Huye: Ababyeyi bashimye ibihembo bya Imbuto Foundation bafata nk’umusemburo w’ireme ry’uburezi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 14 Nyakanga 2017 saa 01:20
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Huye bavuga ko kuba hari abanyeshuri bahembwa na Imbuto Foundation ari kimwe mu bisigaye bituma abana babo biga bashyizeho umwete, ndetse na bo bakitabira kubajyana ku ishuri bakanabashyigikira kugira ngo batsinde neza.

Buri mwaka Imbuto Foundation ikora igikorwa cyo guhemba abanyeshuri b’abakobwa batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye, mu rwego rwo kubashimira no kubatera ingufu zo gukurikira amasomo bashishikaye.

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Huye barerera ku kigo cya Ikibondo giherereye mu murenge wa Tumba, bavuga ko nyuma y’aho mu mwaka ushize wa 2016, iryo shuri ryagize abana 10 bahembwe na Imbuto Foundation, byabateye imbaraga zo gukomeza kubitaho kugira ngo bige neza kandi batsinde ku rwego rwo hejuru.

Clementine Nzuwonsenga, umubyeyi ufite abana bane biga kuri iryo shuri avuga ko bakimara kumva ko aho barerera hari abana bahembwe na Imbuto Foundation, byabateye ishema biyemeza guharanira kurihorana.

Yagize ati “Kiriya ni igikorwa cyiza kandi twe nk’ababyeyi biratunezeza, ubushize twagize abana benshi bahembwe biradushimisha cyane, ku buryo n’iyo waba udafite amafaranga y’ishuri uyashakisha ukayabona. Iri shuri nitwe nk’ababyeyi twarishinze dushaka ko abana bacu biga neza kandi bagatsinda neza, rero twiyemeje ko tuzajya dukora ibishoboka byose tukaba aba mbere mu gutsindisha neza”.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Ikibondo, Françoise Uwera, avuga ko yagize ibyishimo bidasanzwe ubwo bamubwiraga ko abana b’abakobwa 10 bose baturuka ku kigo abereye umuyobozi, bari mu bahize abandi mu gihugu, bakaba bagiye guhembwa na Imbuto Foundation.

Uwera ati “Buri mwaka Imbuto Foundation ihemba abana batsinze neza ibizamini bya leta. Nk’ubushize hano hahembwe abana 10. Ubwo umuntu wo mu Imbuto Foundation yampamagaraga anshimira ko ikigo cyacu gifite abana 10 batsinze neza bari mu bagiye guhembwa, numvise ari ishema tugize, ko uburezi dutanga buri kubyara umusaruro”.

Uyu muyobozi nawe avuga ko ibyo Imbuto Foundation ikora bibongera imbaraga, ku buryo biyemeje ko umwaka ukurikiyeho bagomba gutsindisha benshi kurushaho, kuko kugira ngo umwana yige neza atsinde bisaba kumwitaho.

Mu gihe uburezi kuri bose bugenda butanga umusaruro ugaragara mu kuzamura umubare w’abanyarwanda bageze mu ishuri, kuri ubu Leta y’u Rwanda ihanganye n’ikibazo cy’ireme ry’uburezi kugira ngo rigere ku rwego rwifuzwa.

Guhemba abanyeshuri batsinze neza, benshi baibona nk’imwe mu nzira ifasha ibigo n’abanyeshuri ubwabo gushyira ingufu mu kwigisha no kwiga neza bikongera ireme ry’uburezi.

By’umwihariko Imbuto Foundation ikaba ikora iki gikorwa buri mwaka aho ihemba abanyeshuri b’abakobwa bahize abandi mu kwiga neza no kugira amanota menshi mu bizamini bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye.

Ikigo cy’amashuri abanza cya IKibondo cyigamo abana bo mu mashuri y’inshuke n’abanza, kikaba cyarafunguye imiryango mu 1996 gishinzwe n’ababyeyi bishyize hamwe mu rwego rwo gukemura ikibazo bari bafite cyo kubura aho abana bigira. Cyatangiye gifite abanyeshuri 35 kuri ubu kikaba cyigamo abagera kuri 572.

Bamwe mu bana bahembwe na Imbuto Foundation kubera gutsinda neza
Ishuri Ikibondo ni rimwe mu afite abana bamaze guhembwa na Imbuto Foundation

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza