Hagiye kwifashishwa ikoranabuhanga mu guhangana n’abadodesha ibitabo muri kaminuza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Gashyantare 2018 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yatangaje ko ishaka gutangiza uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha kuvumbura umunyeshuri wiganye iby’abandi mu kwandika igitabo gisozi icyiciro runaka cya kaminuza.

Kudodesha ni ijambo rimaze kumenyekana cyane cyane muri za kaminuza, aho abanyeshuri badafite umwanya cyangwa badafite ubushobozi n’ubumenyi bwo kwandika igitabo gisoza icyiciro barimo, bifashisha abandi bantu bakakibandikira mu gihe gito, ubundi bakabishyura amafaranga. Ibyinshi muri ibyo bitabo bidafatirwa umwanya uhagije w’ubushakashatsi, hibwa bimwe mu byagiye bikorwa n’abandi.

Kuva mu Ukuboza 2018 kugeza muri Werurwe uyu mwaka, HEC iri gukora isuzuma muri kaminuza n’amashuri makuru biri mu gihugu hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi.

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Emmanuel Muvunyi, yabwiye IGIHE ko mu byo bari kugenzura harimo n’ibitabo byandikwa n’abanyeshuri bizwi nka ‘mémoires’.

Yagize ati “Icyo kintu (kudodesha) turacyuva kandi mu byo turimo dukurikirana nabyo birimo. Aho tunyuze muri kaminuza, tujya no kureba za ‘memoires’ z’abanyeshuri, tukareba ireme ryazo. Ikindi tuzikorera ni ubugenzuzi, tukareba ko umugenzuzi baguhaye agufasha.”

Muvunyi yanavuze ko bareba niba umwarimu ibyo yigisha n’ibyo abaza abanyeshuri bijyanye n’ibyo bakwiye kuba biga ndetse hakarebwa niba hari n’undi mugenzuzi ugenzura uwo mwarimu.

Ati “Buriya kugenzura mémoire, umwarimu umwe ntabwo akwiriye. Habamo umugenzuzi w’imbere ndetse n’umugenzuzi uturutse hanze, na we akaza akareba ko za nama agenda akugira n’uburyo ukoramo ubushakashatsi bwawe biri ku rwego nyarwo.”

HEC iherutse kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Inama ya za Kaminuza muri Afurika y’Iburasirazuba (Inter University Council for East Africa) bemeranya kubaha software izajya yifashishwa, haba hari mémoires zadodeshejwe ikazigaragaza.

Iyo software bazajya bashyiramo ibitabo byanditswe n’abanyeshuri bose, nihaba hari ibyanditswe mu gitabo kimwe hakagira undi ubikoresha, bihite byigaragaza.

Muvunyi yagize ati “Icyo twumvikanye ni uko bagiye kutugurira software izashyirwa kuri interineti ku buryo buri kaminuza ziri muri Afurika y’Iburasirazuba bazagira umubare w’ibanga. Buri mémoire yose umugenzuzi azajya asabwa kuyishyiramo kugira ngo barebe ko nta kwigana iby’abandi kurimo.”

Dr Muvunyi avuga ko kugenzura nabi no kudodesha bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi.

Ati “Nibikorwa neza bizakuraho n’ibyo bintu byo kudodesha … Ibyo bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi, ugasanga abantu nta bushobozi bafite kandi bararangije kwiga.”

Paul Mbaraga, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’ubugeni n’Ubumenyi Rusange wigisha mu ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho, aherutse kubwira IGIHE ko hari abanyeshuri basigaye bajya kwandikisha ibitabo kubera ko hakuweho ‘kudefanda’ by’umwihariko muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yavuze ko kuri ubu bigoye kumenya niba koko igitabo umunyeshuri yanditse ari icye kuko nta mwanya uhari wo kumusobanuza ibyo yanditsemo.

Yagize ati “Byasubije inyuma agaciro k’ubushakashatsi ku banyeshuri. Nta n’ubwo tubona icyo babikoreye. Nifuzaga ko byasubizwaho rwose. Ubu abanyeshuri baragenda bakandikisha memoires zabo …hanyuma bakaza bagashyiraho amazina yabo.”

Ubusanzwe kudodesha cyangwa gufata iby’abandi ukabyiyitirira ni ikosa rihanirwa haba mu burezi no mu mategeko asanzwe; HEC ivuga ko ufatiwe muri ibyo bikorwa ari umunyeshuri ahita yirukanwa.

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Emmanuel Muvunyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza