Ibihugu bisaga 20 bigiye guhurira i Kigali biganira ku guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 Gicurasi 2019 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi, mu Rwanda hazatangira inama mpuzamahanga yiga ku bumenyi n’ikoranabuhanga, igamije gushyigikira gahunda ya PASET (Partnership for skills in Applied Sciences, Engineering and Technology) yibanda ku buryo bwo guha urubyiruko ubumenyi bujyanye n’iterambere isi igezemo.

Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya gatanu izasozwa kuwa 22 Gicurasi hafatwa ingamba zigamije gutuma urubyiruko rwa Afurika rugira ubushobozi n’ubumenyi bwo kwibeshaho mu isi y’ikoranabuhanga.

Raporo ya Loni yo mu 2017 ivuga ko mu 2050 kimwe cya kabiri cy’urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 ruzaba ruherereye muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Mu itangazo Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yashyize ahagaragara, yavuze ko hakenewe imbaraga mu guha urwo rubyiruko ubumenyi bukenewe buzarufasha kugaragara ku ruhando mpuzamahanga.

Minisitiri w’uburezi, Dr Eugene Mutimura yagize ati “Tugomba gushyira hamwe tugashyiraho ubumenyi bukenewe buzafasha urubyiruko rwa Afurika kwigaragaza mu isi y’ikoranabuhanga binyuze mu guhindura uburyo twigishamo, dutanga ubumenyi bukenewe ku isoko buzafasha urubyiruko guhanga udushya.”

Dr Mutimura yavuze ko inama ya PASET ari urubuga rwo guhanahana ibitekerezo ku iterambere ry’uburezi. Izitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu bisaga 20 byo muri Afurika barimo n’abagize za Guverinoma.

Mu bizaganirwaho harimo uburyo uburezi mu mashuri makuru, amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bwakwifashisha ikoranabuhanga, bigafasha abayigamo kubona ubumenyi bukenewe.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe uburezi muri Banki y’Isi, Jaime Saavedra yavuze ko ikoranabuhanga riri gutuma uburyo ibintu byakorwaga hirya no hino ku isi buhinduka ari nayo mpamvu n’uburyo amashuri yigisha bikwiriye guhinduka.

Yagize ati “Ibigo na za Guverinoma biri guhindura uburyo byatangagamo serivisi zishyirwa mu ikoranabuhanga. Kuri ubu ba rwiyemezamirimo bashobora kugera ku masoko yagutse. Ibi bituma habaho imirimo myinshi mishya, bikanasaba abantu benshi bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga.”

Guhera mu 2013 inama ya PASET yahurije hamwe abayobozi batandukanye hirya no hino ku isi bahuriza hamwe ibitekerezo na porogaramu zitandukanye, banashakira inkunga imishinga itandukanye igamije guteza imbere uburezi mu rubyiruko.

Minisitiri w’uburezi Dr Eugene Mutimura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza