Hari abanyeshuri batsinze ibizamini bya leta bazoherezwa mu mashuri yigenga

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 Mutarama 2018 saa 06:14
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya, yahamije ko Minisiteri y’Uburezi yagiranye amasezerano n’amwe mu mashuri yigenga, ku buryo muri uyu mwaka azakira abanyeshuri batsinze ibizamini bya leta.

Rwamukwaya yavuze ko ari “mu rwego rwo gufasha benshi mu barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye kubona aho bigira amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro”, ayo mashuri yigenga akazabakira kimwe n’amashuri ya leta.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yakomeje agira ati “Abazoherezwa mu mashuri yigenga yagiranye amasezerano na Mineduc bazajya bishyura amafaranga angana n’ay’aboherejwe mu mashuri ya leta ari mu Karere kamwe na yo kandi azagenerwa inkunga ingana n’igenerwa abiga mu mashuri ya leta.”

Rwamukwaya yavuze ko kugeza ubu amashuri amaze kugirana amasezerano na Mineduc mu kwakira abanyeshuri ari 17.

Yatoranyijwe hashingiwe ku bushobozi bwayo mu birebana n’inyubako, ibikoresho n’abarimu no kuba ba nyirayo baremeye ibyo Mineduc yabasabye birimo kutishyuza amafaranga aruta ay’amashuri ya leta.

Kuwa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza icyiciro rusange (Tronc Commun) mu mwaka ushize, aho abaje mu cyiciro cya mbere ari 11.14%, barimo abakobwa 38.07% n’abahungu 61.93%.

Muri rusange abakobwa batsinze ni 52.05% naho abahungu ni 47.95%. Muri iki cyiciro, abakobwa barushije abahungu gutsindira ku inota ryo hejuru kuko mu bana umunani baritsindiyeho barindwi ni abakobwa.

Umunyeshuri ushaka kureba amanota ashobora kunyura ku rubuga rwa REB ari rwo www.reb.rw, cyangwa akohereza ubutumwa bugufi yanditse ahagenewe kwandikwa ubutumwa P6 ku barangije amashuri abanza agakurikizaho Code y’umunyeshuri ukohereza kuri 489, naho abarangije icyiciro rusange bandika ubutumwa bugufi S3 bagakurikizaho Code y’umunyeshuri bakohereza kuri 489.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, aheruka gutangaza ko igihembwe cya mbere kizamara ibyumweru 10, kizatangira ku itariki ya 22 Mutarama 2018, kikarangira ku ya 29 Werurwe 2018.

Igihembwe cya kabiri kizamara ibyumweru 15, kizatangira ku itariki ya 16 Mata 2018, kigasozwa ku itariki ya 3 Kanama 2018. Igihembwe cya gatatu cyo kizamara ibyumweru 14, kizatangira ku itariki ya 21 Kanama 2018, kirangire ku itariki ya 23 Ugushyingo 2018.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza