Huye: Abagabo batererana abagore barashinjwa gutiza umurindi kugwingira kw’abana

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 12 Ukuboza 2017 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Mu Karere ka Huye ni hamwe mu hagaragara ikibazo cy’abana bafite imirire mibi ibatera ingaruka zirimo kugwingira no kurwara indwara zikomoka ku mirire itanoze n’umwanda nk’impiswi n’izindi.

Ubuyobozi bw’ako karere nabwo bwemeza ko hari abana benshi bafite ibibazo by’imirire mibi, bityo hagiye gukorwa ibarura bagatangira kwitabwaho kuko hari umushinga uzabafasha gukurikirana abagera ku bihumbi 52.

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Gishamvu babwiye IGIHE ko mu bituma abana babo bahura n’ibibazo by’imirire mibi harimo kuba abagabo babo babaterena mu mirimo yo mu rugo, bigatuma bokamwa n’ubukene ndetse ntibabone umwanya wo kwita ku bana.

Imirimo yo mu rugo bavuga batereranwamo n’abagabo babo, harimo gukora isuku, gushaka ibyo guteka no kubitunganya, kurera abana, gushaka inkwi, kuvoma amazi n’iyindi.

Mu bindi abo bagore bashinja abagabo babo harimo ko bakorera amafaranga bakajya kuyanywera batitaye ku bukene buri mu ngo cyangwa ibindi by’ingenzi yakagombye gukoreshwa.

Christine Murekatete afite abana batatu bose bahuye n’ikibazo cy’imirire mibi, yemeza ko byaturutse ku bukene buri mu muryango we ariko akavuga ko no kuba umugabo atamufasha imirimo biri mu byabiteye.

Ati “Inaha hari imirire mibi mu bana ku bwinshi, yego turi abakene ariko abagabo nabo usanga badutererana ntibadufashe imirimo y’imuhira.”

“Nka njye uwo mfite nta kintu yamfasha, tujyana guhinga twahingura agahita yigira ku kabari nkasigara ntera intabire, navayo nkajya gushaka ibyo guteka nta n’inkwi zo kubitekesha, nkakora isuku, nkashaka ubwatsi bw’itungo bukaba bunyiriyeho, ubwo se urumva umwanya wo kwita ku bana wava he? Abana haba n’ubwo baburaye bakarara batanakarabye”.

Uyu mubyeyi w’imyaka 34 y’amavuko ibyo avuga abihurizaho n’abandi bagore bo muri uyu Murenge wa Gishamvu bemeza ko ubufatanye hagati y’abashakanye ari ingenzi kandi bwagira uruhare mu gukumira imirire mibi mu bana babo.

Clementine Uwitonze ati “Umwana wanjye ntabwo yonka kuko nta mashereka mfite, nta ndyo ihagije mbona kandi n’imirimo yose nirirwamo njye nyine iramvuna igatuma ntashyira uturaso ku mubiri. Abagabo bacu bahinduye imyumvire bakajya badufasha, tugafatanya muri byose, twatera imbere tukabona ibyo kurya n’abana bacu bakarya neza, imirire mibi bakayivamo”.

Umugabo wa Christine Murekatete, witwa Jean Mudaheranwa, yavuze ko imirimo yo mu rugo nko guteka, gukora isuku no kurera abana, yumva atayikora kuko igenewe abagore.

Ati “Urumva mba nahinze, haba n’ubwo nkoze ikiraka cyo kubaka nkabona amafaranga kandi sinyarya njye nyine, ubwo se najya mu byo guteka no kurera abana, ayo mafaranga akaboneka ate? Hano iwacu imirire mibi iterwa n’ubukene twifitiye nta kindi”.

Abahisemo gufatanya bavuga imyato ibyiza bagezeho

Emmanuel Nsabinama n’umugore we Madeleine Mukandekezi batuye mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara, bemeza ko gufatanya hagati yabo no gushyira hamwe byabateje imbere kandi badashobora kugira ikibazo cy’imirire mibi mu rugo rwabo.

Mukandekezi avuga ko mu myaka mike ishize nawe yavunishwaga n’umugabo we ntamufashe imirimo yo mu rugo bigatuma babaho mu bukene. Nyuma bamaze kwigishwa bahisemo gufatanya no kujya inama.

Ati “Navaga guca inshuro nka saa kumi n’imwe nkahita njya kuvoma amazi, naza nkajya gutashya, nahishaga ibiryo nka saa yine z’ijoro. Mbere umugabo ntiyamfashaga, twavaga guhinga nkikorera amasuka abiri, nkaheka umwana, nkikorera igitebo najyanyeho imbuto. Twari abakene, abana batiga neza, batarya ngo bahage ari ibibazo gusa”.

Akomeza agira ati “Ubu ntabwo turi abakire ariko turi gutera imbere kubera gufatanya no kujya inama, muri bike dufite tubayeho neza nta kibazo. Ubu aramfasha, nko gushaka inkwi, tutarabona amazi yo mu rugo nabwo yaravomaga. Ikibazo cy’imirire mibi rero nticyaza mu rugo rwacu kuko twize no gutegura indyo yuzuye muri bike dufite”.

Emmanuel Nsabinama nawe yemeza ko mbere yavunishaga umugore we agataha amutoteza, amutuka hakaba n’ubwo amukubise, ariko kuri ubu yamaze guhindura imyumvire bemeza gufatanya muri byose.

Ati “Hari imirimo imwe n’imwe nari nzi ko umugabo atagomba gukora, nko guteka, kuvoma, gutashya inkwi, nari nzi ko ari iby’umugore gusa, n’inshyi narazimuhaga. Ni ukuvuga ngo iyo umugore yambwiraga ngo ndi kumuvunisha numvaga ko ansuzuguye. Ariko uyu munsi wa none aho tumariye guhugurwa narahindutse, ashobora kuba arimo ateka nkajya kuvoma, yaba afite umwana nkateka nta kibazo”.

Nsabimana na Mukandekezi bemeza ko ubufatanye bwabo no kujya inama babikomora ku nyigisho bahawe n’Umuryango Mpuzamahanga Nterankunga ishami ry’u Rwanda (Action Aid Rwanda) wabashyize no mu matsinda bakoreramo ibikorwa byo kuzigama no kugurizanya amafaranga.

Umuhuzabikorwa wa Gahunda y’Igihugu yo kwita ku mikurire y’umwana ukiri muto, Dr. Anitha Asiimwe, avuga ko hakenewe uruhare rwa buri wese mu kurandura imirire mibi no kugwingira bigaragara mu bana bari munsi y’imyaka itanu kandi ababyeyi ari bo bakwiye kuba ku isonga muri byo.

Dr. Asiimwe ati “Intara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba nizo zifite ikibazo cy’abana benshi bagwingiye, mu 2015 imibare yagaragaje ko mu Rwanda hose dufite abana bagwingiye ku kigero cya 38%, intego ni uko muri 2020 tuba turi kuri 15%. Muri 2010 twari dufite abana bagwingiye bari ku kigero cya 42%, birasaba ko dukomeza gushyiramo ingufu twese dufatanyije cyane cyane ababyeyi. Birasaba ko buri mwaka tugabanyaho 6% kugira ngo tuzagera ku ntego twiyemeje”.

Kuba mu Karere ka Huye bamwe mu bagore bashinja abagabo gutuma abana babo bahura n’imirire mibi itera kugwingira, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Christine Niwemugeni, avuga ko batangiye kubigisha kandi hari umushinga watangijwe wo kurwanya imirire mibi n’umwanda.

Niwemugeni ati “Tugiye gupima abana bose ku buryo tuzizera ko umwana wese uri munsi y’imyaka itanu yagezweho, abana bose 100% bapimwe noneho tuzamenye aho dushyira imbaraga kurusha ahandi. Ibyo bizajyana no kwigisha ababyeyi kwita ku bana no gutegura indyo yuzuye kandi bakagira umuco wo gufatanya ntawe uvunisha undi”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko gahunda yo kurwanya imirire mibi mu bana no kwigisha ababyeyi kubitaho ndetse no gufatanya muri byose, bazayifatanya n’abajyanama b’ubuzima, abayobozi ku nzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye bemeza ko kuvunishwa n'abagabo babo bituma batita ku bana, bikabatera imirire mibi no kugwingira

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza