusoro ku mutungo utimukanwa, ndetse no gushyiraho itegeko rishyiraho ibipimo bishya by’amahoro “yakwa ku byacurujwe bimwe na bimwe nk’inzoga, itabi n’ibindi”.

Minisitiri Ndagijimana yakomeje agira ati “hari kandi n’amavugurura y’amahoro ya gasutamo, twemerewe mu rwego rw’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba duhuje gasutamo, aho ibyo bihugu byose biba bifite amahoro angana ku mipaka ku bicuruzwa biturutse hanze yako.”

“Ibi bizadufasha gushyigikira gahunda z’ingenzi twihaye nko guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, gutwara abantu n’ibintu ndetse no gufasha abaturage kugezwaho ku buryo buhendutse, iby’ibanze bakenera mu buzima bwa buri munsi.”

Yavuze ko umuceli uzakomeza kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 45% aho kwishyura 75% bya EAC, isukari ikomeze kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 25% aho kwishyura 100%.

Yakomeje agira ati “Ibicuruzwa bitumirizwa gucururizwa mu iguriro ryashyiriweho abakora mu nzego z’umutekano bizakomeza kwishyura amahoro ya gasutamo kuri 0%, imodoka za rukururana zizakomeza kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 0% aho kwishyura 10%, imodoka zitwara imizigo ku bushobozi buri hagati ya toni eshanu na toni 20 zizakomeza kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 10% aho kwishyura 25%.”

Yavuze ko imodoka zitwara imizigo ku bushobozi burenze toni 20 zizakomeza kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 0% aho kwishyura 25%, naho imodoka zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange bari hagati ya 25-50 zizishyura kwishyura 10% aho kwishyura 25%.

Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange barenze 50 zo zizakomeza kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 0% aho kwishyura 25%.

Imashini n’ibindi bikoresho by’ibanze bikoreshwa mu budozi bw’imyenda no mu nganda zitunganya impu zo zizakomeza kwishyura amahoro ya 0% aho kwishyura 25%, ibikoresho by’itumanaho bikomeze kwishyura amahoro ya 0% aho kwishyura 25%.

Yakomeje agira ati “Amagare ya siporo akoreshwa mu isiganwa ry’amagare azajya yishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 0%, aho kwishyura 25%, mu rwego rwo guteza imbere iyi siporo imaze kwamamara mu Rwanda no mu mahanga.”

Yanavuze ko ibicuruzwa biri ku rutonde rw’ibikoresho by’ibanze bizakomeza kwishyura amahoro ku gipimo cya 0%, aho kwishyura kuva ku 10-25%. Ni kimwe n’ibikoresho byifashishwa mu guhererekanya amafaranga, mu rwego rwo kwihutisha gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana no kugabanya gukoresha amafaranga yo mu ntoki.

Yakomeje agira ati “Ikindi navuga ni uko imyenda ya caguwa izakomeza kwishyura 4$ ku kilo aho kwishyura 2.5$ ku kilo, naho inkweto za caguwa zizakomeza kwishyura 5$ ku kilo aho kwishyura 0.4$, mu rwego rwo guteza imbere inganda zacu imbere mu gihugu.”

Aho amafaranga azakoreshwa

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe agera kuri miliyari 1266.1 Frw, yiyongereyeho kuri 12% ugereranyije n’ayari yagenewe uyu mwaka, azafasha mu kwishyura imishahara y’abakozi ba leta n’amafaranga azafasha inzego za leta kurangiza inshingano zazo, harimo n’inzego nshya zashyizweho muri uyu mwaka.

Ingengo y’imari y’iterambere igera kuri miliyari 936.6 Frw, ikaba izaba yiyongereyeho 20% ugereranyije n’iyari yagenewe uyu mwaka.

Uyu muyobozi yavuze ko politiki y’ingengo y’imari mu gihe giciriritse ari ugukomeza kongera ingengo y’imari ituruka imbere mu gihugu, ndetse igihugu kigafata inguzanyo zizwe neza kandi zidahenze, ibyo bikazagabanya icyuho mu ngengo y’imari ugereranyije n’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, agiye gutangaza ingengo y'imari ya leta ya 2018/2018
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana; Umunyamabanga Uhoraho muri Minecofin, Caleb Rwamuganza baganira na Perezida wa Sena y'u Rwanda, Bernard Makuza

Amafoto: Serge Muhizi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza