Huye:Abanyamadini bibukijwe ko iyobokamana ridasigana n’imibereho myiza

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 30 Kamena 2016 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’umurenge wa Tumba mu karere ka Huye buvuga ko abayobozi b’amadini n’amatorero badakwiye kwigisha iyobokamana gusa ngo bareke gutoza abayoboke babo kugira umuco wo gukunda igihugu no gukora ngo biteze imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba Pascal Sahundwa yabigarutseho kuwa 26 Kamena 2016, ubwo itorero “Eden Temple” rihabarizwa ryizihiza isabukuru y’imyaka itanu rimaze ritangiye, aho ryakoze n’igikorwa cyo kuremera umwe mu bagore batishoboye rimworoza inka.

Sahundwa yavuze ko mu myaka itanu iri torero rimaze ryabafashije guhindura imibereho y’abatuye uyu murenge.

Ati “Bamwe mu bakirisitu bahasengera ni abahoze mu businzi n’uburaya, ariko itorero rikimara gushingwa ryarabigishije barahinduka, ni igikorwa twishimira.”

Uyu muyobozi asanga abanyamadini badakwiriye kwigisha iyobokamana gusa, birengagije imibereho myiza y’abayoboke babo.

Yakomeje ati “ Ariko turabwira n’andi madini n’amatorero ko atakwigisha Bibiliya gusa ngo yibagirwe ibikorwa nk’ibi by’imibereho myiza biganisha ku iterambere ry’abayoboke babo n’iry’igihugu, abanyarwana bose bagomba gukunda igihugu cyabo bakagikorera”.

Umuvugizi wungirije w’itorero Eden Temple Flank Murenzi, avuga ko mu myizerere yabo basanga roho nzima ikwiye gutura mu mubiri muzima, ari nayo mpamvu bashishikariza abayoboke babo kwiteza imbere no kuremera abtishoboye.

Murenzi ati “Dushishikazwa na Roho nzima mu mubiri muzima, kuko ni ibikorwa bidasigana gufasha umuntu w’imbere n’uw’inyuma, bishimangirwa n’abatanga ubuhamya, ahu umuntu akubwira aho yavuye naho ageze byaba mu iyobokamana no mu iterambere”.

Umwe mu babyeyi worojwe inka, unagaragaza ko igiye guhindura imibereho ye n’umuryango we, nyuma yo gutanga ubuhamya ko yahoze mu bikorwa by’uburaya, atanga inama ko abakibirimo kubireka.

Mu bayoboke bagera kuri 500 itorero Eden Temple rifite mu karere ka Huye, abagera kuri 70% nibo bafashwa mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho myiza, birimo gutangirwa umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, gufashwa mu myigire y’abana babo, bagahabwa n’amahugurwa ajyanye n’imirire myiza.

Frank Murenzi Umuvugizi wungirije w’itorero Eden Temple
Itorero Eden Temple ritanga inyigisho za Bibiliya ku babyifuza
Pascal Sahundwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba
Inyubako Itorero Eden Temple rikoreramo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza