Hotel y’Akarere ka Burera yatwaye asaga miliyoni 500 Frw, yamezemo ibyatsi

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 17 Kanama 2018 saa 03:19
Yasuwe :
0 0

Imyaka ibiri irashize Akarere ka Burera kujuje hotel yatwaye miliyoni 500 Frw ariko magingo aya habuze umushoramari wayikoreramo irengerwa n’ibyatsi.

Mu ngengo y’imari ya 2014/15, Akarere ka Burera kubatse hotel yatwaye miliyoni 530 z’amafaranga y’u Rwanda igamije gutinyura abandi bikorera bahafite ibibanza.

Iyo hotel yitwa Burera Beach Resort iri ku nkengero z’ikiyaga cya Burera yatangiye kubakwa mu 2014 irangira 2016.

Muri Mutarama 2018, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, yabwiye IGIHE ko muri Gashyantare izaba yatangiye gukorerwamo.

Icyo gihe yagize ati “Twabanje kubura umushoramari, ariko ubu twaramubonye. Nakwizeza abaturage ko bitarenze ukwezi kwa kabiri izaba yatangiye gukora”.

Kuva ubwo kugeza ubu nta gikorwa na kimwe kiratangira gukorerwamo ahubwo yamezemo ibyatsi impande zose.

Impamvu ni uko habuze rwiyemezamirimo wayikodesha kuko uwari wabonetse yananiwe kumvikana n’Akarere kayifite mu nshingano.

Abaturage bayituriye bari bafite ibyiringiro ko izabakura mu bukene dore ko no mu gihe yubakwaga yabahesheje akazi bakikenura.

Ku bahinzi bari bizeye ko izajya ibagurira imyaka yabo ku giciro cyiza, cyane cyane ibirayi, ibishyimbo, ibitoki, imboga n’imbuto ubusanzwe bagurishaga bahenzwe.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko kuba itaratangira gukorerwamo bigaragaza ko igenamigambi ryayo ryakozwe nabi.

Yagize ati “Biba birimo igenamigambi ritari ryiza, ikintu nka kiriya iyo ucyubatse uba ugomba kukirangiza kandi kigakorerwamo. Iyo bitabaye ibyo rero biba ari igihombo kuri Leta no ku baturage muri rusange.’’

Gatabazi yavuze ko basabye ubuyobozi bw’Akarere ko bakora ibishoboka byose ‘Burera Beach Resort’ igatangira gukorerwamo vuba byaba na ngombwa mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ikazaba yaratangiye.

Imirimo itararangijwe na rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko ryo kuyubaka ngo hari gushakishwa uwayirangiza byihutirwa.

Ubusanzwe uturere ntidukora ubucuruzi n’ishoramari, ariko inama njyanama y’Akarere ka Burera yateranye mu 2014 yemeje ko ako karere kagomba kubaka hotel mu rwego rwo “Gutinyura” abikorera n’abashoramari bakabyaza umusaruro amahirwe gafite.

Mu marembo y'iyi Hotel hameze ibyatsi
Inyubako za Hotel y'Akarere ka Burera zimaze imyaka ibiri zidakoreshwa
Iyi Hotel yubatse ahantu habereye ubukerarugendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza