00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Imvura ivanze n’inkubi y’umuyaga yahitanye abantu babiri inangiza byinshi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 17 Ukwakira 2021 saa 02:48
Yasuwe :
0 0

Imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ivanze n’inkubi y’umuyaga, yateje ibiza mu murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye bihitana abantu babiri.

Abo bantu byahitanye ni abo mu Mudugudu wa wa Buremera mu Kagari ka Byinza, aho umwe yagwiriwe n’inzu undi atwarwa n’umugezi.

Iyo mvura nyinshi yatangiye kugwa ahagana saa Moya z’Umugoroba imara iminota itarenze 30. Usibye abantu yahitamye, hanangiritse ibikorwa remezo birimo inzu z’abaturage, amashuri, imyaka y’abaturage n’ibindi.

Akarere ka Huye kabinyujije kuri Twitter, katangaje ko inzego zinyuranye zazindukiye i Buremera mu rwego rwo guhumuriza abaturage no kubarura ibyangiritse.

Abayobozi basabye abaturage kwimakaza umuco wo gutabarana, abafite inzu zitangiritse bagacumbikira abasenyewe n’ibiza mu gihe batarubakirwa.

Ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, hari gushakwa uko abaturage bagizweho ingaruka n’ibi biza bagobokwa.

Abaturage batuye muri ako kagari bagizweho ingaruka n’ibiza, basaba ubuyobozi bw’akarere kubagoboka byihutirwa kuko bamwe bakuwe mu byabo n’iyo mvura nyuma yo kubasenyera.

Abaturage batuye muri ako kagari bagizweho ingaruka n’ibiza, basaba ubuyobozi bw'akarere kubagoboka byihutirwa kuko bamwe bakuwe mu byabo n'iyo mvura nyuma yo kubasenyera
Imvura ivanze n’inkubi y’umuyaga yahitanye abantu batatu inangiza byinshi mu Karere ka Huye
Iyo mvura nyinshi yatangiye kugwa ahagana saa Moya z’Umugoroba imara iminota itarenze 30
Ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, hari gushakwa uko abaturage bagizweho ingaruka n’ibi biza bagobokwa
Mu byo yangije harimo n'amashuri
Umuyobozi w'Akarere ka Huye Sebutege Ange yahumurije abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza abizeza ubufasha

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .