Ibibazo dufitanye na Uganda ntabwo bikeneye ingufu za gisirikare – Minisitiri Sezibera

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 1 Gicurasi 2019 saa 12:53
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Richard Sezibera, avuga ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda bikeneye gushakirwa ibisubizo binyuze mu biganiro, kuko rwagaragarije Uganda ibibazo rufite nubwo iterekana ubushake bwo kubikemura.

Hashize imyaka ibiri umubano w’ibihugu byombi utifashe neza, aho u Rwanda rutishimiye uburyo abanyarwanda muri Uganda bafungwa, bagatotezwa nta mpamvu igaragara, bamwe bakabwirwa ko bazira kuba intasi mu gihe ari abaturage bagiye gushaka ubuzima.

U Rwanda kandi rwagaragaje ko hari ibikorwa byinshi birimo kubera muri Uganda bigamije guhungabanya umutekano warwo binyuze mu mitwe ya RNC iyoborwa na Kayumba Nyamwasa ndetse na FDLR.

Mu minsi ishize nibwo ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko u Rwanda rwongereye umubare w’abasirikare ku mupaka warwo ndetse na Uganda biba uko, nubwo u Rwanda rwabyamaganye.

Kuri uyu wa Kabiri Minisitiri Sezibera yatangaje ko u Rwanda rutabona ko bizakemurwa n’imbaraga za gisirikare. Hari nyuma yo kwemeza ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zifunze Nsabimana Callixte uzwi nka ‘Sankara’, wigambye ibitero bitandukanye byabaye mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe.

Ati “Icya mbere ubu bufasha bwa Uganda ku mitwe ya gisirikare itemewe, bamwe mu bayobozi bayo batawe muri yombi uhereye ku bo muri FDLR, Sankara n’abandi. Ubufasha babona kuri Uganda ntabwo buzabageza kure kuko u Rwanda rufite ubushobozi bwo guhangana n’ibyo bibazo hano imbere mu gihugu. Ibyo ntabwo bikeneye igikorwa cya gisirikare.”

“Icya kabiri ni uko ku banyarwanda batawe muri yombi, bakomeje no gufatwa bakicwa cyangwa bakoherezwa na Uganda, iki ni ikibazo twaganiriye na Uganda kandi turizera ko bashobora kubikemura. Ku bwacu igisubizo cyacu ni ‘ukumenyesha abanyarwanda ko ubuzima bwabo buri mu bibazo, ntibajye hariya.”

Muri Werurwe uyu mwaka Guverinoma y’u Rwanda yatangaje mu buryo bweruye ko abaturage bayo bahagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarenga 800 bari bamaze iminsi birukanwa muri icyo gihugu bakagaragaza ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

Mu batanze ubuhamya harimo n’abavuga iyicarubozo bagiye bakorerwa, ari nako bahatirwa kujya mu mutwe wa Kayumba Nyamwasa. Ni kimwe mu bimenyetso u Rwanda rugaragaza by’uburyo ubuyobozi bwa Uganda burimo kugira uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano warwo, binyuze mu gukorana n’abarufitiye imigambi mibi.

Igihu kuri ibyo bikorwa cyabaye nk’icyeyuka mu mpera z’umwaka ushize, ubwo ingabo za Congo zataga muri yombi abayobozi ba FDLR barimo Laforge Fils Bazeye wari Umuvugizi wayo na Lieutenant-Colonel Theophile Abega wari ushinzwe iperereza, bavuye muri Uganda mu nama yahuje abahagarariye imitwe yombi.

Babanje kujyanwa i Kinshasa aho bahatiwe ibibazo bavuga byinshi birimo n’ibyaranze urugendo rwabo i Kampala, uko bahuye n’ubuyobozi bw’icyo gihugu n’imigambi bafite ku Rwanda.

Baje gushyikirizwa u Rwanda ndetse urukiko ruheruka gutegekwa ko bafungwa by’agateganyo kubera ibimenyetso bikomeye bituma bikekwa ko ibyaha bakurikiranyweho babikoze, bityo ubushinjacyaha bukavuga ko barekuwe bashobora gutoroka cyane ko bagejejwe mu Rwanda bafashwe, bitari ku bushake bwabo.

Kuri uyu wa Kabiri Minisitiri Sezibera yavuze ko nyuma y’ifatwa rya Nsabimana Callixte, n’abandi bakiri hanze bagamije kwica abanyarwanda no guhungabanya umutekano w’u Rwanda amaherezo bazabibazwa.

Ati “Turasaba n’abandi, abo dukorana, ibihugu by’inshuti [...] abo bantu bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ibyo bikorwa bihagarare”.

Minisitiri Sezibera asanga imbaraga za gisirikare atari zo muti w'ibibazo biri hagati y'u Rwanda na Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza