Ian Kagame yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Kamena 2019 saa 01:45
Yasuwe :
0 0

Umwana wa gatatu wa Perezida Paul Kagame, Ian Kagame, yasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu, muri Williams College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ibirori byabaye kuri iki Cyumweru aho iri shuri riherereye muri Leta ya Massachusetts, mu muhango abanyeshuri 511 baherewemo impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (bachelor’s) mu mashami anyuranye n’abandi 38 bahawe iza Master’s mu bijyanye n’ubukungu.

Perezida wa Williams College, Maud S. Mandel, yavuze ko iyi ari inshuro ya 230 ritanze impamyabumenyi, ashimira abashyitsi batandukanye baturutse impande n’impande bitabiriye ibi birori.

Byari byakoranyije abarangije amasomo baturuka mu bihugu 61, aho ibendera rya buri gihugu ryari ryazamuwe nk’uko biri mu muco w’iri shuri. Ni ibirori kandi byitabiriwe n’ababyeyi n’inshuti z’abarangije amasomo.

Joseph Wilson wari watumiwe, yavuze ko abagiye guhabwa impamyabumenyi baraye amasaha atabarika badasinziriye biga ngo bazabashe gutsinda ibizamini, abandi bakajya kure y’iwabo, ariko ku bw’Imana bageze ku ntego zabo.

Mu ijambo yagejeje ku basoje amasomo, Mary-Claire King, yasabye abasoje amasomo gukoresha ubumenyi bafite mu kuzana impinduka aho batuye, bakagira uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari.

Uyu Mary-Claire King ni umuhanga mu bijyanye n’utunyangingo muri Kaminuza ya Washington ndetse yabiherewe igihembo, aho ari we wa mbere wavumbuye uturemangingo twa kanseri y’ibere na kanseri ifata imirerantanga (ovarian cancer).

Umwe mu bashimiye Ian Kagame wasoje amasomo, ni mushiki we Ange Kagame nawe mu kwezi gushize wasoje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) mu ishuri rya Kaminuza ya Columbia ryigisha iby’imibanire n’amahanga n’imiyoborere, School of International and Public Affairs, SIPA.

Ni ubutumwa yanyujije kuri Twitter buherekezwa n’amafoto yabo mu bihe biytandukanye.

Ian Kagame asanzwe ari umukinnyi w’iri shuri mu mikino inyuranye irimo umupira w’amaguru na Track and Field yari abereye kapiteni, umukino ugizwe n’ibikorwa birimo gusimbuka intera ndende, gutera umuhunda n’ibindi.

Ian Kagame asobanura inkomoko y’urukundo rwe rwa Siporo

Ian Kagame (iburyo) yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'ubukungu
Mary-Claire King, yasabye abasoje amasomo gukoresha ubumenyi bafite mu kuzana impinduka aho batuye
Ni ibirori byitabiriwe n'abantu benshi barimo abarangije amasomo n'ababaherekeje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza