HCR yeruriye impunzi z’Abanye-Congo zigaragambije ko nta bushobozi bwo kongera inkunga

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 22 Gashyantare 2018 saa 01:51
Yasuwe :
4 3

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), ryasabye umutuzo impunzi z’Abanye-Congo zo mu nkambi ya Kiziba zigaragambije zisaba kongererwa inkunga, inazerurira ko ifite ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibikenewe mu gutunga izicumbikiwe mu Rwanda zose.

Imyigaragambyo yadutse ku wa 20 Gashyantare 2018, ubwo ikivunge cy’impunzi cyasohotse mu nkambi ya Kiziba kikagana ku biro bya HCR i Karongi, zisaba ko zakongererwa inkunga zihabwa cyangwa zikarekurwa zigataha iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo HCR yasohoye ku wa 22 Gashyantare, yibukije ko kubera imfashanyo z’abaterankunga zagabanutse, byatumye mu Ugushyingo 2017 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) rigabanya iyo ryageneraga impunzi ho 10%, muri Mutarama 2018 iryo gabanuka rigera kuri 25%.

HCR yasabye impunzi kubaha amategeko y’igihugu cyazakiriye, ibibazo zifite bigakemurirwa mu biganiro.

Yanazibukije ko izagaragaje ubushake bwo gusubira iwabo ari uburenganzira bwazo ariko zitagomba kugendera ku bihuha.

Uhagarariye HCR mu Rwanda, Ahmed Baba Fall, yagize ati “Impunzi zifite uburenganzira bwo gustaha mu gihugu cyazo igihe cyose zabishakira. Ariko turazisaba gufata icyemezo gikwiye zidashingiye ku bihuha.”

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Impunzi muri Ministeri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi, Rwahama Jean Claude, yatangarije IGIHE ko izo mpunzi zijya kwigaragambya, uretse iby’igabanuka ry’inkunga, zanavugaga ko ngo hari gahunda yo kuzishyira mu byiciro by’Ubudehe nk’iby’Abanyarwanda, zikaba zitabishaka.

Ku byerekeye iyo myigaragambyo yajemo urugomo, ku mugoroba wo ku wa 21 Gashyantare hatangajwe ko Polisi y’igihugu igiye gukora iperereza ku mpamvu zayiteye.

Inkambi ya Kiziba icumbikiye impunzi zirenga 17, 000, zigizwe ahanini (77%) n’abagore n’abana.

HCR yongeye kugaragaza ko yatabarije impunzi ziri mu Rwanda kugira ngo haboneke miliyoni 98.8 z’amadolari ya Amerika ariko kugeza ubu habonetse 2% gusa by’ayo ikeneye.

U Rwanda rucumbikiye impunzi 173,000 mu nkambi esheshatu zirimo iya Kiziba y’Abanye-Congo bahamaze imyaka irenga 20.

Impunzi z’Abanye-Congo mu Rwanda zigaragambije zisohoka inkambi ikivunge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza