I Kigali hizihirijwe isabukuru y’amavuko y’Umwamikazi w’u Bwongereza (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 8 Kamena 2019 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 21 Mata 1926 nibwo Umwamikazi w’u Bwongereza Elisabeth wa II, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza wa Commonwealth, yabonye izuba.

Isabukuru ye yizihizwa inshuro ebyiri mu mwaka zirimo iyo ku wa 21 Mata no muri Kamena ahakorwa ibirori b’ibyumweru bibiri bibera mu bihugu byose bigize Commonwealth.

U Rwanda nk’igihugu kiri kuzuza imyaka 10 kinjiye muri Common Wealth na cyo cyakiriye ibi birori byabereye mu rugo rwa Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas, ruri ku Kacyiru, ku wa 7 Kamena 2019.

Byitabiriwe n’abadipolomate bakorera mu Rwanda, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, Abongereza baba mu Rwanda, abayobozi mu nzego za leta, iz’abikorera n’abandi.

Ambasaderi Lomas yasimbuye Gelling William wasoje ubutumwa bwo guhagararira igihugu cye mu Rwanda mu 2017.

Yagize ati “Umwamikazi w’u Bwongereza Elisabeth II yujuje imyaka 93 ariko yayoboranye ubushishozi budasanzwe mu myaka 67 ishize, ni umugore udasanzwe kuri politiki y’u Bwongereza.’’

Yashimye urugwiro yeretswe mu gihe amaze mu Rwanda, anakomoza ku rugendo rw’abadipolomate bagiriye ibihe byiza mu gusura ibyiza bitatse u Rwanda, bamwe ‘basoma ku mazi ya Kivu’.

Yagize ati “Nishimiye kuba maze amezi 18 ndeba ubwiza bw’iki gihugu; by’umwihariko twaryohewe n’igikorwa giheruka gutegurwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga cyo gutembera ibyiza nyaburanga biri mu Rwanda nubwo hari abo byaoye muri twe.’’

Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas, yashimye ibihe byiza abadipolomate bakorera mu Rwanda baheruka kugirira mu rugendo batambagijwemo ibyiza nyaburanga bitatse urw’Imisozi 1000

Yavuze ko u Rwanda n’u Bwongereza bizakomeza gukorana neza mu nzego zitandukanye mu guteza imbere abaturage.

Kuva mu 2005, iki gihugu cyahaye u Rwanda miliyari y’amapawundi yo kurufasha kuvana mu bukene abarenga miliyoni ebyiri. Muri gahunda ya ’Chevening’ bwahaye Abanyarwanda 15 buruse zo kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters).

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’Umwamikazi Elisabeth byabaye mu gihe habura umwaka ngo u Rwanda rwakire inama ya Common Wealth muri Kamena 2020.

Ambasaderi Lomas yagize ati “Twashimishijwe no kwakira komite ya Common Wealth izafasha u Rwanda kwakira CHOGM (Commonwealth Heads of State and Government Meeting) izabera i Kigali. Aya ni amahirwe ku Rwanda yo kwerekana icyo rushobora gutanga.’’

Usibye ikimenyetso cyo kwifurizanya kuryoherwa n’icyo kunywa no kwagura umubano w’ibihugu byombi, nta kindi cyakozwe nko gukata umutsima cyangwa kuririmba, bikorerwa uwagize isabukuru y’amavuko.

Bifurizanyije ishya n'ihirwe mu kurushaho kunoza umubano w'ibihugu byombi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, yifurije isabukuru nziza Umwamikazi Elisabeth II.

Yagize ati “Turashimira ubwitange bw’Umwamikazi kuri serivisi aha Abongereza n’Umuryango wa Common Wealth.’’

Yavuze ko “Ubucuti bw’u Rwanda n’u Bwongereza bwubakiye ku biganiro, ubwubahane n’indangagaciro ziganisha ku gushaka ibisubizo by’ibibazo by’abaturage.’’

Mu 2019, u Bwongereza bubinyujije mu Kigega gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (DFID) bwahaye u Rwanda miliyoni 57 z’amapawundi mu rwego rw’uburezi n’ubuhinzi.

Nduhungirehe yavuze ko ubufatanye buhuriweho bwafashije u Rwanda mu cyerekezo cyo kuva mu bihugu bikennye rugana mu bifite ubukungu buciriritse.

Ati “Iyi nkunga izafasha mu gutanga uburezi bufite ireme, guteza imbere ubuzima no kurandura ubukene n’inzara.’’

Umubano w’u Rwanda n’u Bwongereza wubakiye ku bucuruzi n’ishoramari bifatwa nka moteri y’iterambere rusange.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yo mu 2018 yagaragaje ko handitswe ibikorwa by’ishoramari rishya 173 ringana na miliyari $2.006. Muri ryo abashoramari bo mu Bwongereza bashoye arenga miliyoni $200 mu mishinga 10 mu gihugu, birushyira ku mwanya wa kabiri mu byashoye menshi.

Hatanzwe ubutumwa ku ikoreshwa rya pulasitiki yifashishwa rimwe

Ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Elisabeth II byatangiwemo ubutumwa bwo kugabanya ikoreshwa rya pulasitiki zifashishwa inshuro imwe nk’uducupa tw’amazi, imiheha n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Inyubako muri Ambasade y’Abongereza, Gahenda Abraham, yabwiye IGIHE ko bagize igitekerezo cyo gukangurira abantu kugabanya ikoreshwa rya pulasitiki.

Yagize ati “Nasabye Ambasaderi Jo Lomas ko nayobora icyo gikorwa arabinyemerera. Dufite gahunda yo kubikora ku buryo muri Ambasade na DFID tutazaba dukoresha pulasitiki mu biro n’ibindi bikorwa. Intego ni ugukomeza kubungabunga ibidukikije kuko pulasitiki zangiza ikirere.’’

Amafunguro n’ibinyobwa byagabuwe muri ibi birori byatanzwe mu bikoresho bidahungabanya ibidukikije nk’amatasi n’amasahani ya kizungu.

Muri Gicurasi 2018 nibwo u Rwanda rwatangije gahunda yo kugabanya imikoreshereze ya pulasitiki ifatwa nka kimwe mu bihumanya Isi, by’umwihariko ubutaka n’amazi yo mu nyanja.

Buri mwaka toni umunani za pulasitiki zijugunywa mu nyanja. Loni igaragaza ko nta gikozwe mu 2050 zizaba ziruta amafi arimo.

Amateka avunaguye y’Umwamikazi Elisabeth II

Elizabeth Alexandra Mary Windsor [Elizabeth II] yavukiye i London; ni umwana wa mbere wa nyakwigendera Umwami George VI n’Umwamikazi Elizabeth.

Yarerewe mu buryo bw’ibanga ikambere ibwami. Yatangiye inshingano zo mu ruhame mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Mu 1947 nibwo yarongowe na Prince Philip, Duke of Edinburgh; ubu bafitanye abana bane barimo Charles, Prince of Wales; Anne, Princess Royal; Prince Andrew, Duke of York na Prince Edward, Earl of Wessex.

Yicaye ku ngoma kuva ku wa 6 Gashyantare 1952 ariko yarahiye ku wa 2 Kamena 1953.

Ku ngoma ye umubano we n’u Rwanda wabaye nta makemwa ndetse Nduhungirehe yashimye umuhate w’igihugu cye mu guha ubutabera abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.

Umwamikazi w’u Bwongereza Elisabeth wa II yizihije isabukuru y'amavuko y'imyaka 93 ku wa 21 Mata 2019

Leta y’u Bwongereza ibinyujije muri DFID itera inkunga u Rwanda mu nzego nyinshi zitandukanye, zirimo uburezi, ubuhinzi no gufasha abatishoboye ariko bakaba bafite n’ubundi buryo bafasha mu kubaka ubushobozi bwo gucunga amafaranga n’ibindi.

Mu myaka isaga itanu ishize u Bwongereza bwafashije u Rwanda mu kuvugurura politiki y’ubutaka; gufasha abana 354 000 kwiga amashuri abanza; gutuma abaturage 355 000 batangira kugana amabanki; guhangira imirimo abakabakaba 400 000 batishoboye kurusha abandi no kugeza gahunda z’imirire myiza ku bana bari munsi y’imyaka itanu, abagore n’abangavu 328 000.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 93 y'Umwamikazi Elisabeth byari biteguye. Uwageraga mu rugo rwa Ambasaderi yakirwaga n'umuziki ucuranze muri gakondo y'Abongereza
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas n'abandi bakozi bo muri Ambasade ni bo bahaga ikaze abashyitsi
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas n'umugabo we mu rugo rwabo ruri ku Kacyiru
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas yakira Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Olivier Nduhungirehe
Nduhungirehe yahise asuhuza abandi bayobozi bari kumwe na Ambasaderi Lomas mbere yo gukomeza ahari hateguriwe ibirori
Nduhungirehe wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yabanje kuganira gato na Ambasaderi Lomas
Ibi birori byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye barimo abadipolomate, abayobozi mu nzego za Leta n'abandi
Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita aganira na Nduhungirehe Olivier wari uhagarariye Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda mu birori
Abitabiriye ibirori bategereje ko abashyitsi bakuru bagera aho byabereye
Bamwe bafataga amashusho y'urwibutso mu birori byizihirijwemo isabukuru y'amavuko y'Umwamikazi w'u Bwongereza Elisabeth II
Akarasisi ka gisirikare niko kabanje abayobozi, babona gutambuka
Ibirori byatangijwe no kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu by'u Bwongereza n'u Rwanda
Umujyanama mu by'Umutekano muri Ambasade y'u Bwongereza mu Rwanda, Lieutenant Colonel Matthew Edwards, ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu cye
Itsinda ryafashaga mu muziki wacurangiwe muri ibi birori
Nduhungirehe na Ambasaderi Jo Lomas bafashe ifoto y'urwibutso
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, yari afite akanyamuneza
Ambasaderi Jo Lomas yashyikirije Mike na Colette Hughes ishimwe rya Minisitiri w'Intebe, Theresa May ku ruhare Umuryango wabo wa ‘Rwanda UK Goodwill Organisation’ wagize mu guhindura ubuzima bw'abaturage nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuhuzabikorwa wa One UN mu Rwanda, Fodé Ndiaye mu bitabiriye ibi birori
Abitabiriye ibirori nta cyaka bagize, hari ibyo kunywa bisembuye n'ibidasembuye
Umuyobozi Mukuru w'agateganyo wa RGB, Dr Usta Kaitesi, aganira n'umwe mu bitabiriye ibirori
Ibyo kunywa byatangiwe mu birahuri bijyanye n'ubukangurambaga bwo kugabanya ikoreshwa rya pulasitiki
Nduhungirehe yashimye umuhate u Bwongereza bushyira mu gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ambasaderi w'u Buholandi mu Rwanda, Frédérique de Man yereka Nduhungirehe ubutumwa muri telefoni nyuma y'ikiganiro bagiranye
Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, John Mwangemi aganira na mugenzi we w'u Bwongereza, Jo Lomas
Ambasaderi wa Suède, Jenny Ohlsson n’uwa Israel mu Rwanda, Ron Adam baganira na Nduhungirehe
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Inyubako muri Ambasade y’Abongereza, Gahenda Abraham
Umuyobozi w'Ishami ry'u Rwanda ry'Ihuriro ry'inteko zishinga amategeko mu Muryango w'ibihugu bivuga Icyongereza (Commonwealth Parliamentary Association), Senateri Nyagahura Marguerite, aganira n'Umujyanama mu by'Umutekano muri Ambasade y'u Bwongereza mu Rwanda, Lieutenant Colonel Matthew Edwards
Umukozi muri 1000 Hills Distillery yatangaga ibyo kunywa bisembuye, Igihozo Divine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza