Hotel Umubano yahagaritse ibikorwa kubera imirimo yo kuyivugurura

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 Gicurasi 2019 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Marasa Umubano Hotel kuva kuri iki Cyumweru yahagaritse serivisi yahaga abakiliya bayo mu gihe itegereje ko imirimo yo kuyisana isubukurwa ikanarangira, nk’uko yabisabwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, ari nacyo kireberera urwego rw’ubukerarugendo mu gihugu.

Muri Mutarama 2017 nibwo Umubano Hotel yaguzwe n’ikigo Marasa Holdings Ltd, Ishami rya Madhvani Group imaze imyaka 100 ikorera ishoramari muri Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi henshi ku Isi, ikigo kizwi mu ruhando rw’ibikomeye mu by’amahoteli ku Isi gifite arenga 25.

Icyo gihe Marasa Umubano Hotel yahawe imyaka ibiri yo kuvugururwa, ariko nyuma abatekinisiye basanga akazi ari keshi cyane ndetse n’imibare yakozwe mbere idahuye n’akazi gakenewe ku buryo mu gihe mbere hateganywaga miliyoni $2.2 zo kuyisana, basanze ahubwo zizarenga miliyoni $14.

Ahanini byatewe n’uko iyi hoteli imaze igihe kuko yubatswe mu 1979, mu kuyisana ubuyobozi bubanza gufunga igice cy’ibumoso kibarizwaho ibyumba bisaga 50.

Umuyobozi Ushinzwe Imirimo rusange muri Marasa Holdings Ltd, Uwizeye Joël, yabwiye IGIHE ko mu kuvugurura hoteli, RDB yaje kubamenyesha ko bidakwiriye ko imirimo y’ubwubatsi ikomeza kandi yakira abakiliya.

Ku wa 6 Gicurasi bakiriye ibaruwa ibamenyesha ko bahawe iminsi 14, ko kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gucurasi hoteli igomba kuba yahagaritse serivisi zo kwakira abakiliya. Ni igikorwa cyashingiye ku isuzuma RDB yakoze kuri iyi hoteli ku wa 17 Mata 2019.

Uwizeye ati “RDB yasanze hoteli idakwiye kujyamo abantu kubera ko turimo kubaka, bityo dusabwa ko nyine twahagarika kwakira abantu. Mu rwego rwo kubahiriza rero iki gikorwa, nibwo uyu munsi ku itariki 19 twakoze inama n’abakozi bose, tubamenyesha ko ari ibintu bitunguranye, tugiye gufunga hoteli.”

Marasa Umubano hotel ifite abakozi 140 udashyizemo abimenyereza umwuga basaga 20, bose hamwe bakagera ku 160.

Hotel Umubano yabaye ifunze imiryango by'agateganyo mu gihe imirimo yo kuyivugurura irimbanyije

Umujyi wa Kigali wahagaritse ubwubatsi

Nubwo RDB yahagaritse serivisi za hoteli ngo imirimo y’ubwubatsi ibanze irangire, Umujyi wa Kigali na wo hari ibyo wasanze bakosora mu igenzura wakoze ku wa 19 Mata 2019 birimo ibyapa bitari ahubakwa hose ndetse nta anjeniyeri uri ku nyubako, usaba guhagarika kubaka no gusana.

Uwizeye ati “Twandikiye Umujyi wa Kigali tuwumenyesha ko ibyo twasabwe byose bihari, turizera ko bazadusura vuba bakareba ko twabyujuje byose kandi tukaba twizeza n’abakiliya bacu ko tuzafungura vuba kuko ari uwahawe amasezerano yo kubaka arahari, ari ibikoresho byinshi byaratumijwe, ibindi byaraje, ba enjeniyeri barahari.”

“Twandikira RDB yo twayisobanuriraga ko dufite intego ko mu kwezi kwa Kane 2020 twaba turangije gukora byose kubera ko tuzi neza ko hari inama ya Commonwealth (CHOGM) izaza mu kwezi kwa gatandatu, twifuza kuba mu bazakira CHOGM, nk’abashoramari twumva byadufasha ndetse tukagyera n’ibyumba bikenewe mu gihugu.”

Abakozi barakomeza guhembwa

Uwizeye avuga ko abakozi ba Marasa Umubano hotel bazakomeza guhembwa, kuko mbere iyi hoteli yifuzaga ko yabanza kuvugururwa igice kimwe ikindi kikaba gitanga serivisi, cyane ko abakozi 140 ifite babarizwa mu miryango myinshi idakwiye guhungabanywa, ku buryo mbere hose nta mukozi wigeze ahagarikwa.

Gusa ngo mu gihe ubuyobozi butabyemeye, yifuza ko kwemererwa gusana byakwihuta kuko mu gutinda “niko duhomba ari ku bakiliya, ari ku bakozi, ni byinshi biba bipfa.”

Yakomeje ati “Ikibazo cyabaye ntabwo ari icyabaturutseho (abakozi) kirareba umushoramari, ariko nka Madvani Group yemera ko abakozi bayo bagomba gufatwa neza, kugeza ubu ntabwo bahagaritswe ngo bave mu kazi, twemeje ko bagira amezi runaka bahembwa mu gihe dukurikirana ikibazo.”

Mu gihe yazaba yuzuye, biteganywa ko Marasa Umubano Hotel izatahwa mu ntangiriro za 2020 ndetse mu bashyitsi bashobora kwitabira ibi birori barimo Kim Kardashian uri mu bagore bavugwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera imibereho ye nk’icyamamare.

We n’umugabo we Kanye West mu Ukwakira 2018 ubwo bari muri Uganda, ndetse baraye muri Chobe Safari Lodge, imwe muri hoteli za Marasa.

Aho abantu bazajya bafatira amafunguro hotel nimara kuvugururwa
Imiterere y'ubwogero izahindurwa bijyanye n'imyubakire igezweho
Aho kwakirira abakiliya bagana hotel hazaba hubatse bigezweho
Ibyumba bishya bya Marasa Umubano Hotel bizaba biteye gutya
Bar na restaurant bizubakwa mu buryo bujyanye n'igihe
Ahakorerwa imigati n'ibindi biribwa byokeje hazaba hateye hatya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza