Hibutswe ubutwari bwa Dr Naason Munyandamutsa wasize umurage mu isanamitima mu Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 14 Ugushyingo 2016 saa 05:49
Yasuwe :
0 0

Impuguke, abashakashatsi n’abandi bafite gahunda mu bihugu byabo zijyanye n’isanamitima, bafashe umunota wo kwibuka Dr Naason Munyandamutsa, witabye Imana mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 01 Werurwe 2016, azize uburwayi.

Iri tsinda ry’abagera ku 120 baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Chypre, Repubulika ya Centrafrique, Sudani y’Epfo, u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage; bakoraniye i Kigali mu nama y’iminsi ibiri biga ku buryo bw’isanamitima n’uko barushaho gukorana; urwego Dr Munyandamutsa yakozemo cyane aho yayoboraga Never Again Rwanda, ndetse akaba yarakoze ubushakatsi ku gukira ibikomere by’Abanyarwanda.

Munyandamutsa yazirikanwe nk'umuntu wasize umurage mu isanamitima

Umuyobozi Mukuru wa Never Again Rwanda, Dr. Butera Jean Bosco, yavuze ko ubwo yandikiraga Dr Joseph Nkurunziza icyo gihe wayoboraga inama y’ubutegetsi ya Never Again amwihanganisha ku rupfu rwa Prof Naason Munyandamutsa, yamugaragarije ko nubwo abasize hari ibyo bashobora kwishimira.

Ati “Yarambwiye ati ‘Dr Naason yari umuntu udasanzwe kuri buri wese muri twe, nka mugenzi wacu n’inshuti. Ariko birashoboka ko ikiruta ibindi ari uko yari umuntu ukomeye mu kubaka amahoro, akagira umutima ukomeye n’ubumuntu. Tubabajwe no kumubura, ariko tunashimishijwe cyane no kuba twaragize amahirwe yo guhura nawe no kugira ibyo twigira ku migirire ye.’’

Umuyobozi wungirije w’Umuryango Interpeace ukorana cyane na Never Again, Renée Larivière, yavuze ko bakorera mu Rwanda guhera mu 2002, ariko muri iyo myaka yose bakoranye neza na na Dr Naason Munyandamutsa.

Ati “Dr Naason yasize umurage ukomeye hano mu Rwanda, kuri buri umwe muri twe no mu mitima yacu. Yari umuntu ufite ubunararibonye, uzi gukoresha igihe, umuntu ufite umuhate mu kubaka amahoro kandi akagirira urugwiro buri wese.’’

Larivière yavuze ko nyuma y’ibikorwa Naason yasize, atewe ishema no kuba yanyura mu nzira ye yo kubaka amahoro.
Dr Naasson yavukiye i Nyagahinga muri Rwamatamu ku Kibuye, kuwa 27 Nyakanga 1958, abyawe na Pasiteri Musoni na Lea, akaba imfura mu bavandimwe batandatu. Yize ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, ari naho yahuriye na Mukamana Donatille baje kurushingana.

Yabaye umuganga mu bitaro by’indwara zo mu mutwe i Ndera, mu 1989 ajya kongera ubumenyi mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe, mu Busuwisi, agaruka ari umuganga w’inzobere n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, mu bijyanye na ‘Clinical Psychology’.

Mu yindi mirimo Dr Munyandamutsa yakoze, yabaye umuyobozi wungirije mu kigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane bugamije amahoro, ILDP, akaba yaratabarutse yari umuyobozi wa Never Again Rwanda.

Bafashe umunota wo kwibuka Dr Munyandamutsa
mpuguke, abashakashatsi n’abandi bitabiriye inama ku isanamitima
Iri tsinda ry’abagera ku 120 baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Chypre, Repubulika ya Centrafrique, Sudani y’Epfo, u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'u Budage
Umuyobozi Mukuru wa Never Again Rwanda, Dr. Butera Jean Bosco, ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama
Umuyobozi Mukuru wa Never Again Rwanda, Dr. Butera Mushi Jean Bosco
Umuyobozi wungirije w’Umuryango Interpeace ukorana cyane na Never Again, Renée Larivière

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza