Harakurikira iki nyuma y’igitekerezo cya Perezida Kagame utemera ko gutuka Umukuru w’Igihugu ari icyaha mpanabyaha?

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 30 Mata 2019 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ikirenga ruherutse gutegeka ivanwaho ry’ingingo zimwe n’ibika bigize Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, nyuma y’Ikirego cyatanzwe na Me Mugisha Richard, gusa rugumishaho ibihano ku muntu usebya Umukuru w’Igihugu.

Uyu munyamategeko yasabaga ko habaho impinduka ku ngingo ya 236 iteganya ko utuka cyangwa usebya Perezida wa Repubulika, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze imyaka irindwi n’ihazabu irenze miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni zirindwi.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, yavuze ko iyi ngingo yo igendana n’inshingano zihariye Perezida afite zo kurinda ubusugire bw’igihugu, ku buryo kumusebya byahungabanya byinshi bitewe n’inshingano afite ku gihugu.

Urukiko rwagumishijeho iyi ngingo, nyuma yo kwanzura ko rusanga hari itandukaniro ku gusebya Perezida wa Repubulika n’abandi bantu, kuko abasanzwe bashobora kuregera indishyi, ariko kuri Perezida, ubwinshi n’uburemere bw’inshingano ze ntibwamukundira.

Nyuma y’iki cyemezo, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byasohoye itangazo bivuga ko ’Perezida Kagame atemeranya no kugumisha mu mategeko mpanabyaha ingingo y’itegeko irebana no gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu, kandi nawe ari Umuyobozi w’Igihugu. Yemera ko ari imbonezamubano aho kuba icyaha mpanabyaha, kandi yizeye ko iki kibazo kizakomeza kuganirwa’.

Kuki Perezida Kagame yifuje ko gusebya Umukuru w’Igihugu biba imbonezamubano?

Abanyamategeko baganiriye na IGIHE, bavuga ko umuntu atakagombye kuba afungirwa ibyo yavuze, niba hari uwo yakomerekeje amategeko mbonezamubano ateganya inzira binyuramo cyane cyane gutanga indishyi aho gufungwa.

Umunyamategeko utifuje ko izina rye rigaragara muri iyi nkuru, yavuze ko ‘Iyo gusebanya bigiye mu mbonezamubano, umuntu ashobora kujya imbere y’inkiko mbonezamubano agasaba indishyi kubera icyubahiro cye cyangiritse, ariko bitakagombye kujya mu mpanabyaha ngo bafunge umuntu kandi ubwigenge ari ryo hame’.

Uyu munyamategeko avuga ko ‘Gufungwa bikorwa hari byinshi bigomba kubahirizwa, akaba asanga Perezida Kagame, mu bushishozi asanganywe yaratekereje neza agasanga bidakwiye ko gufunga umuntu kiba igihano cyonyine cyatangwa’.

Harakurikiraho iki?

Me Moïse Nkundabarashi wo muri Trust Law Chambers, avuga ko itegeko rishobora kuvugururwa bikaba byanyuzwa muri Komisiyo y’Igihugu yo kuvugurura amategeko, igategura umushinga w’itegeko ukanyuzwa mu nzira ziteganywa.

Ati “Komisiyo yo kuvugurura amategeko ishobora kubikora, abanyamakuru babikora bakandikira inteko bagasaba ko hatangizwa inzira yo kuvugurura igitabo cy’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano, ni iyi nzira irashoboka.”

Avuga ko iyi komisiyo ari yo bireba cyane kuko iyo hari itegeko byagaragaye ko ishyirwa mu bikorwa ryaryo ritameze neza nk’uko bikwiye, batangiza uwo mushinga, bicaga muri Minisiteri y’Ubutabera, bikanyura mu Nteko Ishinga Amategeko, rikavugururwa.

Me Nkundabarashi avuga ko hanitabazwa Urukiko rw’Ikirenga kuko ingingo Perezida Kagame atemeranya na yo inafite ikibazo cyo kuba inyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Ati “Urebye iriya ngingo ya 236 ivuga ku gutuka cyangwa gusebya Perezida wa Repubulika ukareba n’ibiteganyijwe mu ngingo ya 161 ivuga gutuka umuntu uwo ariwe wese mu ruhame, usanga ibihano byazo bitandukanye”.

Ingingo ya 161 ivuga ko umuntu wese utuka undi mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi 15 ariko kitarenze amezi abiri ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi 100.000 Frw ariko atarenze ibihumbi 200.000 Frw; imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Gutukana bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ni ikimenyetso, imigenzereze, ijambo cyangwa inyandiko bigambiriye gukomeretsa umuntu ku bushake kandi ku buryo butaziguye.

Ingingo ya 236 yo ivuga ko umuntu wese utuka cyangwa usebya Perezida wa Repubulika, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni zirindwi.

Me Nkundabarashi ati “Harimo ikintu gisa n’ubusumbane imbere y’amategeko kandi bishobora gutuma binyurana n’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 15”.

Iyi ngingo ya 15 ivuga ko ‘abantu bose barareshya imbere y’amategeko. Itegeko ribarengera ku buryo bumwe’.

Bivuze ko ubu buryo nabwo bwakoreshwa mu gihe haba hari uwatanze ikirego kuri iyi ngingo akabigaragaza ko inyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Ibyo gukoresha inzira y’urukiko mu guhindura iyi ngingo, binagarukwaho na Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo kuvugurura amategeko, Burayobera Umuzayire Bibiane.

Avuga ko ingingo ya 72 y’itegeko nimero 30/2018 ryo kuwa 2/6/2018 rigena ububasha bw’inkiko, ivuga ko umuntu ku giti cye, umuryango ufite ubuzima gatozi bashobora kuregera Urukiko rw’Ikirenga basaba kwemeza ko itegeko rinyuranyije n’Itegeko Nshinga, iyo babifitemo inyungu.

Ibyo Perezida Kagame yatangaje bihuye no gutanga ubusabe bwo kurivugurura?

Abanyamategeko bavuga ko ibyo kuba Perezida Kagame atemeranya n’ingingo imwe mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano kandi ari umwe mu bo ireba bidahuye no gutanga ubusabe bwo kuyivugurura, ahubwo ari igiterekezo yatanze cyo kuba yaganirwaho byimbitse.

Umwe mu banyamategeko ati “Ni igitekerezo yatanze cyo kuba ryavugururwa ariko kubera imirimo ashinzwe n’ububasha afite, ni ikintu cyakagombye gushishozwaho kugira ngo hongere higwe itegeko”.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, avuga ko kuba Umukuru w’Igihugu yarafunguye ibiganiro kuri iri tegeko ari ibisanzwe kuko amategeko iyo agiyeho, abantu bayafiteho ibitekerezo akomeza kuganirwaho.

Ati “Kuyaganiraho ni ukuvuga ngo hari inzira ziteganywa n’amategeko zituma aganirwaho agasubizwa mu nteko ishinga amategeko, akongera kuganirwaho yahinduka agahinduka. Ibiganiro ku mategeko bihoraho ku mategeko yose yaba ayatowe kera, ayari mu nteko, n’ayo abantu batekerezaho”.

Avuga ko ibi biganiro buri wese yemerewe kubitangiza itegeko runaka rikaganirwaho rigafatwaho umwanzuro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza