Hagaragajwe icyuho mu gukumira inda zitateguwe ziterwa abangavu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 10 Gicurasi 2019 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Umugenzuzi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, Rwabuhihi Rose, yavuze ko gukumira inda ziterwa abangavu bidakwiye gukorwa haganirizwa abakobwa gusa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Yabigarutseho kuwa Kane mu kiganiro yahaye abitabiriye amahugurwa y’umunsi umwe yateguwe n’ Umuryango GHC (Global Health Corps) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima.

Ni amahugurwa yahurije hamwe abasaga 100 barimo abakozi ba Minisante n’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima, RBC, urubyiruko rwitegura kuba abayobozi b’ahazaza mu rwego rw’ubuzima, imiryango Mpuzamahanga n’iyo mu Rwanda, ifite aho ihuriye na gahunda z’ubuzima bw’imyororokere.

Abitabiriye baya mahugurwa barebeye hamwe ikibazo cy’inda zitateguwe by’umwihariko iziterwa abangavu, kwirinda indwara zandurira mu myanya ndangabitsina no kurebera hamwe uko amategeko ajyanye no gukuramo inda by’umwihariko ku bangavu yavugururwa.

Rwabuhihi yavuze ko imbaraga zishyirwa mu kurwanya inda ziterwa abangavu zidakwiye gukoreshwa mu gusaba abakobwa kwirinda, kuboneza imbyaro cyangwa gukuramo inda ahubwo n’abahungu bakwiye kugira uruhare mu kurwanya inda ziterwa abangavu.

Ati “Dukwiye gushyira imbaraga zacu atari ugusaba abakobwa kuboneza urubyaro gusa ahubwo dusaba n’abahungu kuzirwanya. Bagomba kubyirengera nk’abo batwita, ntibibe ukuvuga ngo ntabwo uzatwita, ntuzabyara, ntabwo ari wowe uzanywa iyo miti yo gukuramo inda, ariko agomba gufata inshingano.”

Yakomeje avuga ati “Kandi ndakeka nidufatanya ku kwibutsa inshingano za buri umwe, mu bukangurambaga, mu kwigisha, ndahamya ko abahungu nabo bazagira uruhare ku buryo bose hamwe bazafatanya kurwanya inda ziterwa abangavu hakoreshejwe uburyo bwose.”

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bagaragaza ko amakuru ahabwa abakobwa ku buzima bw’imyororokere yagakwiye kujya ahabwa n’abahungu by’umwihariko bakanasobanukirwa ingaruka zaba mu gutera inda bashiki babo.

Mujawamariya Leatitia waturutse mu Muryango w’Abagide mu Rwanda yagize ati “Ntabwo wakwibanda ku kwigisha umukobwa gusa utigishije umuhungu kuko niwe ubikora. Ni byiza ko abo bana bose tubibandaho ugatekereza no kuri uwo mwana w’umuhungu ugiye kubyara umwana kandi nawe agikeneye kurerwa, ashobora gufungwa cyangwa akagira n’izindi ndwara arwara.”

Umuryango Global Health Corps usanzwe ukorana na Minisiteri y’Ubuzima mu bikorwa birimo kubaka abayobozi bahamye mu rwego rw’ubuzima, guhugura abanyarwanda ku buzima bw’imyororokere no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Umuyobozi wa GHC mu Rwanda, Jean René Shema, yavuze ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda zitateguwe, ndetse n’amategeko u Rwanda rugenderaho nk’iryerekeye ubuzima bw’imyororokere y’abantu, ritaremera ko abana bataruzuza imyaka 18 y’ubukure bifatira icyemezo ku kuboneza urubyaro.

Yakomeje avuga ko mu gihe izo mbogamizi zikomeje gukorerwa ubuvugizi ngo zivanweho, hakwifashishwa uburyo bwo kuganiriza no guhugura impande zombi.

Yagize ati “Bose bagomba guhabwa amahugurwa ahoraho kandi yuzuye ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bakamenya ko kubyara umwana no kugira igitekerezo byonyine ari umushinga.”

Mu Ugushyingo 2019, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yabwiye abasenateri ko hari guhindurwa itegeko ryakumiraga abangavu n’ingimbi kuri serivisi zo kuboneza urubyaro, mu gihe bikomeje kugaragara ko umubare w’abaterwa inda wiyongera.

Icyo gihe imibare yagaragazaga ko mu 2016 nibura abana barenga ibihumbi 17, babyaye bafite imyaka 15 kugera kuri 19.

Hagaragajwe ko abafite ubumuga nabo bakwiye kuganirizwa ku buzima bw'imyororokere
Mujawamariya Leatitia waturutse mu Muryango w’Abagide mu Rwanda (iburyo) we asanga abahungu bakwiye gusobanurirwa ingaruka byagira kuri bashiki babo batewe inda
Umugenzuzi mukuru w'urwego rw'igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'uburinganire n'ubwuzuzanye, Rwabuhihi Rose ageza ijambo ku bitabiriye aya mahugurwa
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima, HDI, Dr Aphrodis Kagaba ari mu batanze ibiganiro
Umuyobozi Mukuru wa GHC yungurana ibitekerezo na bamwe mu bitabiriye amahugurwa
Umuyobozi Mukuru wa HDI, Dr Aphrodis Kagaba yavuze ko hakenewe ubufatanye mu guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda
Umuyobozi w’Umuryango Global Health Corps, Jean Rene Shema yavuze ko ubukangurambaga, guhugura no kwigisha abanyarwanda bizagira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza