Huye: Umusore afunzwe ashinjwa n’umubyeyi kumusambanyiriza umukobwa w’imyaka 15

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 18 Kamena 2017 saa 06:35
Yasuwe :
1 0

Polisi yo mu Karere ka Huye yataye muri yombi umusore w’imyaka 21 akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15, wiga mu mwaka wa mbere mu Rwunge rw’amashuri rwa Cyarwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Sahundwa Pascal, yabwiye IGIHE ko uyu musore ukomoka mu Kagari ka Cyarwa usanzwe akora akazi ko kogosha, yatanzweho amakuru na nyina w’umukobwa ko yamuraruriye umukobwa ariko undi akabihakana.

Yakomeje agira ati “Nyuma rero umubyeyi nibwo yaje kubafata araduhamagara ‘ati ngaba nimuze murebe’, polisi iramufata ubu iri gukora akazi kayo.”

Yakomeje agira ati “Binavugwa ko yamuteye inda, na nyina w’umukobwa atubwira ko [umukobwa] yamwibye 40,000Frw n’igitenge. Bamusanganye 34,570Frw n’igitenge.”

Igitabo cy’amategeko ahana cy’u Rwanda giteganya ko Umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza