Hibutswe Umwamikazi Rosalie Gicanda hagarukwa ku bupfura bwe no kwita ku batishoboye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 21 Mata 2018 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Mu Karere ka Nyanza, ku wa 20 Mata 2018, habaye umuhango wo kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, haratwa ubupfura bwamuranze.

Gicanda ni Umwamikazi wa nyuma u Rwanda rwagize, akaba yari umugore w’Umwami Mutara III Rudahigwa.

Umuhango wo kumwibuka ku nshuro ya 15, wabimbuririwe na misa yabereye mu Rwunge rw’amashuri rwa Mater Dei i Nyanza.

Nyuma ya misa, umuryango we, inshuti n’abayobozi bakomereje aho ashyinguye i Mwima, bashyira indabo ku mva ye bahavugira n’isengesho, basoreza aho yari atuye mu Rukari, kuri ubu hari Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage mu Murenge wa Busasamana.

Padiri Martin Mudenderi uzi neza Umwamikazi Gicanda kandi wakundaga kuba hafi ye, yatanze ubuhamya avuga ko icyo amuziho ari uko yagiraga ubupfura, agakunda gusenga, kwicisha bugufi no gufasha abakene n’abatishoboye.

Yagize ati “Yari mwiza imbere n’inyuma, yakundaga gusenga kandi yakundaga kuririmba indirimo yitwa ‘Nzasingizimana’. Yari umuntu wicisha bugufi agafasha abakene n’abatishoboye.”

Me Mutembe Protais wavuze mu izina ry’umuryango w’Umwamikazi Gicanda, yashimiye inshuti n’abandimwe baje kwifatanye nabo kumwibuka, yibutsa abakiri bato kurangwa n’urukundo birinda amacakubiri n’inzangano.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, yasabye ko amateka y’Umwamikazi Gicanda yandikwa akabikwa neza kugira ngo atazasibangana.

Yagize ati “Ndagira ngo nsabe abo dufatanyije yaba Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage ndetse n’Akarere ka Nyanza natwe nk’Intara dufatanye, ubuhamya bw’Umwamikazi Gicanda bwandikwe kugira ngo n’abana bazavuka bazajye bamenya aya mateka.”

Gahunda yo kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda itegurwa ku bufatanye bw’umuryango we n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda.
Umwamikazi Gicanda yavukiye i Rwamagana mu 1928, nyuma muri Mutarama 1942 aza gushakana n’Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, watanze ku wa 25 Nyakanga 1959.

Mu mwaka wa 1961 ubwo hari inkubiri yo gushaka kwimakaza ubutegetsi bwa Repubulika, uwari Perezida w’u Rwanda icyo gihe; Gregoire Kayibanda, yirukanye mu Rukari Umwamikazi Rosalie Gicanda, mu rwego rwo kuzimanganya burundu Ingoma ya Cyami n’ibimenyetso byayo.

Yagiye gutura mu Mujyi wa Butare (ubu ni mu Karere ka Huye), ari naho abahoze ari abasirikare ba Habyarimana hamwe n’Interahamwe bamusanze bakamwica ku ku wa 20 Mata 1994.

Padiri Martin Mudenderi watanze ubuhamye yavuze ko mu byo yabwiwe n’umwana w’umukobwa waje kurokoka ubwo Gicanda n’abandi bagore b’inshuti ze bari kumwe bicirwaga hamwe, yamubwiye ko mbere y’uko bicwa babanje kuvuga isengesho bishyira mu maboko y’Imana.

Umwamukazi Gicanda yishwe afite imyaka 66, abanza gushyingurwa mu nkike y’urugo rwe mbere yo kujyanwa ku musozi wa Mwima, aho imva ye yegeranye n’iy’Umwami Rudahigwa ndetse n’iya murumuna we Kigeli V Ndahindurwa.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, yunamira Umwamikazi Gicanda Rosalie
N'urubyiruko rwitabiriye igikorwa cyo kwibuka Umwamikazi Gicanda
Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Umwamikazi Gicanda
Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Philippe Rukamba, yunamira Umwamikazi Rosalie Gicanda
Hibutswe Umwamikazi Rosalie Gicanda hagarukwa ku bupfura bwe no kwita ku batishoboye
Gicanda ni Umwamikazi wa nyuma u Rwanda rwagize, akaba yari umugore w’Umwami Mutara III Rudahigwa
Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Philippe Rukamba, atera amazi y'umugisha ku mva y'Umwamikazi Rosalie Gicanda
Padiri Martin Mudenderi yatanze ubuhamya bw'imibereho y'Umwamikazi Gicanda
Umuyobozi Mukuru w'Ingoro Ndangamurage z'u Rwanda, Amb. Masozera Robert
Maître Mutembe Protais wavuze mu izina ry’umuryango w’Umwamikazi Gicanda
Gahunda yo kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda itegurwa ku bufatanye bw’umuryango we n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda
Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Philippe Rukamba na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, ubwo hibukwaga Umwamikazi Gicanda Rosalie wishwe n’abasirikare ba FAR ku wa 20 Mata 1994
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco, Dr Vuningoma James (ibumoso) n'Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubushakashatsi kuri Jenoside muri Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Gasanabo Jean Damascène

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza