HEC yahagaritse abigisha amasomo ajyanye na Tewolojiya na Bibiliya batabifitiye uburenganzira

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 11 Kamena 2019 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC), yahagaritse amadini, amatorero n’abantu ku giti cyabo batangije gahunda zo kwigisha amasomo ajyanye na Tewolojiya na Bibiliya mu Rwanda batabifitiye uburenganzira.

Itangazo rya HEC rivuga ko abatanga izi nyigisho bizeza ababagana ko bazahabwa impamyabumenyi zo ku rwego rw’amashuri makuru na kaminuza, ibi bakaba batarabiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe ndetse binyuranyije n’itegeko rigena imiterere, imitunganyirize n’imikorere by’amashuri makuru.

Rigira riti “Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru burasaba abo iri tangazo rireba guhagarika ibyo bikorwa bakegera Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru kugira ngo ibagire inama y’uko bakwemererwa kwigisha izo nyigisho mu buryo bwemewe n’amategeko”.

Ingingo ya 14 y’itegeko rigena imiterere, imitunganyirize n’imikorere by’amashuri makuru, ivuga ko ishuri rikuru ryigenga ryemererwa gutangira gukora n’iteka rya Minisitiri ririha ubuzima gatozi hashingiwe kuri raporo y’urwego rw’Igihugu rufite ubugenzuzi bw’amashuri makuru mu nshingano zarwo.

Iteka rya Minisitiri ryemerera ishuri rikuru ryigenga gutangira gukora rigaragaza ubwoko ishuri ririmo, ibyiciro by’inyigisho, koleji, amashuri n’ibigo by’ubushakashatsi birishamikiyeho hamwe n’impamyabumenyi ryemerewe gutanga.

Umwarimu muri Kaminuza y’Abaprotestanti (PIASS) i Huye ifite amasomo ya tewolojiya, Mfitumukiza Abel, yabwiye IGIHE ko hari amashuri wasangagamo abantu abatabifitiye ubushobozi aribo bari kwiga ibya tewolojiya.

Ati “Hari ubwo usanga abantu bafashe umuntu utararangije n’imyaka itatu y’amashuri yisumbuye noneho bakamwigisha ngo nabone imyamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza”.

“Mu matorero turi kunanirwa gutandukanya ubumenyi rusange umuntu agomba kuba afite mu kintu runaka n’uburyo bw’umwuka bidasaba ko umuntu yize, agafata umwanya wo gusenga akagirana umubano n’Imana, akabyitiranya n’ingamba zashyizweho kugira ngo abantu birinde bivugwa ko bize bageze kuri uru rugero kandi atari byo”.

Kuba hari aho bikorwa bityo, asanga hari ukwirengagiza itegeko rigena impamyabumenyi zemewe mu Rwanda, irigena abantu bemerewe kwigisha kaminuza, irigena ibikorwa remezo bikwiye kuba biri muri kaminuza n’andi.

“Abantu bumvise ko ibirebana na tewolojiya bitarebana na leta, niyo twavuga ngo turabyemeye ntibirebana nayo ariko uburezi bw’abenegihugu ni inshingano za leta”.

Iri tangazo rije nyuma y’aho kuwa 22 Werurwe HEC yahagaritse umuhango wo gutanga impamyabumenyi n’ibindi bikorwa bijyanye no kwigisha mu Ishami ry’Iyobokamana mu Ishuri rya FATEK ry’Itorero ADEPR.

HEC yatangaje ko yamenyesheje ubuyobozi bwa FATEK ko icyemezo cyo guhagarika uwo muhango n’ibindi bikorwa byo kwigisha cyafashwe hashingiwe ku biteganywa n’amategeko agenga amashuri makuru mu Rwanda iri shuri ritubahirije.

Iri shuri ryagiriwe inama yo kuzuza ibiteganywa n’amategeko ngo ryemererwe gukomeza gukora.

FATEK yahagaritswe mu gihe ku wa 6 Ukwakira 2018, ADEPR yaritangijemo Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza kizibanda ku nyigisho za Tewolojiya n’Ubuyobozi (Theology & Leadership Master’s Degree).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza