HEC yashimangiye ko na Kaminuza y’u Rwanda yafungwa mu gihe yagaragaraho kutuzuza ibisabwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 Kanama 2017 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Inama Nkuru y’amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yatangaje ko izakomeza gukora igenzura, Kaminuza izagaragara ko itujuje ibisabwa yaba iya Leta cyangwa iyigenga igafungwa nta kabuza.

Mu mpera z’umwaka ushize habaye igenzura rya mbere rinini muri Kaminuza n’amashuri makuru ya Leta harebwa niba ayo mashuri yigisha ibijyanye n’igihe kandi afitiye n’ubushobozi. Iryo genzura ryari ryasabwe n’inama y’abaminisitiri ngo harusheho gutezwa imbere ireme ry’uburezi mu mashuri makuru na Kaminuza.

Muri Werurwe uyu mwaka igenzura rirangiye, kaminuza icumi harimo izahagarikiwe amasomo izindi zihagarikirwa amwe mu mashami.Zahawe amezi atandatu yo kuba zakosoye ibidatunganye izitabikoze zigafungwa burundu.

HEC ivuga ko bimwe mu bibazo kaminuza zafungiwe zari zifite harimo kuba nta bikoresho bihagije bafite, abarimu badashoboye cyangwa badahagije, ibibazo mu miyoborere, ibibazo mu bukungu n’ibindi.

Amashuri na Kaminuza byahagaritswe ni ibyigenga.Hari abakomeje kwibaza niba hatarabayemo kubogama kuko nta kaminuza ya Leta yagaragayemo kandi hari izagiye zivugwamo ibibazo.

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Muvunyi Emmanuel, yabwiye IGIHE ko igenzura bakoze ryakorewe muri Kaminuza zose zaba iza Leta n’izigenga kandi ngo ibipimo byakoreshejwe ni bimwe.

Yagize ati “Iyi ni intangiriro, ntituzasubira inyuma tuzakomeza tujya imbere [...] nayo (Kaminuza y’u Rwanda, UR ) zose zaragenzuwe.”

Muvunyi yakomeje avuga ko muri Kaminuza bagenzuye zose nta n’imwe yakoze ibitangaza ku buryo yakwicara ngo ituze, ndetse ngo zose bagiye bazisaba ibyo zikosora, izo bazasubirayo bagasanga ntibyakosowe nazo zizafungwa.

Ati “Ntabwo ari UR gusa hari n’izindi kaminuza zigenga, hose ntabwo byari shyashya.”

Abajijwe niba baramutse basanze Kaminuza y’u Rwanda cyangwa rimwe mu mashami yayo ari munsi y’ibipimo bikoreshwa bafungirwa, Muvunyi yagize ati “Kubera iki itafungwa idakora ku rwego rukenewe?”.

Guverinoma iri gukora inyigo y’icyerecyezo 2050 aho ishaka ko u Rwanda ruzaba ari igihugu gifite amikoro aringaniye (Middle Income Economy). Muvunyi avuga ko ibyo bitagerwaho uburezi bujegajega.

Ati “Imwe muri moteri y’iki cyerecyezo ni abakozi by’umwihariko binyuze mu burezi, niyo mpamvu guverinoma iri gushyira ingufu nyinshi mu burezi kugira ngo haboneke abantu bazagendana n’icyo cyerecyezo bafite ubumenyi, ubunararibonye n’ubushobozi.”

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Byumba (IPB), Padiri Dr Nyombayire Faustin, yavuze ko abantu badakwiye gufata Kaminuza zigenga nk’abakeba ba Kaminuza y’u Rwanda.

Ati “Hari abantu benshi bakeka ko umubano wa HEC na Kaminuza cyane cyane izigenga ari nk’abapolisi baza gufunga gusa, ntabwo ariko biri. Turabashimira (HEC) kandi turifuza ko uwo mubano wiyongera.Turashaka ko amashuri makuru na Kaminuza bifatwa nk’abafatanyabikorwa aho kuba abakeba ba Kaminuza y’u Rwanda.”

Hasigaye ukwezi kumwe ngo igihe amashuri yahagaritswe yari yahawe kirangire. Ishuri Rikuru rya INES Ruhengeri n’ishuri rikuru rya Kabgayi (ICK) nizo zakomorewe nyuma yo gusanga zarashyize mu bikorwa ibyo zasabwaga, izindi zisigaye nazo zasabwe kubyuzuza vuba muri icyo gihe.

Kaminuza ya Open University of Tanzania na Singhad Tehcnical Education Society (STES) HEC yavuze ko amahirwe menshi ari uko zizafungwa kuko nta na kimwe zakosoye kubyo zari zasabwe.

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Muvunyi Emmanuel, yatangaje ko igenzura bakoze ryakorewe muri Kaminuza zose zaba iza Leta n’izigenga kandi ngo ibipimo byakoreshejwe ni bimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza