Haracyasabwa intambwe ndende mu kurandura amacakubiri yigishijwe Abanyarwanda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 10 Ukuboza 2015 saa 07:25
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rugeze ku rwego rwiza rwo kubanisha Abanyarwanda, nyamara kurandura burundu ibisigisigi by’amateka mabi yaruranze bigasaba izindi mbaraga.

Ayo mateka yaranzwe no kwigisha amacakuburi ashingiye ku moko, yagizwemo uruhare n’abakoloni ndete na leta zayoboye u Rwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Atanga ikiganiro kijyanye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka no guha agaciro abazize Jenoside, hazirikanwa ko ikwiye gukumirwa, igikorwa cyabaye tariki ya 9 Ukuboza 2015, Rwasamirera Jean Damascene, umushakashatsi akaba n’inzobere mu mateka waganirije abakozi n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Ubuvuzi yavuze ko kurandura ayo macakubiri mu Banyarwanda bisaba igihe kinini n’ubwo u Rwanda hari byinshi rwakoze.

Yagize ati «Turi mu nzira nziza ariko ntabwo ikintu kigishijwe mu myaka mirongo ushobora kugihanagura mu mwaka umwe cyangwa muri iyi myaka isaga 20 tumaze. »

Ikibi n’iyo cyakwigishwa mu gihe gito bisaba igihe kinini ngo gikosorwe. Aho ni ho Rwasamirera ahera avuga ko kugira ngo ayo macakubiri aranduke mu Banyarwanda bisaba igihe kinini.

Ati « Ikintu wabibye mu baturage kikamara imyaka mirongo kugira ngo ugisenye uzakoresha imyaka ikubye inshuro ebyiri cyangwa zirenze kugira ngo ugisenye. »

Impamvu zibitera ni uko ababyeyi baba baracengejwemo ayo macakubiri na bo bakayacengeza mu bana babo na bo bakayahererekanya n’abazukuru babo.

Ni muri urwo rwego yavuze ko u Rwanda rugifite urugendo rurerure ariko ahereye ku byagezweho abona ko n’ibindi bizagerwaho.

Bimwe mu bigaragaza ko u Rwanda ruri mu nzira nziza ni uko rwashyizeho Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yari yarateganyijwe mu masezerano ya Arusha, ikora umunsi n’amanywa ngo abanyarwanda babane mu mahoro nta macakubiri nta n’ikindi kibazo.

Iyo komisiyo isabwa gushyiramo imbaraga igafatanya n’izindi nzego kuva mu zo hasi mu mudugudu, zikumvisha Abanyarwanda ko bakwiye kuva mumacakubiri n’ibindi bitekerezo birimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati « Biriya bavuga ko uwicishije inkware ukwaha ahora akumanitse, kumanika ukwaha ngo uzice inkware mu rwanda rw ‘iki gihe sinzi ko bizakunda, kuzura akaboze ndakeka ko ari ibintu biruhanyije. »

Yagaye abirirwa bateza ubwega i Burayi basebya u Rwanda abasaba gufatanya n’abandi mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Umwe mu banyeshuri wiga muri iyi koleji yavuze aho akomoka abona hakiri ibisigisigi by’ayo mateka, ababyeyi bigisha amateka ahabanye n’ukuri abana babo, ariko ngo iyo bageze ku ishuri bigishwa ukuri n’ubwo bibatwara imbaraga kubera amateka baba baranyuzemo.

Ntezimana Jean Damascene, Umuhuzabikorwa w’umuryango Never Again, urwanya Jenoside muri koleji y’ubuvuzi yavuze ko bakunda gutegura ibiganiro bigamije kwereka ukuri kw’amateka y’u Rwanda muri icyo kigo bagamije ko abantu bose bakumva ibintu mu kuri.

Mu mwaka wa 2012, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangaje ko abanyarwanda bari ku kigero gisaga 80% muri iyo nzira.

Rwasamirera arimo asobanurira abanyamuryango ba Ibuka amateka y'u Rwanda, hari mu 2013

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza