I Kigali hagiye kubera inama ihuza abagore bari mu buhinzi bw’ikawa n’abaguzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Kamena 2019 saa 05:47
Yasuwe :
0 0

Umuryango udaharanira inyungu (Sustainable Growers Rwanda “SG-R”), watangaje ko ugiye kugarura inama mpuzamahanga yiswe Let’s Talk Coffee Rwanda izaba kuva tariki 17-19 Kamena muri Kigali Serena Hotel.

Let’s Talk Coffee Rwanda ni inama ihuza inzobere mu buhinzi bw’ikawa, abahinzi, abaguzi, inzego za leta ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’uruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa.

Babifashijwemo na Bloomberg Philanthropies na Sustainable Harvest Coffee Importers, iyi nama izahuza abaguzi n’abahinzi kugira ngo harebwe uko bagera ku masoko mpuzamahanga.

Izaba irimo kandi abantu baturutse mu makoperative atandukanye y’ikawa bahuguwe n’umuryango Sustainable Growers Rwanda. Bazaba bahagarariye abagore barenga 32,000 bo mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basanzwe bahinga ikawa.

Muri iyi nama hazagaragarizwamo bimwe mu bibazo bibangamiye abahinzi b’ikawa birimo ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, kubona inguzanyo, uko ikawa inyobwa mu gihugu, kwigira hamwe uko yakunganirwa n’ibindi bihingwa , gufata no kubika amakuru mu buhinzi bwa’ikawa , uburyo hakongerwa ubwiza bw’ikawa n’ibindi.
Muri iyi nama kandi hazaganirwa kuri gahunda zitandukanye zigamije kuvanaho ibibazo abahinzi b’ikawa bagihura nabyo.

Umuyobobozi Mukuru wa Sustainable Growers mu Karere, Christine Condo, yagize ati “iyi ni gahunda nziza kuri twe kuko iha amahirwe abahinzi n’amakoperative yabo gukorana kandi bakaganira n’abaguzi b’imbere mu gihugu no hanze, abayobozi mu nzego za leta n’abandi bafasha abahinzi b’ikawa nabo bagahura.”

Yakomeje agira ati “kugera ku isoko kandi bifasha abahinzi kumenya amahirwe ahari bakaba bahatana bityo nabo bakaba baba abacuruzi bakomeye no kuyobora ibikorwa byabo.”

Sustainable Growers Rwanda ni Umuryango utegamiye kuri leta ariko uri muri gahunda imwe na guverinoma, ukaba ushyize imbere kongera umusaruro w’ikawa, ubwiza bwayo ndetse no gutuma abahinzi b’ikawa bagera ku masoko, ufasha kandi gutanga amahugurwa.

Kuva mu 2014 Sustainable Growers Rwanda ikorera mu turere 13 ukaba kandi warafashije amakoperative 77, inganda z’ikawa 25 no guhugura imiryango 32,233 y’abahinzi b’ikawa.

Umuyobozi Mukuru wa Sustainable Growers ku rwego rw’Isi, Ruth Coleman, yavuze ko bishimiye gufatanya na Sustainable Harvest coffee Importers ndetse na Bloomberg Philanthropies, kugira ngo abahinzi b’ikawa n’inzobere muri ubu buhinzi bahure kandi bigire hamwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza