Hari abasigaye batinya kujya mu nkiko kubera amagarama y’urubanza ahanitse

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Werurwe 2018 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage bavuga ko batinya kujyana ibirego byabo mu nkiko kubera ingwate y’amagarama y’urubanza ihanitse.

Mu 2014 nibwo hasohotse iteka rishyiraho amafaranga atangwa mu manza z’imbonezamubano, z’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi. Ingwate y’amagarama y’urubanza yazamuweho inshuro 12.5 ku yari asanzwe atangwa kugira ngo umuntu yemererwe gutanga ikirego mu rukiko.

Uwatangaga ikirego mu nkiko z’ibanze yishyuraga amafaranga y’u Rwanda 2000 ariko yashyizwe ku bihumbi 25; mu nkiko zisumbuye yavuye ku bihumbi bine, aba ibihumbi 50; mu rukiko rukuru n’urw’ubucuruzi rukuru, iyo ngwate yavuye ku 6 000 ishyirwa ku bihumbi 75 mu gihe mu rw’ikirenga yavuye ku bihumbi 80 agashyirwa ku bihumbi 100.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE batangaje ko ayo mafaranga yababereye inzitizi kuko batagipfa gutinyuka kujyana ikirego cyabo mu rukiko.

Ndarugoragoye Antoine umuturage wo mu Karere ka Rubavu yagize ati“Amagarama y’urukiko ateye ikibazo. Hari umuntu ushobora kuba atabona n’ibihumbi bitanu, akaba afite ikibazo kimukomeranye, yagera mu bunzi agatsindwa no mu bujurire ku murenge agatsindwa. Kugira ngo azarenganurwe n’urukiko ngo abone bya bihumbi 25 bikaba ikibazo iwe. Imanza zaheze hano hasi. Twifuza ko amafaranga yagabanywa kugira ngo umuntu yisanzure ageze mu rukiko.”

Kajemundimwe Jean Baptiste yavuze ko atishoboye ariko ko adashobora kujyana ikirego mu rukiko nubwo yaba yarenganyijwe.

Ati “Nk’ubu singira imbere n’inyuma, ariko niba umuntu ankoshereje nkajya kumurega mu rukiko baranca ibihumbi 25.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Isabelle Kalihangabo, yabwiye IGIHE ko abaturage batishoboye bemerewe gutanga ikirego ku buntu mu gihe bafite icyemezo kibyerekana.

Yagize ati “Itegeko rirasobanutse. Riravuga ngo umuntu utishoboye, adafite ubushobozi bwo kubona ayo mafaranga, iyo bamuhaye icyemezo aragenda agatanga ikirego nta we umusaba igarama. Ikindi niba wumva ufite impamvu ikomeye yo kujya mu rukiko iyo utsinze, uwatsinzwe yishyura ayo mafaranga.”

Yakomeje avuga ko bishoboka ko bamwe banga kujya mu nkiko kubera impamvu zabo bwite zidafite aho zihuriye n’ingwate y’amagarama.

Mbere aya mafaranga y’ingwate y’amagarama yajyaga atahanwa n’umaze gutsinda urubanza, ariko nyuma yo kubyigaho Leta yemeje ko azajya aguma mu isanduku ya Leta kubera serivisi iba yatanzwe.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Isabelle Kalihangabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza