Guverinoma yihanganishije imiryango yahekuwe n’imvura, itanga umuburo ku baturage

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 25 Mata 2018 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Guverinoma yafashe mu mugongo imiryango yabuze ababo bahitanywe n’imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 23 Mata 2018 igahitana abantu 19, barindwi barindwi bagakomereka naho ikangiza inzu 79 na hegitari 56 z’imyaka mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ministiri ushinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza, Jeanne d’Arc Debonheur, yavuze ko Guverinoma yababajwe cyane n’urupfu rutunguranye rw’abahitanywe n’imvura nyinshi anabwira abaturage ko ari ibyago bishobora kwirindwa mu gihe abantu baba bihutiye kuva aho batuye niba ari mu manegeka ndetse abizeza ubufasha bwa Leta mu gukumira ibiza.

Ibi yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abaturage mu muhango wo gushyingura Habinshuti Florient, umwe mu basore babiri bahitanywe n’inkangu yagwiriye inzu bari baryamyemo mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo.

Minisitiri Debonheur yagize ati “Imvura koko yaguye ari nyinshi yangiza ibintu byinshi ariko ikibabaje cyane yahitanye ubuzima bw’abaturage bacu bagera kuri 19 mu turere dutandukanye. Hano muri Gasabo hapfuye abantu icyenda, hari abarindwi bapfuye muri Rulindo na batatu bo muri Gatsibo. Turihanganisha imiryango yabuze ababo n’Abanyarwanda muri rusange.”

Yongeyeho ati “Turashishikariza abaturage kwirinda gutura ahantu hatabereye guturwa n’abahatuye bakahimuka kandi na Leta igenda ibishyiramo imbaraga ifasha abaturage kwimuka aho bigaragara ko batuye nabi. Niba umuturanyi ahitanywe n’umukingo watumye inzu ibagwira, biba bikwiye gutera abandi kwihutira kuhimuka kandi tugiye gukorana na MINALOC (Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu) kugira ngo abo bigaragara ko bari mu kaga kubera iyi mvura ikabije babone aho baba bacumbikiwe.”

Debonheur yanakanguriye abaturage kwihutira guca imirwanyasuri ku misozi, bagasibura za ruhurura zitwara amazi kandi bagafata amazi y’imvura ava mu ngo mu rwego rwo kwirinda ko yatera imyuzure ishobora gutwara ubuzima bw’abantu n’ibyabo.

Habinshuti washyinguwe mu Murenge wa Jabana yakomokaga mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo akaba yari afite imyaka 26 y’amavuko mu gihe umurambo wa mugenzi we bari kumwe mu nzu wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro mu gihe hagishakishwa abo mu muryango we kuko yakomokaga mu Burundi akaba yakoreraga mu Rwanda, nk’uko Minisitiri Debonheur yabibwiye abanyamakuru.

Ababyeyi ba Habinshuti wakoraga akazi ko kubitsa no kubikuza amafaranga kuri telefoni mu buryo bwa ‘Mobile Money’ bashimiye Guverinoma n’abaturanyi babatabaye mu byago, banasaba Leta kubafasha gukurikira ngo hagaruzwe ibyaba byasahuwe mu byo Habinshuti yari atunze harimo n’amafaranga yakoreshaga mu kazi ke, maze ubuyobozi bw’Umurenge wa Jabana bwizeza uyu muryango ko bugiye kubikurikirana.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, yatangaje ko ari igihombo gikomeye ku karere n’igihugu kubura abantu icyenda anongeraho ko mu byumweru bibiri bishize hari abandi batanu na bo bahitanywe n’imvura muri Gasabo.

Imibare ya Ministeri Ishinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza mu Rwanda igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza ubu mu gihugu hose abantu 70 bamaze guhitanwa n’ibiza bituruka ku mvura nyinshi, inkuba n’imyuzure.

Zimwe mu nzu zangijwe n'imvura idasanzwe mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo
Ministiri ushinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza, Jeanne d’Arc Debonheur, aganira n'itangazamakuru mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo
Umuhango wo gushyingura Habinshuti Florien wahitanywe n'inkangu yagwiriye inzu maze urukuta rwayo rukamugwira we na mugenzi we
Uyu musore wakoraga nka agent wa Mobile Money mu Murenge wa Jabana yahitanywe n'imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ku wa Mbere igateza inkangu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza