Hagaragajwe ko imyumvire iri mu bituma hakiri abagore bake b’abacungagereza

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 Gicurasi 2019 saa 07:21
Yasuwe :
0 0

Umugenzuzi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye, Rwabuhihi Rose, yavuze ko ikibazo cyo gutegura abakobwa n’abahungu mu burere bahabwa n’imyumvire aribyo bituma hakiri umubare muke w’abagore bari mu murimo w’ubucungagereza.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yatangizaga ku mugaragaro ihuriro ngarukamwaka rigamije kwimakaza ihame ry’uburinganire mu bacungagereza.

Rwabuhihi yavuze ko imirimo ijyanye no gucunga umutekano isigaye yarabaye umwuga ntawe ukwiye kwitwaza ko ivunanye.

Yagize ati “Ikibazo gihari ni ugukumirwa, amahirwe duhabwa, ikindi ni ikibazo cyo gutegurwa mu burere duhabwa, ikibazo cy’amashuri tujyamo ndetse n’imyumvire yanjye nawe uburyo tubona umuntu tukavuga ngo kuba ari umuhungu ntiyateka, umukobwa ntiyaba umusirikare.”

“Ibyo nibyo barimo babigisha mu ihame ry’uburinganire kugira ngo mwumve ko ibyo byose ni uburyo tuba twarabayeho, ugasanga umuntu aritinya cyangwa n’abandi baramukumira bamubuza amahirwe. Ariko ntabwo ari ikibazo cy’imbaraga.”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS rutangaza ko mu Rwanda hari abacungagereza bagera ku 1600 muri bo abagore bangana na 25% mu gihe mu 2012 bari kuri 12%.

Bamwe mu bakora muri uru rwego bashishikariza abakobwa kurugana kuko ari akazi keza kandi bishimira kuba bakorera igihugu.

S/Sgt Uwitonze Alice yagize ati “Dukora akazi kamwe n’aka basaza bacu, turashoboye kandi ni akazi keza by’umwihariko duterwa ishema no kwitwa ko dukorera igihugu.”

SSP Uwera Pelly Gakwaya ushinzwe ihame ry’uburinganire muri RCS, yavuze ko umwuga wo gucunga gereza udakwiye guharirwa abagabo kandi ari imirimo nk’indi yose.

Yagize ati “Mu gushaka abaza muri iyi mirimo, ntabwo bashyiraho amananiza ngo wenda bavuge ko ari abagabo bakenewe gusa, nagira ngo mbamare impungenge mbabwire ko ari imirimo nk’indi yose. Kuba uri umucungagereza ntibikubuza kubyara, ntibukubuza kurera.”

SSP Uwera yavuze kandi ko kuri ubu hashyizweho ibiganiro bihabwa abacungagereza b’abagabo n’abagore bigaruka ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Komiseri Mukuru wa RCS, CG George Rwigamba yavuze ko uru rwego rwashyizeho uburyo bwo korohereza abacungagereza b’abagore aho begerejwe imiryango yabo by’umwihariko abafite ingo bagomba kwitaho.

Abagore bari mu mwuga wo gucunga amagereza batangaza ko ari akazi gasanzwe nk'akandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza